Digiqole ad

Rubavu: Habereye ijoro ryo kwibuka imiryango 7 797 yazimye – Amafoto

 Rubavu: Habereye ijoro ryo kwibuka imiryango 7 797 yazimye – Amafoto

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, imiryango ya ‘GAERG’ na ‘AERG’ yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu kwibuka imiryango isaga 7 797 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka.

Uyu muhango wabaye ku nshuro ya cyenda wabereye mu Karere ka Rubavu wabanjirijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahazwi nko kuri ‘Commune Rouge’, hanyuma ukomereza kuri Stade Umuganda ahabereye ijoro ryo kwibuka kugera mu gitondo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abarangije Kaminuza barokotse Jenoside “Groupe des Ancient Etudiants Réscapés du Genocide(GAERG)” bugaragaza ko byibura mu Turere 17 hazimiye imiryango 7 797 yari igizwe n’abantu hafi ibihumbi 34 823, harimo imiryango 886 yari igizwe n’abantu 4 256 bo mu Turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.

Muri uyu muhango hatangiwe ibiganiro bitandukanye bigaraza uko umugambi wo kumaraho Abatutsi wateguwe by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye.

Dr Jean Damascene Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG mu kiganiro cye yagarutse ku itegurwa rya Jenoside muri izi Perefegitura ahereye mu 1959.

Yavuze ko tariki 04-05/11/1959 hishwe Abatutsi bari hagati  130 000-150 000 mu cyahoze ari Gisenyi gusa.

Ati “Mucyahoze ari Kayove abantu benshi batwawe mu modoka za gisirika yewe ntibamenye aho biciwe nubwo bivugwa ko biciwe muri Gishwati na Nyamagumba.”

Dr Bizimana yavuze ko kuvuga imiryango yazimye bitareberwa kuri Jenoside yo mu 1994 gusa kuko ngo no mu 1974 hishwe imiryango myinshi ikanazima.

Dr Bizimana ariko by’umwihariko yashimye ubutwari bwa Musenyeri Aloys Bigirumwami wirukanywe mu Rwanda mu 1973 akanga, kugera ubwo Abaseminari bashatse guta imodoka ye mu mugezi wa Sebeya ariko agatabara Abapadiri 10 n’Abasemiri bato 120 bari birukanywe.

Dr Bizimana Jean Damascene umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ageza ijambo kubitabiriye iyi gahunda.
Dr Bizimana Jean Damascene umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ageza ijambo kubitabiriye iyi gahunda.

Umuyobozi wa GAERG Mazimpaka Olivier we yavuze ko bahora batewe ishema no kuba bararokotse, ari nayo mpamvu bafashe iya mbere ngo bibuke imiryango yazimye burundu ubu nayo yakabaye ubu itanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Ati “Kwibuka imiryango yazimye tujye twibuka abana, abuzukuru, ubuvivi kuko bari kubagira kandi bagafasha igihugu byinshi.”

Umuyobozi wa GAERG Olivier Mazimpaka Camarade mu ijambo rye yashimiye ingabo za RPA zahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Umuyobozi wa GAERG Olivier Mazimpaka Camarade mu ijambo rye yashimiye ingabo za RPA zahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Maj. Gen. Alex Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba watanze ikiganiro ku rugamba rwo kubohora igihugu yavuze ko kuri bo byari inshingano kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda batitaye ku kuba babura ubuzima.

Yavuze ko mu 1992, Paul Kagame wari umugaba w’ingabo za ‘RPA’ yababwiye ijambo ryatumye bagera ku mugambi wo kubohora u Rwanda.

Ati “Yaratubwiye ngo igisirikare cyacu niwo musingi w’impinduramatwara kandi ibikorwa byanyu bizatandukane n’abo murwana nabo.”

Maj Gen. A.Kagame yizeje abarokotse ko ubu umutekano uhari kandi ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda kuko ingabo zihari.

Ati “Mufite igihugu kibakunda, mufite ingabo zibakunda, muhumure ntacyo muzaba”

Maj. Gen. Alex Kagame uyobora ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.
Maj. Gen. Alex Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba 

Madamu Gakuba Jean d’arc, Vice-Perezida wa Sena y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye GAERG kuri iyi gahunda yateguye yo kwibuka imiryango yazimye.

Ibi ngo bizatuma amateka ya Jenoside akomeza gucungwa neza.

Abasaba gukomeza gushyira hamwe imbaraga kuko aribwo bazashobora kwambuka inyanja y’ibibazo basigiwe na Jenoside.

Gakuba Jean d'arc, Vice-Perezida wa Sena y'u Rwanda ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.
Gakuba Jean d’arc, Vice-Perezida wa Sena y’u Rwanda ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.

Kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa ngaruka mwaka cyatangiye 2009, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Ntukazime nararokotse“.

Uru rugendo rwitabiriwe n'abantu benshi.
Uru rugendo rwitabiriwe n’abantu benshi.
Bageze ku rwibutso babanje gufata umwanya wo kwibuka no kunamira abahashyinguye, bashyira n'indabo ku rwibutso.
Bageze ku rwibutso babanje gufata umwanya wo kwibuka no kunamira abahashyinguye, bashyira n’indabo ku rwibutso.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyentwali Alphonse ashyira indabo ku rwibutso.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse ashyira indabo ku rwibutso.
Maj Gen Alex Kagame uyobora ingabo mu Ntara y'Iburengerazuba amaze gushyira indabo ku rwibutso.
Maj Gen Alex Kagame amaze gushyira indabo ku rwibutso.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi nawe yashyize indabo ku rwibutso rwa Gisenyi/Rubavu.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi nawe yashyize indabo ku rwibutso rwa Gisenyi/Rubavu.
Pastor Olivier Mazimpaka Camarade uyobora GAERG ashyira indabo ku rwibutso.
Pastor Olivier Mazimpaka Camarade uyobora GAERG ashyira indabo ku rwibutso.
Ku rwibutso rwa Jenoside naho bahageze ari benshi.
Ku rwibutso rwa Jenoside naho bahageze ari benshi.
Abayobozi ku rwego rw'intara y'iburengerazuba mu byiciro byose bifatanije n'abaturage mu kwibuka.
Abayobozi ku rwego rw’intara y’iburengerazuba mu byiciro byose bifatanije n’abaturage mu kwibuka.
Abayobozi banyuranye b'uturere tw'intara y'Iburengerazuba nabo bari bahara by'umwihariko utwahoze muri Perefegitura Gisenyi.
Abayobozi banyuranye b’uturere tw’intara y’Iburengerazuba nabo bari bahara by’umwihariko utwahoze muri Perefegitura Gisenyi.
Abayobozi b'inzego zishinwe umutekano muri iyi ntara nabo bifatanyije n'abaturage.
Abayobozi b’inzego zishinwe umutekano muri iyi ntara nabo bifatanyije n’abaturage.
Berekwa amwe mu makuru ya Jenoside abitse kuri uru rwibutso.
Berekwa amwe mu makuru ya Jenoside abitse kuri uru rwibutso.
Amafoto ya bamwe mubashyinguye kuri uru rwibutso.
Amafoto ya bamwe mubashyinguye kuri uru rwibutso.
Bageze kuri Stade Umuganda naho bafashe umunota wo kwibuka bazize Jenoside muri rusange, n'imiryango yazimye by'umwihariko.
Bageze kuri Stade Umuganda naho bafashe umunota wo kwibuka bazize Jenoside muri rusange, n’imiryango yazimye by’umwihariko.
Guverinero w'Intara y'Iburengerazuba Alphonse Munyentwari (wambaye indorerwamo) n'abayobozi b'uturere tunyuranye bitabiriye uyu muhango.
Guverinero w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyantwali (wambaye indorerwamo) n’abayobozi b’uturere tunyuranye bitabiriye uyu muhango.
Abaturage bari bitabiriye ijoro ryo kwibuka ari benshi.
Abaturage bari bitabiriye ijoro ryo kwibuka ari benshi.
Uyu munsi ingabo z'u Rwanda zifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka ubugwari bwanakozwe n'ingabo za Guverinoma yakoze Jenoside.
Uyu munsi ingabo z’u Rwanda zifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ubugwari bwanakozwe n’ingabo za Guverinoma yakoze Jenoside.
Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco MUTANGANA, n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene.
Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco MUTANGANA, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascene.
Urubyiruko n'abakiri bato nabo bitabiriye uyu muhango.
Urubyiruko n’abakiri bato nabo bitabiriye uyu muhango.
Harimo na benshi baturutse Kigali no mu bindi bice binyuranye by'igihugu.
Harimo na benshi baturutse Kigali no mu bindi bice binyuranye by’igihugu.
Bibukaga imiryango yazimye burundu ntihasigare n'uwo kubara inkuru igera ku 7 700 mu turere 16 gusa tumaze gukorerwamo ubushakashatsi.
Bibukaga imiryango yazimye burundu ntihasigare n’uwo kubara inkuru igera ku 7 700 mu turere 16 gusa tumaze gukorerwamo ubushakashatsi.
Urubyiruko rwahagurukiye kuvuga 'Never Again-Ntibizongere ukundi'.
Urubyiruko rwahagurukiye kuvuga ‘Never Again-Ntibizongere ukundi’.
Ni ijoro ryo kwibuka ryasojwe mu gitondo.
Ni ijoro ryo kwibuka ryasojwe mu gitondo.
Guverineri Munyantwari Alphonse nawe ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.
Guverineri Munyantwali Alphonse nawe ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango.
Banacanye urumuri rw'Ikizere rwahererekanyijwe muri stade yose.
Banacanye urumuri rw’Ikizere rwahererekanyijwe muri stade yose.
Guverineri Munyantwali Alphonse aha urumuri rw'ikizere urubyiruko.
Guverineri Munyantwali Alphonse aha urumuri rw’ikizere urubyiruko.

Amafoto: Uwanyirigira Josiane

Kagame Kaberuka Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu

7 Comments

  • Ihorere, ihorere wa muvandimwe we ! Iby’Abanyarwanda bizwi n’iyabaremye. Kera nkiri muto najyaga numva ibyivugo nkumva binyuze amatwi ariko sinkamenye ko ari ibigwi byo kwica ikiremwa-muntu. Abanyarwada duteye ubwoba pe!

  • rwosepe utashimira inkitanyi ntabwenge yabagira ndashimira inkotanyi byumwihariko navukiye congo nageze murwanda kubrera intambara nageze murwanda96 kubera interahamwe ubwose iyo tutagira inkitanyi natwe twarikuzima intrahamwe zitwikiye ijoro zir atwica bishoboka twari ducumbikiwe munkambi yamundende nahaburiye umuryango wanjye narimuto Cyane kunyaka8 ariko ndababwira ukuri inkontanyi iyozitaza kubaho nurwanda ntabwo abarurwanda abarishamba ryinyamaswa ubundaho ubupfubyi naramenyereye arikokandi ntazagire ukubeshya ntawumenyera ubupfubyi gusa harikintu mporanshimira imana numuryango nkibamo kugeza uyumusi baramfashe barampungana kugeza uyumusi nabayumwana koko wipfubyi ariko ndashimira yumuryango ubumbarizwa munkambi ya gihembe ariko amateka yurwanda ntagasibangane natwe nitubasha gutaha haribyo tuzagaruka kwigira kurwanda kandi ndashimira igihungu cyurwanda nabayobozi bacyo kuba baratwakiriye mukababaro twari dufite kandi nubu baracyaturihafi igitekerezo cyanjye ubungu twebwe kuberiki tutatora ngombashe gutora inkotanyi yandengeye nkaba nkirimuzima muzansubize niba natora nzatore ndabyifuza Cyane ikindi cyifuzo muzatubwirire abayobozi badushinzwe gukora ibishoboka bakaduha amakarita irangampunzi abantubenshi ntazotugira amarondo aradufata tukarara mugasozi kubera kutagira ibyangombwa muturwaneho kuko ntacyangombwa ntahantu wanjya abarokotse intsemvabwoko nintsembantsemba mwihangane imana yagusize harimpamvu uyumusi uriho kugirango uzabe uwambere muguhamya nokwigisha ibyabaye ubupfubyi buraryana murakoze muhumure ntabwo murimwenyine natwe mukomeze mudusengere tuzatahe mugihugu cyatubyaye gusa muzaba incyuti zibihebyose Amen.

  • Ba nyiri iyi website bari bakwiye kujya babanza bagasoma inyandiko abantu bohereza mbere yo kuzishyira ku rubuga, byaba ngombwa bakazikosora bakazinoza, bakanareba imyandikire y’ikinyarwanda, byaba na ngombwa bagakora “editing”.

    Murabona rwose ko nk’iyi nyandiko ya “Didier” bigoye cyane kuyisoma no kumenya ikiyirimo.

    • Marebe umvugiye ibintu kabisa, iyo mbonye amakosa nka ariya ya Didier mpita ndeka gusoma icyo gitekerezo; ikibabaje ni uko abapfa kwandika ari bo benshi, Bene Umuseke iki kibazo mukiteho sinon muzatakaza abakunzi benshi

      • Uko ubona bivangavanze muri iriya comment ye buriya ni nako mu mutwe ari isupu, bivangavanze. Arakubwira ko ari impunzi mu nkambi ya Gihembe nawe uti imyandikire y’Ikinyarwanda; ko atari umunyarwanda se buriya ntiwamubabarira ! wowe uwagushyira mu nkambi y’impunzi, nyuma y’imyaka 20 waba umeze ute mu mutwe ?

        Cyakora uwahunga yahunga muri iyi 21 siecle kabisa, apana muri za 1959 cg 1994; iyi impunzi ifite internet, ikagira smart phone, ikabasha gusoma amakuru no gutanga ibitekerezo ku mbuga nkranya-mbaga; numvise ko hari n’abasubira i Murenge na Masisi gufata Frw y’inka zabo n’ubukode bw’imirima maze ubundi bakigarukira mu nkambi ! Mbiswa ma !

        • Reka bariya bi Kiziba bo ntibateze kuzava mu Rwanda na rimwe kuko bafashwe nkamata yabashyitsi.Nonese bafite uburenganzira bwo kujya iwabo bakareba imitungo yabo bakagaruka bagahabwa nayo mafaranga mu nkambi bamwe bakaba bafite nabana babo binjiye igisilikare urumva basubira gutura za Masisi bashakiki? Gusa abaturage baturiye iyo nkambi bararira ayokwarika.Abatuye hafi yimigezi ariyo yaribatunze dore ko amasoko yaho yazibye kuva 1994 biyambaza iyo migezi.Iyo izo mpunzi zameseyemo cyangwa zajugunyemo imisarane nukwihanga icyumweru cyose.

  • Abategetsi bacu, babifashijwemo n’itangazamakuru, ntako baba batagize ngo abanyarwanda twese duhore turangamiye igihe cyose jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ariko jye icyo mpora nibaza, ni umusaruro uva mu guhora abantu barangamiye ikibi nka kiriya kiruta ibindi bibi byose biba ku isi. Icyo umuntu ahora arangamiye, ni nacyo gifata umwanya munini mu mutima we, mu bitekerezo bye no mu bikorwa bye.

Comments are closed.

en_USEnglish