Digiqole ad

Rubavu: Hafashwe ingamba zo gukumira Cholera iri guca ibintu muri DRCongo

Kuruyu wa kabiri tariki 28/2/2012 i Rubavu habereye umwiherero w’abajyana b’ubuzima aho bigaga ku buryo bwo gukumira icyorezo cya Cholera kiri guca ibintu muri DRCongo.

Cholera ni icyorezo cyandura kandi cyikica vuba/Photo Internet
Cholera ni icyorezo cyandura kandi cyikica vuba/Photo Internet

Muri DRCongo, kuva muri Mutarama hamaze kugaragara icyorezo cya Cholera muri Kivu y’amajyaruguru, kimaze kwibasira abagera ku 1228 nkuko byemejwe n’abaganga.

Kuwa 13 Gashyantare, mu bitaro byo hakurya ya Congo muri Rubavu, havuwe umurwayi wari ufite Cholera ndetse haza kuboneka n’abandi 12 baravurwa. Kuva icyo gihe ngo nta Cholera barongera kuhavurira.

Muri iyi nama yari iyobowe na Dr Agnes Binagwaho, bari bagamije kureba uburyo bwo gukangurira abaturage guhashya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo gishobora guturuka mu baturanyi babo muri Congo.

Ministre w’Ubuzima Dr Binagwaho, yavuze ko gouvernoma y’u Rwanda yitaye ku buzima bwa buri munyarwanda, ariyo mpamvu ministeri y’Ubuzima yahagurukiye gukumira iki cyorezo cyandura vuba vuba.

Mu kurwanya iyi ndwara, abatuye Rubavu no hafi yahoo, bashishikarijwe kwirinda igurishwa ry’ibiribwa bibisi bigurishwa ku mihanda.

Abayobozi b’imipaka ya Congo n’u Rwanda nabo ngo bagomba guhura vuba bakavugana ku buryo bwo gukumira iki cyorezo.

Abaturage babwiwe ko bagomba kwihutira kujya kwa muganga mu gihe hari ikimenyetso icyo aricyo cyose cyaba kerekana uburwayi bwa Cholera.

Ministre Binagwaho yavuze kandi ko bagiye guhura n’abayobozi b’utundi turere duhana imbibi na DRCongo, mu kubashishikariza kurwanya ikwirakwizwa ry’iyo ndwara.

Iyi nama y’i Rubavu, yari yitabiriwe kandi na gouverneri w’Intara y’Iburengerazuba, uw’iy’Amajyaruguru, abayobozi b’uturere, abasirikare bakuru abaganga n’abayobozi b’imirenge.

Cholera iraca ibintu ahari ibara ritukura
Cholera iraca ibintu ahari ibara ritukura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish