Digiqole ad

Remera: Ikamyo yakwepye Police, ihagama mu muhanda irawufunga

 Remera: Ikamyo yakwepye Police, ihagama mu muhanda irawufunga

Yitambitse neza neza mu muhanda ku buryo nta kinyabiziga gitambuka

Hashize amasaha 13 ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifunze umuhanda mugenderano mu kagari ka Rukiri I mu murenge wa Remera, iyi kamyo ikaba yarihagitse mu muhanda ubwo yageragezaga guca indi nzira ihunze umupolisi mu ijoro ryakeye.

Yitambitse neza neza mu muhanda ku buryo nta kinyabiziga gitambuka
Yitambitse neza neza mu muhanda ku buryo nta kinyabiziga gitambuka

Ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 23 Kamena iyi kamyo yari iturutse mu masangano (rond point) y’umuhanda ahitwa Sonatubes ku Kicukiro, ishaka gufata agahanda k’amabuye kerekeza ku Gisiment i Remera.

Gusa uyu muhanda w’amabuye ntabwo wemerewe kunyuramo imodoka ziremereye nk’iyi.

Umunyamakuru w’Umuseke wayirebaga yabonye ko uyitwaye ahise abona umupolisi wari kuri aka gahanda k’amabuye maze umushoferi ahita afata umuhanda wo hepfo wa kaburimbo utunguka ku Gishushu.

Uyu muhanda ariko hari aho ugera ukazamuka mu w’amabuye ukongera guhura na ka gahanda iyi kamyo yari ibujijwe kunyura, niwo yahise izamuka.

Iri hafi kwinjira muri aka gahanda k’amabuye nanone yahise ihagama mu gakorosi yitambitse ifunga umuhanda wose, kuva ayo masaha kugera muri iki gitondo ikaba yari yafunze uyu muhanda.

Kugeza saa yine z’amanywa yari itaravanwa mu nzira.

Ni imodoka ifite plaque zo muri Tanzania
Ni imodoka ifite plaque zo muri Tanzania
Yahagamye mu muhanda iri hafi kwinjira mu wundi n'ubundi nawo yari ibujijwe
Yahagamye mu muhanda iri hafi kwinjira mu wundi n’ubundi nawo yari ibujijwe
 Umuhanda iyi kamyo yashakaga kwinjiramo ugera ku Gisiment uvuye Sonatubes ntabwo wemerewe imodoka ziremereye
Umuhanda iyi kamyo yashakaga kwinjiramo ugera ku Gisiment uvuye Sonatubes ntabwo wemerewe amakamyo nk’iyi

Photos © R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu mushoferi ni umunyamanyanga agire gukwepa police kubera ibyo yikekagaho hanyuma agire no gufunga inzira nyabagendwa akwiye guhanwa ubugirakabiri kuko afite amafuti meshi ntago police ya TZD arikimwe niyo mu rwagasabo ahaba yaba yibeshye cyane.

  • Nibyo koko ,ariko kuhahagama byatewe nuko yananiwe gukata agahanda avenue1 gasabo isubira inyuma gato yongeye gushaka kugenda ibura imyuka ya feri,nari mpari nimugoroba banayikuraho nari mpari,kuko kunshuro ya 1 umunyururu bayikuruzaga wacitse Imana ikinga akaboko ntiyasenya kariya kabar kuko buriya iriya photo yanyu siko yahoze,ubu yahavuye polisi yababaye hafi kuyivanamo nubwitonzi

  • Ariko kuki abanyamakuru rimwe na rimwe muvuga ibinyoma bitewe ahari no kutamenya amategeko yashyizwe mu mihanda runaka!!!! Uyu muhanda iyi kamyo yashakaga gucamo ugana ku ishuli rizwi nka APAPER wahinduwe sens-unique ariko ku banyamahanga ndetse n’abantu badatuye mu bice bya Remera yewe babimenya aruko bahageze bakabona icyapa kibuzanya kuwinjiramo, niba yahageze rero agiye kuhazamukira (Kuko amakamyo ajya KISMENT bibujijwe ko anyura umuhanda wo kwa LANDO) ubwo naho yasanze hafunze akomereza hepfo yo kwa Ndoli anyura aho yahagamye (abantu benshi banagaye police yategetse ko amakamyo ahazamuka kuko haracuramye cyane hari n’igihe ikamyo ihashobora bigoranye ariko igice cy’imbere cyagera iyo hejuru icyo hepfo hagati kigakuba mu muhanda igafatwa igakuramo amabuye yose kugira ngo iharenge) IYI NIYO NZIRA Y’AMAKAMYO YEMEWE ISIGAYE IGANA KISMENT. ariko rwose kubeshya ngo igikayo kingana gutya cyakwepye police gute se, na moto zuzuye Sonatubes abapolice bahita bicaraho bakatwirukaho dutwaye n’amavatiri nkaswe ikamyo. mujye mubanza mubaze amakuru neza mbere yo gutangaza izishyushya umutwe, ubu wabona mumuteje police ngo yayikwepye ntaho bihuriye

Comments are closed.

en_USEnglish