Digiqole ad

Rihanna na Chris Brown baracyakundana bikomeye

Imyaka 3 irashize batanye. Hari abibazaga ko bazongera guhurira gusa mu birori bya Grammy Awards mukwa kabiri umwaka utaha. Muri iyi mihango mu 2009 nibwo kandi inkuru mbi yamenyekanye ko Chris Brown yari inyamaswa kuri Rihanna.

Rihanna na Chris Brown bakiwubanye, aha ni muri 2008 MTV Movie Awards
Rihanna na Chris Brown bakiwubanye, aha ni muri 2008 MTV Movie Awards

Nyamara ariko hagati ya bombi, ngo bajya babwirana ko buri wese yumva hakirimo akantu kumutima agifitiye mugenzi we.

Kuri Twitter ye, saa 17h zo kuri uyu wa kane, Chris yandikiye Rihanna ati:  “Love U more than u know !” / “Ndagukunda kurusha uko ubizi !”

Abakurikira Twitter buri wese yahise ajya kuya Rihanna kureba icyo avuuga kuri ubu butumwa. Igisubizo nticyatinze… Rihanna mu minota nka 10 yanditse ati: “I’ll always love u #1LOVE” / “Nzagukunda igihe cyose RUKUNDO rwa mbere”

Ubu butumwa ku mpande zombi burasobanutse, igitegerejwe ni kongera guhura kwa bombi. Ibimenyetso bigaragaza ko buri wese ashaka kongera guhura n’undi.

Gusa ariko, icyemezo cy’urukiko nyuma yibyabaye hagati yabo, cyanzuye ko bombi batagomba kongera guhura uretse mu birori rusange, bihuza imbaga.

Ese bazategereza kugeza muri Gashyantare muri Grammy Awards ni ukubitega amaso.

Rihanna yatanye na Chris Brown nyuma yo kumukubita bikomeye. Akanamukomerekereza mu modoka yamukubitiyemo, inkiko zibasa kutongera kwegerana ubwo.

Aho rwanyuze ariko ngo ntihahora urwango!

Chris Brown na Rihanna munkiko
Chris Brown na Rihanna munkiko

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

16 Comments

  • Byaba ari agahomamunwa kubona umuntu yanga undi igihe kikagera akongera akamugarukira ariko byose ni urukundo . Nibakomereze aho.

  • Birashoboka kuko wenda uburakari bwavuba aribwo bwatumye bombi bajya mu nkiko gusa njye mbona basubiranye ntacyo byaba bitwaye.

  • Aba bana baraberanye peee basubiranye
    ndabona bitabagwa nabi

  • ntgisa nogusubirana nuwo wakundaga naho haba haraciyemo ibibazo, gusa urukundo ntawamenya uko rusonanuye

  • Aho yanyuze ntihaca urwango.

  • icyo mbona nuko uwo mwatanye mushatse mwareka kuko inkoko yaraye hanze yitwa inkware kuko ntibyumvikana ukuntu abantu bagite mu nkiko mugihe bo ubwabo bagombaga kwikemurira ibibazo kuko bari bazi ko bazasubirana ese kuki chris brown atamusabye imbabazi amazi atararenga inkombe jye mugiriye inama yamureka agashaka undi ese uyu muhungu nawe afite ibibazo umukobwa wese bakundanye ashaka kumukubita reba uyu baririmbanye no air we ntibari bicanye nareke urukundo rwabastar afate nyakabyizi niba adashaka kwibabariza umutima.

  • Iyi COUPLE izihangane ishimishe abakunzi bayo isubirane kuko bitayigwa nabi gusa hazima uwatse.

  • Urukundo nyakuri rurenga n’ibyo udatekereza!!!!!!! Jye sinabitindaho na gato.

  • ntarwo!!

  • iyi couple narayemeraga 2

  • kbsa basubirane!!!

  • byaba byiza basubiranye

  • Imana ibibafashemo.urukundo si ikintu

  • bazambabarire basubirane vrema

  • Rihannaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, pourvu que agubwa neza because she is the best female artist for me

  • Urukundo ni danger.

Comments are closed.

en_USEnglish