Digiqole ad

Rubavu: Impanuka 3 mu cyumweru kimwe ahantu hamwe

Mu ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rubavu, umurenge wa Nyakaliba haherutse kubera impanuka 3 mu cyumweru kimwe.

Uruhande rw'iburyo niho shoferi yaguye

Izi mpanuka zakozwe zose n’amamodoka manini, atwara ibintu, mu gihe agerageza gukata ikona.

Abaturiye iri kona (Corner) bavuga ko izi mpanuka ziterwa n’abashoferi baba bafite umuvuduko ntibamenye ko imbere hari ikona ritoroshye.

Izi mpanuka zikaba zarahitanye abantu bagera kuri 4, barimo abashoferi bazo ndetse n’ababafasha.

Izi mpanuka kandi zirasa n’iherutse kubera i Muhanga ahitwa ku Kivumu mu cyumweru gishize, yahitanye ufasha umushoferi, uyu nawe n’ubu ntaratora mitende.

Traffic Police ikomeje gushishikariza abatwara amamodoka kugenda bitonze, cyane bene aya aba yikoreye kuko impanuka ziba zishobora kuzibasira byoroshye, igihe zigeze mu makorosi amwe n’amwe.

Danny Manishimwe
Umuseke.com

6 Comments

  • aya ma corner yari akwiye gushyirwaho ibimenyetso bigaragaza ububi bwayo,kuko biragaragara ko atitondewe yazabuza uriya muhanda kugendwa

  • impanuka zo ni ikibazo gusa iyo miryango yabuze ababo yihangane ,abayobozi b’ibinyabiziga nabo bikubite agashyi.

  • imodoka zubu zaranyobeye , ubwa wa muriririmbyi.
    ubu se nkiyi koko yunvaga yibaza iki
    ubu wasanga ari ikongomani
    dore ko arizo zitagira control technique

  • Ni kimwe no ku Kivumu i Muhanga iki Cyumweru habaye impanuka enye 4 ahantu hamwe.Ubwo abashoferi nimuhagera mujye mufata akariro gake na Feri

    • Jean,wivuga utyo.mperutse rubazo narumiwe pe!ugenda 100m usanga ikamyo amapine hejuru.hariyo ubona ukibaza uburyo yaguye bikaguanga.gusa mbona numuhanda ufite default.kunyerera,corner,kumanuka,sign post nkeya.police nikosore ibyobintu kuko chaufeur harabatabigiramo uruhare pe!

  • i can’t believe am seeing this

Comments are closed.

en_USEnglish