Digiqole ad

Rayon yasebeye ku Amahoro imbere y’abafana 4 b’Amagaju (Amafoto)

 Rayon yasebeye ku Amahoro imbere y’abafana 4 b’Amagaju (Amafoto)

Rayon Sports yifuzaga gutsinda Amagaju kurgira ngo yizere kongera amahirwe yo kuzegukana igikombe cya Shaampiyona y’uyu mwaka, ariko ntibyakunze kuko yatsinzwe (2 – 1) irushwa n’Amagaju kuri Stade Amahoro imbere y’abafana bane bogezaga Amagaju.

Abafana ba Rayon Sports bari bumiwe.
Abafana ba Rayon Sports bari bumiwe.

Nk’uko byakunze kuyibaho mu myaka ishize ubwo Rayon Sports yabaga yasohokeye igihugu bikaba ngombwa ko igira imikino y’ibirarane. Ibirarane by’uyu mwaka nabyo ntibyayigendekeye neza.

Kuri uyu wa kabiri Rayon Sports yagaragaje umukino mubi, abakinnyi b’inkingi za mwamba mu bwugarizi no hagati bayo ntibari bahari, Amagaju yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu mukino yakiriye nko mu myaka itanu ishize, uyu munsi yayitsindiye i Kigali.

Amagaju yo mu Bufundu yinjiye neza mu mukino asatira anahererekanya neza atsinda igitego ku munota wa 28 kinjijwe n’umunya-Gabon Yahaya Mustapha ku makosa ya ba myugariro Rwatubyaye Abdul na Mugabo Gabriel baretse abakinnyi b’Amagaju bakina neza umupira w’umuterekano wari utewe.

Amagaju yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 38 gitsinzwe na Munezero Dieudonne, ku mupira bazamukanye neza bahanahana kugera imbere y’izamu rya Rayon bagatsinda.

Ku gitego cya kabiri, Amagaju yatsinze Bakame igitego giteguye neza.
Ku gitego cya kabiri, Amagaju yatsinze Bakame igitego giteguye neza.

Muri iki gice cya mbere, Rayon kimwe n’Amagaju babonye amihirwe meza y’ibitego ariko ntibayabyaza umusaruro.

Tchabalala wahuraga n’ikipe yamugurishije muri Rayon hari aho yabonye amahirwe ari kumwe n’umuzamu wenyine awutera hanze. Hari n’umupira w’umuterekano Eric Rutanga yatewe ukubita ku giti k’izamu.

Mbere y’uko umukino urangira Rayon Sports yaje kwishyurirwa na Manishimwe Djabel.

Aha Abafana benshi ba Rayon bari bahanganye n’abafana ba APR ndetse n’abafana babiri b’amagaju bari bambaye imyambaro y’umuhondo bagifite ikizere ko ishobora kwishyura ikanatsinda.

N'ubwo camera yafashe umwe, mu minota ya nyuma y'igice cya kabiri benshi muri stade bari bitangiriye itama.
N’ubwo camera yafashe umwe, mu minota ya nyuma y’igice cya kabiri benshi muri stade bari bitangiriye itama.

Gusa, n’ubwo umutoza wa Rayon Ivan Minnaert yagerageje gusimbuza akazana mu kibuga Ismaila Diarra na Yussuf Habimana basimbuye Christ Mbondi na Mugisha Gilbert ntacyo byatanze, ndetse Rwatubyaye Abdul akajya gushaka ibitego inyuma agasigayo Mugisha Francois ‘Master’, ikizere cyaraje amasinde umukino urangira utyo.

Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sports bari barakaye cyane, bagiye bavuga amagambo akomeye ku mutoza, ndetse bamuvugiriza induru bikomeye kugeza ubwo Police imufashije gusohoka muri stade no kumuherekeza mu muhanda ngo harinndwe umutekano we

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minnaert yavuze ko uburakari bw’abafana abwumva kuko bababajwe n’uko umukino wagenze kandi nawe ngo byamubabaje.

Gutakaza uyu mukino byagabanyirije amahirwe Rayon Sports yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, ubu iranganya imikino ya Shampiyona na APR FC kandi uyu mukeba arayirusha amanota atandatu (6).

Amagaju ubundi atari asanzwe amenyereweho gutsindira i Kigali amakipe akomeye yitwaye neza muri uyu mukino.
Amagaju ubundi atari asanzwe amenyereweho gutsindira i Kigali amakipe akomeye yitwaye neza muri uyu mukino.
Tchabalala wakinaga n'ikipe yamugurishije muri Rayon mu kwezi kwa mbere nta kinyuranyo yagaragaje.
Tchabalala wakinaga n’ikipe yamugurishije muri Rayon mu kwezi kwa mbere nta kinyuranyo yagaragaje.
Sefu wari wagarutse mu kibuga nyuma ibyumweru hafi 3 bitatu yari amaze mu mvune ari mu bakinnyi ba Rayon bagerageje kwigaragaza.
Sefu wari wagarutse mu kibuga nyuma ibyumweru hafi 3 bitatu yari amaze mu mvune ari mu bakinnyi ba Rayon bagerageje kwigaragaza.
Abakinnyi b'Amagaju bishimira igitego cya mbere.
Abakinnyi b’Amagaju bishimira igitego cya mbere.
Kapiteni w'Amagaju wari wakaniye cyane yaje guhabwa ikarita y'umuhondo.
Kapiteni w’Amagaju wari wakaniye cyane yaje guhabwa ikarita y’umuhondo.
Umunyezamu w'Amagaju yafashije cyane ikipe ye cyane cyane mu gice cya kabiri mu gucungana n'iminota, ndetse nawe yaje guhabwa ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.
Umunyezamu w’Amagaju yafashije cyane ikipe ye cyane cyane mu gice cya kabiri mu gucungana n’iminota, ndetse nawe yaje guhabwa ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino.
Nyandwi Saddam waje mu kibuga asimbuye Mugabo Gabriel nawe hari imbaraga yongereye ku ruhande rwa Rayon nubwo ntacyo byatanze.
Nyandwi Saddam waje mu kibuga asimbuye Mugabo Gabriel nawe hari imbaraga yongereye ku ruhande rwa Rayon nubwo ntacyo byatanze.
Abakinnyi b'Amagaju bishimira igitego cya kabiri.
Abakinnyi b’Amagaju bishimira igitego cya kabiri.
Manishimwe Djabel watsindiye Rayon igitego kimwe rukumbi yabonye nawe ari muri bake bitwaye neza ku ruhande rwa Rayon.
Manishimwe Djabel watsindiye Rayon igitego kimwe rukumbi yabonye nawe ari muri bake bitwaye neza ku ruhande rwa Rayon.
Amatsinda y'abafana ba Rayon azwi yari yagerageje kwitabira umukino n'ubwo wabaye mu minsi y'akazi kandi ku manywa.
Amatsinda y’abafana ba Rayon azwi yari yagerageje kwitabira umukino n’ubwo wabaye mu minsi y’akazi kandi ku manywa.
Fan Club zagerageje kuvuza ingoma ngo zishyushye abakinnyi biba iby'ubusa.
Fan Club zagerageje kuvuza ingoma ngo zishyushye abakinnyi biba iby’ubusa.
Umutoza wa Rayon Minnaert uri mu mazi abira kubera uburyo ikipe ye iri kwitwara.
Umutoza wa Rayon Minnaert uri mu mazi abira kubera uburyo ikipe ye iri kwitwara.
Mu gice cya kabiri abakinnyi b'Amagaju bagiye batinza umukino cyane ariko byabahaye umusaruro.
Mu gice cya kabiri abakinnyi b’Amagaju bagiye batinza umukino cyane ariko byabahaye umusaruro.
Mu minota ya nyuma y'umukino Rwatubyaye Abdul nawe yari yagiye gushaka ibitego.
Mu minota ya nyuma y’umukino Rwatubyaye Abdul nawe yari yagiye gushaka ibitego.
Diarra yaje kuza mu kibuga ariko ntibyagira icyo bitanga.
Diarra yaje kuza mu kibuga ariko ntibyagira icyo bitanga.
Mu gice cya kabiri umunyezamu w'Amagaju yigaragaje cyane.
Mu gice cya kabiri umunyezamu w’Amagaju yigaragaje cyane.
Umukino urangiye abakinnyi b'Amagaju bagiye gushimira abafana babo ba....
Umukino urangiye abakinnyi b’Amagaju bagiye gushimira abafana babo ba….

Amafoto: E. Mugunga
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • APR yayitsibuye akayabo none nayo itsibuye Rayon ahaaaha

  • Hhhhhhhhh, ese ayo frw yo guha buri ikipe yazava he ra, iyo utsinzwe uti mukeba yari yahaye uwo twakinanaga frw, nta kipe Ku isi nzi itajya itsindwa. Ahubwo barebe aho biri gupfira

  • Nta gikuba cyacitse, gusa ni ngombwa ko abakinnyi bamwe bagombaga kuruhuka. Abakinnyi nibashyire ingufu mu kwitegura igikombe cy’ amahoro, icya caf na cecafa. Umutoza nizere ko amaze kubona aba defenseurs, abo hagati yizera ,Wenda n’abakina imbere( uretse ko ubu nta ba rutahizamu batyaye dufite; dukeneye ubu was mwataka nja Gasyige qui fait LA difference) kuko birasaba kwitwararika mu mukino yindi NGO uretse guseba, itazasebya Igihugu yahuye n’ amakipe y’ ibindi bihugu. Bitewe n’ imikino isigaye kandi umutoza igifite amasezerano; byari bikwiye ko rayon sport ishaka umutoza w’ igihe gito( kuva 6-8/2018) w’ umuhanga my gutsinda nka Gomez agafasha my gihe gito Ivan Minnaert cyane ko rayon sport yari ifite amafaranga muri ITU Minsk( niba idashaka guseba).Umutoza w’ umuzungu ( ntibakunda kuvugwaho ruswa)Ivan bakorana kandi twamubona( bikagarurira morale abakinnyi naho ubundi biragoye kubona ibyo usobanurira abakinnyi n’abafana nta change yihutirwa ubuyobozi bukoze).

  • Rayon Sport nubwo ntakipe idatsindwa ariko yo irangwa mo imikorere mibi burigihe iyo babonye amafaranga runaka. njye mbona Leta ikwiye kuzakoresha strategies zokugira ibyo ikemura muri iyi ONG cg FIFA nayo ikayikosora bihagije. kuko muhora mubudodi nimyivumbagatanyo nkiyo mu Rwanda rwa Kera. ngo abasinye ko batemera umutoza….. nkubu koko mubona muri abantu babagabo? mubamwigira ibiki muri iki gihugu?

  • Muraho neza bavandimwe! Mubyukuri tugeze ahakomeye aho dutsindwa n’Amagaju koko? Byambabaje ariko ntakundi ngomba kubyakira. Imana idufashe.

  • Gutsindrwa ni ibisanzwe.
    Ariko ikihutirwa n’ikibazo cy’umutoza. Gutsindrwa n’amagaju ni ibintu bisanzwe. Ariko uyu mutoza niba abafana batamushaka, nibo bagiye kumwiyirukanira bonyine bamuh’induru. Induruy’abafana yo igiye kumwirukana bwangu. Naho ubuyobozi bwa Rayon bwo bushatse kumwirukana kubera umujinya yabarega bakabaca menshi. Abafana bo baramwiirukanira byihuta, kandi uyu muzungu azasezera.

  • Ariko se ubundi uretse gushaka guhuma abantu mu maso nk’abatazi iby’umupira w’amaguru, aba bakinnyi bashobora kurwarira rimwe bate kandi aribo bagize ikipe ya mbere izwi n’abakunzi benshi. Ni gute Amagaju atari kubatsinda?
    1. Manzi Thierry (Amavubi)
    2. Faustin (Amavubi)
    3. Yannick (Amavubi)
    4. Pierrot (Intamba)
    5. Muhire Kevin (Amavubi)
    6. Caleb (Intamba)
    7. Mugumbe (Imisambi)
    8. Shassir (Intamba)
    9. Nova Bayama (Yabanzagamo mu gihe cya Masudi)

  • Wowe Anaclet, banza umenye ko Minnaert nta mutiza umwungiriza yemera kereka uwo akubita akazana n’irindi tama.
    Hakwiye umwanzuro umwe, kureba uko bamusezerera mu bwumvikane. Bamuhe asigaye atahe n’ubundi araduhombya birengeje ayo mafaranga.

  • ikipe ya rayon yose n’abatoza bayo nibirukanwe hazanwe abandi bashya bagifite amaraso yo gukunda ikipe, kandi hano murwanda hari abakinnyi benshi bifuza kuginira rayon bakayitangira, ejobundi tuzajya kuri stade dufite imyeyo yo gukubura ikipe yose ya rayon.

  • Nanjye ndabona abakinnyi bafitemo uruhare mu kwitsinda bose bakwiye gusezererwa kandi turabazi.Umutoza si shyashya, ariko kwitsindisha ngo yirukanwe sibyo.

  • Ninde mukinnyi muzima wakwifuza kubakinira c nuwo murage wibazako muhoramo?keretse uwabuzuko abigira,gasenyi option B.

Comments are closed.

en_USEnglish