Digiqole ad

Ruhango: Rwiyemezamirimo arashinjwa kuriganya bagenzi be

UM– USEKE waganiriye  na bamwe mu bacuruzi b’inyama bakorera ku  ibagiro rya Ruhango, batubwira ko  batunguwe no kubona rwiyemezamirimo witwa Murengerantwari Jean Bosco yohereza imodoka saa  saba z’ijoro izanywe no kupakira impu  kandi nta masezerano yo kuzigura bagiranye nawe bityo bikabashobera.

Iyi modoka  yaje saa saba ije kupakira impu  barayikingirana.
Iyi modoka yaje saa saba ije kupakira impu barayikingirana.

Aba bacuruzi b’inyama bakorera mu ibagiro rya Ruhango, bavuga ko bari basanzwe  bakorera akazi kabo mu duce dutandukanye mu Karere  nyuma ngo ubuyobozi bw’Akarere  bubimurira  mu ibagiro rishyashya kugira ngo babashe gukorera ahantu heza kandi hafite isuku.

Uhagarariye aba bacuruzi witwa Nkanya Silas, yavuze ko  akarere ka Ruhango  kahamagaje inama ihuriwemo n’ababaga inka, ndetse na Murengerantwari watsindiye gusoresha isoko bamusaba ko mbere y’uko bakorana yabanza akishyura imyenda undi Rwiyemeza mirimo  arimo aba bacuruzi.

Uyu mucuruzi uhagarariye bagenzi be yavuze ko  Murengerantwari atigeze  yubahiriza aya  masezerano akarere kari kamusabye, aho  kwishyura uyu mwenda, ahubwo  ahubwo ahitamo kohereza undi muntu saa saba z’ijoro aje gupakira impu kandi batararemeranyijwe ku giciro.

We  na bagemzi be basanga aka ari agasuzuguro kandi ko ngo  harimo n’uburiganya.

Ubu buriganya babushingira ku ngingo y’uko uwaje gutwara izi mpu yaje yitwikiriye ijoro.

N’ubwo ngo yabashije gupakira izi mpu, abarinda aho izi mpu zibikwa banze y’uko imodoka ye isohoka kugeza ubwo abashinzwe umutekano baje ngo babakiranure  babone kumuha izi mpu kubera ko nta mpamvu n’imwe babonaga yatuma bazimuha.

Bisetsa Joel wari waje gupakira izo mpu avuga ko  baguze impu na Murengerantwari amutegeka ko ajya kuzizana ariya masaha.

Kubera ko Bisetsa nta makuru yari afite ajyanye n’ibibazo aba bacuruzi bafitanye n’uyu rwiyemezamirimo yahise aza gupakira izo mpu ariya masaha kuko ariwo mwanya yari abonye kuko ngo ubusanzwe aba uhuze.

Icyo Murengerantwari abivugaho:

Murengerantwari ushinjwa  kuriganya aba bacuruzi, yavuze ko italiki bari barasezeranye yo kwishyura uyu mwenda undi rwiyemezamirimo abarimo  yari itari yagera.

Yemeza  ko guhagarika izi mpu bimuteje igihombo kinini  kandi ko yibwiraga ko  italiki ya 07 Gashyantare nigera azabaha n’amafaranga y’impu.

Yagize ati:” Erega gupakira impu saa saba za nijoro nta mategeko  abihana! Twe dukora amasaha  makumyabiri n’ane kuri makumyabiri nane(24/24h) gusa ndifuza ko  twumvikana,  ibibazo bikarangira.”

Twagirimana Epimaque, Umuyobozi wungirije mu Karere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ibyo Murengerantwari yakoze ari uburiganya kubera ko bamusabye kwishyura bagenzi be mbere y’uko  bakorana amasezerano yandi  ahubwo akabirengaho akagurisha ibintu bitari bye.

Ikindi yagaye ni uko ibi yabikoze mu gihe aba bacuruzi  batari mu kazi kandi atabibamenyesheje mbere ngo bitegure azaze asange barabishyize ku murongo.

Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda niyo aba bacuruzi bavuga ko  Murengerantwari Jean Bosco  yari amaze kwakira  ashaka kugurisha impu zitari mu masezerano,.

Polisi  ya Ruhango  yasabye uyu Bisetsa wapakiraga impu kongera kuzisubiza muri bubiko kugira ngo iki kibazo  gikemuke hanyuma babone uko bakemura ikibazo mu mahoro.

Nkanya Silas, Umucuruzi w'ibikomoka ku matungo  yahamagawe n'ijoro ko  impu acuruza zibwe.
Nkanya Silas, Umucuruzi w’ibikomoka ku matungo yahamagawe n’ijoro bamubwira ko impu acuruza zapakiwe .
Bisetsa Jel, avuga ko  agiye gukurikirana Rwiyemezamirimo wamugurishije kugirango  yo ye guhomba
Bisetsa Jel, avuga ko agiye gukurikirana Rwiyemezamirimo wamugurishije kugirango yo ye guhomba
Polisi yategetse ko  impu zisubizwa muri stock, noneho  hakabaho ubwumvikane bw'impande zose
Polisi yategetse ko impu zisubizwa muri stock noneho hakabaho ubwumvikane bw’impande zose

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Ruhango.

1 Comment

  • Burya koko ntawugira atanyuze mu nzira y’amanyanga.Ni ukubabona bagenda ngo ni ba boss naho burya ni hejuru y’ubuhemu n’uburiganya!

Comments are closed.

en_USEnglish