Digiqole ad

Ruhango: Ikimansuro gihangayikishije imiryango

Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa mu mujyi wa Ruhango hatangijwe imyidagaduro y’ibimansuro, abagore baratangaza ko bahangayitse cyane kubera ko abagabo benshi batagitaha kare ndetse ngo n’ihaho bageneraga ingo zabo ryaragabanutse.

Imyambarire y’abakobwa babyina ibimansuro ikurura abagabo benshi/photo Eric Muvara

Ihaho ryagenerwaga urugo abagabo benshi ngo basigaye barijyana kureba no guha abakobwa baba bari kubabyinira imbere bambaye hafi ubusa.

Umugore wanze ko amazina atangazwa yagize ati “njyewe ndabizi neza ko mu ijoro ry’ikimansuro giheruka, umugabo wanjye yaragiye apfunyika amafaranga ibihumbi 5 mu mabere y’umukobwa wabyinaga, ubwo se murumva hari ugusenya ingo birenze uko?”.

Uyu mugore kimwe n’abagenzi be, bavuga ko icyi kimansuro nikidahagarara hazavuka agashya mu karere ka Ruhango.

Ubu iyo ugeze ahantu hari abagore barenze babiri usanga nta kindi kiganiro bariho, uretse kuganyirana bavuga kuby’iki kimansuro. Abenshi mu bagore usanga bagira bati “ariko se bagiye babuza abagabo kwinjira bakabiharira abasore gusa”.

Ibi bimansuro abagore bo mu Ruhango bavuga ko bajyaga babyumva za Kigali na Kampala none n’iwabo ngo birahageze bikaba bigiye kubasenyera.

Aba bagabo bavuga ko abagore bakwiye kugabanya ifuha, kuko ibyo baba bagiye kwihera ijisho abagore babo ntibajya babibakorera.

Abagabo bamwe mu Ruhango bavuga ko “Kureba ukishima ntaho biba bihuriye nibyo abagore bacu bakeka ko dushobora kubaca inyuma, kuko hari igihe umuntu aba ananiwe mu bwonko hanyuma bikaba ngombwa ko akenera ibimuruhura”.

Imyidagaduro y’ikimansuro ikurura abantu benshi kuko abayikina cyane cyane abakobwa usanga bambaye imyambaro idasanzwe iba igaragaza akenshi uko bateye. Icyo gihe abayireba usanga bifuza kubakoraho, bigatuma bamwe bitwaza amafaranga yo kubaha kugira ngo bagire amahirwe yo kubakorakora.

Ikimansuro kimaze ibyumweru bitatu gitangiye muri hotel Umuco kiba inshuro ebyeri mu cyumweru: kuwa Gatanu na kwa Gatandatu.

KigaliToday

UM– USEKE.COM

en_USEnglish