Digiqole ad

Rubavu – Goma: Nta kundi kurwana no kwibeshya ku mupaka?

 Rubavu – Goma: Nta kundi kurwana no kwibeshya ku mupaka?

*2022 ngo ibibazo by’imipaka bizaba byarakemutse muri Africa
Kuri uyu wa 07 Kamena ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe imipaka muri Africa hanatashywe ibirango 22 by’umupaka hagati y’u Rwanda na Congo. Mu bihe bishize habayeho kenshi ubushyamirane, kwibeshya n’imirwano ishingiye kuri uyu mupaka…ubu ngo byaba bitazongera.

Minisitiri Henri Mova Sakanyi na Minisitiri Gen Kabarebe i Rubavu ku munsi wahariwe imipaka muri Africa
Minisitiri Henri Mova Sakanyi na Minisitiri Gen Kabarebe i Rubavu ku munsi wahariwe imipaka muri Africa

Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo zagiye zikozanyaho kubera gupfa umupaka, ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zagiye zifatirwa zimwe hakurya izindi hakuno y’umupaka habayeho kwibeshya umupaka, abaturage nabo bagiye bakimbirana mu bikorwa byabo kubera umupaka utanditse neza.
Ibiheruka ni aho mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka habayeho imirwano mu birunga hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, buri ruhande ruvuga ko rwasagariwe n’urundi rwarenze umupaka.
Kuva 2009 hatangiye umushinga wo gushyiraho ibirango by’uyu mupaka wo mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda ujya uteza ibibazo, hanubatswe ibikorwa remezo byo kunoza urujya n’uruza ku mupaka usanzwe.
Ku burebure bwa 60Km uvuye ku Kivu kugera ku musozi wa Hehu nibura kuri buri 2,7Km hariho ikirango cy’umupaka wa Congo n’u Rwanda. Iki ni ikiciro cya mbere, biteganyijwe ko bazakomeza kugera ku kirunga cya Bisoke.
Ibi birango byatashywe uyu munsi na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’umutekano muri DRCongo Herni Mova Sankanyi. Bombi bishimiye iyi ntambwe.
Minisitiri Mova Sakanyi avuga ko kutagira ibi birango byateje amakimbirane ku mpande zombie ariko ubu yizeye ko bikemutse. Ashima abakuru b’ibihugu byombi babigzemo uruhare.
Ati “ibi birango ni ingenzi hagati yacu bizavanaho urwikekwe mu mikoranire ku mipaka yacu.”
Bene ibi birango biri kuri 60Km ku mupaka wa Congo n'u Rwanda mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Rwanda
Bene ibi birango biri kuri 60Km ku mupaka wa Congo n’u Rwanda mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda

Umupaka wa Goma na Rubavu niwo mupaka unyuraho urujya n’uruza runini cyane ku mipaka yose y’ubutaka y’u Rwanda ku munsi, uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe bwa munani (8) bahisemo ko ubera hano.
Amb Ngoga Frederick waje ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bwa Africa yavuze ko Abaminisitiri bashinzwe iby’imipaka biyemeje ko mu 2022 hazaba hamaze gushyirwaho ibirango bigaragaza imipaka hagati y’ibihugu bituranyi muri Africa.
Avuga ko ubu uyu mupaka wa Rubavu na Goma ari urugero rwiza rw’imipaka ibaho urujya n’uruza rugari kandi ubu umupaka usobanutse, ngo ni ugushimira ibihugu byombi ku muhate byashyizeho.
Gen James Kabarebe avuga ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose n’ibikorwa remezo ngo abakoresha uyu mupaka bakore ibyabo nta kibahungabanya.
Avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ubu hashyizweho ikoranabuhanga mu kugenzura umupaka no kumenyekanisha ibiwambukiraho kugira ngo hakumirwe ruswa.
Ibumoso ni muri DRCongo. Kuva hasi ku Kivu kuzamuka kugera ku musozi wa Hehu munsi y'ibirunga kuri buri 2,7Km hari ikirango cy'umupaka
Ibumoso ni muri DRCongo. Kuva hasi ku Kivu kuzamuka kugera ku musozi wa Hehu munsi y’ibirunga kuri buri 2,7Km hari ikirango cy’umupaka

Abayobozi bombi bamurikirwa ibi birango
Abayobozi bombi bamurikirwa ibi birango

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • Ibikomantere byawe bindya ahantu

  • Ariko uyu we comment ze zitagira ikindi kibamo ,hano ni ku isi niba uri n’umuhamya jya wihangana ureke kuzana ibi.

  • Uyu gatare azafate icyogajuru asange imana ye areke kudutesha igihe.Hano turareba ubuzima bw’umuntu 24h/24. Buri wese atanga umusanzu we mu bitekerezo.Ese nta bindi binyamakuru wajya gutangiraho ibitekerezo byawe?

Comments are closed.

en_USEnglish