Digiqole ad

Ruhango: Abaturage bamaze imyaka 10 baka ingurane EWSA basuwe na PAC

Komisiyo y’Inteko nshingamategeko y’u Rwanda ishinzwe imicungire y’umutungo wa Leta(PAC) mu rwego rwo gusuzuma imikorere y’ikigo cya EWSA, iyi komisiyo mu Ruhango yasanze abaturage bararenganijwe bikomeye n’iki kigo aho bimwe ingurane zabo none hashize imyaka 10 yose.

Aba ni bamwe mu baturage bamaze imyaka 10 baka EWSA ingurane, uyu munsi babonanye n'intumwa za rubanda zibasanze mu Ruhango
Aba ni bamwe mu baturage bamaze imyaka 10 baka EWSA ingurane, uyu munsi babonanye n’intumwa za rubanda zibasanze mu Ruhango

Ubwo abadepite bagize iyi komisiyo bageraga mu Karere ka Ruhango bakuriwe na Hon. Karenzi Théoneste bafashe umwanya uhagije wo kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ngo bamenye neza akarengane aba baturage bakorewe n’ikigo cya EWSA.

Umuzi w’iki kibazo cy’ingurane EWSA ifitanye n’aba baturage bo mu mirenge ya Kinazi na Ruhango ahanini gikomoka ku bikorwa by’abaturage byangijwe mu mwaka wa 2004 ubwo abaturage muri iyi mirenge begerezwaga amashanyarazi bari baremerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri iki gihe cyo kubaha aya mashanyarazi ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu Rwanda (EWSA) cyangije bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo imyaka yo mu mirima, intoki n’amashamba bivanwa mu nzira kugirango insinga z’amashanyarazi zice ahisanzuye. Ibikorwa byo kuzana aya mashanyarazi byangije ibikorwa by’abaturage bibarirwa kuri miliyoni umunani ari nazo bishyuza EWSA.

Nubwo iki kigo cyakuragaho bimwe mu bikorwa by’abaturage, bari bafite icyizere cyo kuzashakirwa ingurane zabyo mu mafaranga nk’uko ubuyobozi bw’iki kigo bwari bwarabisezeranije abaturage, n’ubu ariko ntibarishyurwa.

Izi ntumwa za rubanda mu ntekeo nshingamategeko y’u Rwanda zimaze kumenye iki kibazo, kuri uyu wa kane ziriwe mu Ruhango kumenya ibyacyo neza.

Ubwo iyi komisiyo yageraga mu karere ka Ruhango yabanje kuganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kugirango isobanukirwe neza n’imiterere y’ikibazo.

Nyuma abadepite berekeje ku ishami rya EWSA mu Ruhango, aho basanze abaturage bambuwe n’iki kigo baboneraho kubasobanurira uko ikibazo giteye.

Ubuyobozi bwa EWSA mu Ruhango yasobanuriye abadepite imikorere ya Station ayoboye.
Umuyobozi wa EWSA mu Ruhango asobanurira abadepite imikorere ya Station ayoboye.

Ngabonziza Silas; uri mu bahuye n’iki kibazo, utuye mu kagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango imbere y’iyi komisiyo ati:”twakorewe akarengane gakabije, batwangirije imitungo maze banga burundu kuduha ingurane, amaguru yacu yashiriye nzira, udufaranga twacu twarashize tujya i Kigali dushaka ko batwishyura, kugeza n’ubu baranze ”.

Rwayitare Vincent nawe wahuye n’iki kibazo ati:” Ni ikibazo gikomeye, amafranga twishyuza iki kigo ni make ariko ayo tumaze gutanga mu ngendo tujya za Kigali umenya amaze kurenga ayo twishyuza.

Turasaba mwe abadepite kudufasha ikibazo cyacu gikemuke kuko imitungo yacu yangiritse niyo yaridutunze twe n’abana bacu.”.

Aba baturage muri iki gihe gishize bakomeje kwishyuza, muntangiriro z’umwaka ushize wa 2013 bandikiye inzego bwite za Leta, kuva k’umurenge, Akarere, Intara, Minisiteri y’ibikorwa remezo na Minisitiri w’Intebe, aha hose basabaga kurenganurwa.

Visi Perezida w’iyi komisiyo ya PAC Hon. Karenzi Théoneste yashimiye aba baturage ukwihangana bagize mu gihe cyose gishize, asaba ubuyobozi bwa EWSA mu Ruhango n’ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana byihuse iki kibazo kikarangira vuba.

Hon. Karenzi Théoneste ati:” guhera uyu munsi tugiye gukora ubuvugizi bwose bushoboka, ndetse mu bigaragara ikibazo cyanyu kirazwi kandi kigomba gukemuka kigizwemo uruhare na EWSA n’ubuyobozi bw’Akarere buzafatanya natwe mu kwihutisha guhabwa izi ngurane zanyu”.

Muri uru rugendo rw’izi ntumwa za rubanda, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukundu Epimaque Twagirimana, nawe yashimiye kwihangana aba baturage bagaragaje, abizeza ko bagiye gukora ubuvugizi ngo gikemuke.

Amafranga miliyoni 8.299.625 niyo iki kigo gifitiye abaturage basaga 60 bo mu mirenge ya Kinazi na Ruhango, benshi bakaba bavuga ko bamaze gutakaza arenga ayo baka ko bakwihyurwa ariko byarabayobeye.

Aho baba bari hose bagendana inzandiko bandikiye inzego za Leta bamenyesha ikibazo cyabo
Aho baba bari hose bagendana inzandiko bandikiye inzego za Leta bamenyesha ikibazo cyabo
Mu kiganiro n'abadepite buri wese yashakaga umwanya ngo avuge ikibazo cye, abadepite bicaye barabumvaMu kiganiro n'abadepite ibibazo by'abaturage byari byinshi
Mu kiganiro n’abadepite buri wese yashakaga umwanya ngo avuge ikibazo cye, abadepite bicaye barabumva

 

Rwayitare Vincent ahawe umwanya ngo avuge ikibazo cye.
Rwayitare Vincent ahawe umwanya ngo avuge ikibazo cye.
Uyu mukecuru aberewemo umwenda w'amafranga w'ibihumbi 17.500 arabisaba kuva mu myaka 10 ushize
Uyu mukecuru aberewemo umwenda w’amafranga 17.500 Frw arabisaba kuva mu myaka 10 ishize

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/Ruhango

0 Comment

  • Yewe ndabona hari ibikorwa byitwa ko ari byiza bigerwaho, ariko byicaye hejuru y’amarira y’abantu, bamwe bakabireba bakabyishimira, abandi bo bikabatera kwibuka umubabaro wabo. Mbega EWSA!! kuri uyu muriro miliyoni 8 gusa koko kuri EWSA!!!!!Birababaje

  • Ni ugushimira intumwa za Ruhanda cyane, ibi byitwa kuba mu murimo wazo, ahasigaye bazabishyuriza 5% agomba kwiyongeraho buri mwaka nk’uko biteganywa n’amategeko

  • Ni ugushimira intumwa za Rubanda cyane, ibi byitwa kuba mu murimo wazo. Ahasigaye bazabishyuriza 5% agomba kwiyongeraho buri mwaka nk’uko biteganywa n’amategeko

Comments are closed.

en_USEnglish