Digiqole ad

Rubavu: Umukongomani yambutse umupaka aniga umupolisi mu Rwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh BAHAME Hassan aratangaza ko ejo kuwa gatatu mu ma saa saba z’amanywa umukongomani yambutse umupaka mu gihe barimo kumusaka nkuko bigenda no ku bandi bose aniga umupolisi w’umunyarwanda ukorera ku mupaka, yahise afatwa maze Polisi ya Congo nayo itangira gufata Abanyarwanda bambuka, batatu bamaze kurekurwa, abandi batanu baburiwe irengero.

Sheikh BAHAME yatangarije Umuseke ko ubwo uyu mukongomani yari amaze kwambuka umupa yanyuze aho basakira abantu ku mupaka muto wa Rubavu.

Mu gihe umupolisi arimo ku musaka, umukongomani bimwanga munda afata umupolisi amutera uwa kajwiga, aramuniga nyamara ngo ntacyo bapfa nkuko Mayor abivuga.

Mu kwitabara, umupolisi amwigobotoye, umukongomani ayabangira ingata agana iwabo muri Congo ariko Polisi y’u Rwanda imufata atararenga umupaka.

Ubu uyu mukongomani ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda.

BAHAME yagize ati “Kuniga umupolisi wambaye imyenda y’igihugu mu gihugu cye, uri n’umunyamahanga ni agasuzuguro.”

Polisi yo hirya muri Congo ibibonye nayo itangira kwihorera ifata Abanyarwanda bambutse umupaka.

Sheikh Bahame avuga ko mubo bari bafashe bamaze kurekuramo umukobwa umwe n’abahungu babiri, ariko ngo hari abandi batanu baburiwe irengero.

Tumubajije icyo bagiye gukora kugira ngo n’abo babuze ibyabo bimenyekane, Sheikh BAHAME yagize ati “Ntituzi icyo twakora, abayobozi baho urabaterefona ntibitaba, bafite urwango no kwiyenza ku banyarwanda sinzi aho barukura, iyo ugeze ku mupaka ukareba uko bafata Abanyarwanda urumirwa.”

Akomeza avuga ko bafite impungenge ko uko ihohoterwa rigenda rifata indi ntera hari impungenge ko baza no gutangira guhohotera abanyeshuri bigayo, ubundi bajyagayo mu mahoro.

Bahame ati “N’Abanyarwanda ntibatwumva, burigihe tubabuza kenshi kujyayo ariko baranga bakajyayo kubera impamvu zitandukanye rimwe na rimwe zumvikana.”

Kuri ubwo bushotoranyi, Bahame yavuze ko nta kintu kidasanzwe Leta yakora.

Ati “Igihugu cyacu gifite gahunda, ntabwo twahubuka ngo dukore ibintu bidashoboka turakomeza twigishe, ntabwo natwe twafata abakongomani ngo tubakubite cyangwa tubahohotere. Isi irabireba, namwe banyamakuru mukomeze mubyereke isi.”

Akome avuga ko nk’uko bisanzwe u Rwanda ruzakomeza kwakira Abakongomani baruzamo neza.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish