Digiqole ad

Rubavu: Nubwo byahindutse, ngo uko bazakira umukanida wabo ntagihindutse

 Rubavu: Nubwo byahindutse, ngo uko bazakira umukanida wabo ntagihindutse

Bari bamutegereje uyu munsi i Rubavu na Musanze ariko impinduka zabayeho muri iki gitondo kwakira umukandida wa FPR-Inkotanyi byimurirwa ejo kuwa gatatu. I Rubavu imyiteguro yari ikomeye cyane, ariko n’ubundi ngo uko bazamwakira ejo ntagihindutse nk’uko babivuga.

Kuva Kanzenze kugera Mugende inzira zose ni imitako ya FPR
Kuva Kanzenze kugera Mugende inzira zose ni imitako ya FPR

Ukinjira mu mugi wa Gisenyi urahabona imitako myinshi y’amabara ya FPR, ku byapa, ku biti, mu masangano y’imihanda n’ahahurira abantu benshi hose bari kwamamaza Kagame Paul.

Mu mirenge ya Mudende, Busasamana na Kanzenze aha naho Kagame Paul azahanyura yiyamamaza, abaturage baho baganiriye n’Umuseke.

Esperance Nyirakagashi w’imyaka 48 wo mu murenge wa Mudende avuga ko Paul Kagame yahaye abagore ijambo n’ubwisanzure mu ngo ko nta mugore wo muri Mudende utazaza kumwakira.

Vianney Nkeshabatware wo mu murenge wa Busasamana avuga ko mu 2010 yari umukozi uhembwa ibihumbi bitatu (3 000) ku munsi agatozwa umuco wo kuzigama agatangira uruganda ruto rwenga ikigage none ubu akaba ari umugabo wishoboye uhemba abakozi 20.

Ati “njyewe n’umuryango wanjye twiteguye kwakira uwankijije kwaka akazi akangira boss nk’abandi

Rutaganda Philbert wo murenge wa Kanzenze we avugako kuba Paul Kagame azaza kwiyamariza Mudende mu cyahoze ari komine ya Mutura bifite byinshi bivuze kuko yabakijije abacengezi bari barabajijubije igihe kitari gito.

Rutaganda ati “Mudende ureba yabaye paradizo twaraye kenshi kuri Paruwasi ya Busasamana n’ahandi hatandukanye duhunga abacengezi, udashyigikiye Kagame ni uwibagiwe imbeho y’amajoro twihishagamo abacengezi.”

Aka gace k’iyi mirenge Paul Kagame aziyamamarizamo mu gihe cy’abacengezi ibikorwa remezo birimo amashuri, imihanda n’amavuriro byaratwitswe. Ubu ngo bashima ko buri murenge muri iyi itanu ufite ikigo nderabuzima, umuhanda ukoze neza, amashanyarazi agera hose na za SACCO zibafasha kuzigama.

Abifuza kugura udupira twamamaza umukandida wa FPR
Abifuza kugura udupira twamamaza umukandida wa FPR
Umuturage wo mu murenge wa Gisenyi iwe mu rugo ni uku yahatatse
Umuturage wo mu murenge wa Gisenyi iwe mu rugo ni uku yahatatse
Ku muhanda werekeza mu murenge wa Mudende
Ku muhanda werekeza mu murenge wa Mudende
Ku muhanda winjira mu mugi wa Gisenyi
Ku muhanda winjira mu mugi wa Gisenyi

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

2 Comments

  • wow I am proud to be Rwandan,Muzee wacu turi kumwe ingoma ijana !

  • “Mudende ureba yabaye paradizo twaraye kenshi kuri Paruwasi ya Busasamana n’ahandi hatandukanye duhunga abacengezi, udashyigikiye Kagame ni uwibagiwe imbeho y’amajoro twihishagamo abacengezi.” Mu kindi gihe harabahunganga Inkotanyi Inkambi ya Nyacyonga nayibayemo sinzabyibagirwa.Guhinduka impunzi mu gihugu cyawe namagorwa ateye ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish