Digiqole ad

Rayon Sports yagiye!

Nyuma y’impagarara ko ubufasha bwa Minisiteri bwabuze ngo Rayon ijye mu Misiri, ibibazo by’imvune z’abakinnyi n’ibindi byavugwaga ko bibangamiye uru rugendo, saa kumi n’iminota 30 kuri uyu wa 10 Werurwe 2015 nibwo iyi kipe y’i Nyanza yafashe Rwandair yerekeza i Addis Ababa aho bafatira indi ibageza i Cairo mu Misiri mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Abakinnyi ba Rayon binjira aho bategera indege
Abakinnyi ba Rayon binjira aho bategera indege

Rayon Sports igiye mu Misiri gukina n’ikipe ya Zamalek mu mikino ya CAF Confederation cup.

Theogene Ntampaka usanzwe ayobora iyi kipe niwe muyobozi wa ‘delegation’ avuga ku mpungenge zabanje kubaho mbere y’uru rugendo, yavuze ko Rayon Sports na Ministeri ifite imikino mu nshingano zitahanye amakuru neza (miscommunication) kuko ngo amafaranga bivugwa ko Rayon itishyuye ahubwo bayishyuye ntihabeho kubimenya.

Umutoza Habimana Sosthene we impungenge aracyazifite, avuga ko ajyanye abakinnyi Fuad Ndayisenga, umuzamu Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame na Emmanuel Imanishimwe (ukina ibumoso yugarira) bafite utubazo tw’imvune.

Ati “Nka Bakame afite ikibazo ku ivi ariko ashobora kurikiniraho, abandi nabo ni utubazo tw’imvune ariko ndabajyanye tuzareba uko bameze mu minsi isigaye.”

Uyu mutoza ariko kandi yavuze ko agiye adafite ‘staff technique’ yuzuye kuko nta mutoza umwungiriza afite ubu ndetse nawe ubwe akaba ataritwa umutoza mukuru w’ikipe kuko akiri mu nzibacyuho.

Gusa ati “Uko byagenda kose ariko twizeye kwitwara neza mu Misiri.”

Iyi kipe mu mikino 10 iheruka yatsinzemo umwe gusa, ubu ihagaze ku mwanya wa gatanu wa shampionat y’ikiciro cya mbere.

Usibye yo izakina kuwa gatanu, ikipe ya APR FC nayo izakina kuwa gatandatu n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri mu mikino ya CAF Champions League.

Rayon Sports ku kibuga cy’indege ikaba yaherekejwe n’abafana bacye, bataburamo Rwarutabura ugaragara kenshi aho iri.

Abakinnyi ba Rayon basohoka muri bus yabazanye i Kanombe
Abakinnyi ba Rayon basohoka muri bus yabazanye i Kanombe
Biteguye urugendo rw'amasaha agera kuri 14
Biteguye urugendo rw’amasaha agera kuri 14
Isaac Muganza rutahizamu wa Rayon uri mu bo icungiraho none
Isaac Muganza rutahizamu wa Rayon uri mu bo icungiraho none
Djihad Bizimana arabwira abo mu rugo ko agiye mu Misiri
Djihad Bizimana arabwira abo mu rugo ko agiye mu Misiri
Theogene Ntampaka na Sosthene Habimana bayoboye abakinnyi
Theogene Ntampaka na Sosthene Habimana bayoboye abakinnyi
Rwarutabura abareba bagenda
Rwarutabura abareba bagenda

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Kwijyanye ibibazo uruhuri izo 20.000.000Frw sizigiye guhira mu Musiri ,uwari kuzigura mo nibuze ikibanza bitoreza mo cyabo bwite bakabanza kubona nibuze abakinnyi 3 kuri buri mwanya havubika 1 hakaboneka umusimbura.

    Naho gutwara umurwayi aho kumusiga mu bitaro ibi na mafuti !!!!

  • Genda wa kipe we ndagukunda nkabura uko ngira!!!!!!!!!!!!!!!Sha niyo muzagera aho mutatsinda igitego na kimwe jye nzabagwa inyuma tu!!!!!!!!!!!!!
    Muzakore iyo bwabaga mbafatiye iry’iburyo.

  • OHHHHH GIKUNDIRO YACU, NIYO TWATSINDWA NAWUDATSINDWA KANDI ABO BAVUGA NGO 20,000,000 NUKUZITA, UWO IMIBARE YE NI FAKE SANA KUKO HATANGWA MENSHI HATITAWE KU MUSARURO UZAVAMO AHUBWO KW’ISHEMA RY’IGIHUGU KUKO IYO ITAGIYEYO BAYIFATIRA IBIHANO KANDI NATWE MURI RUSANGE TUKITWA IBIGWARI BITINYA GUFATA RISK,NAHO UBUNDI IMANA IBAGENDE IMBERE N’ABAMALAYIKA BAYO BABAJYE KU MPANDE N’INYUMA NATWE KU MUTIMA TURI KUMWE N’AMAKIPE YACU YOMBI CYANCYANE IYO MFANA GIKUNDIRO

  • Imana Ishimwe kuba Rayon ihaguruste kdi izabane nayo muribyose..gsa nkabambazwa nuko iyi Quipe aho gusigasirwa ahubwo itererankwa nuyifashe ngwara yiyoboye ugasanga ntarukundo abikoranye nyamara iyo bigeze kururu rwego nibwo tubona yuko turikuyibonamo Igihugu, ntibijyererankwa gsa reka njyerageze..nkiyo witegereje Barcelona cg Madride nizindi Equipe ziyobowe neza uba ubonako nokujisho zibereye bambaye neza muburyo busa kuva hejuru kujyera kurukweto..ariko mbabarira undebere inkweto Equipe yacu yambaye?? Njye ibibazo nu bucyene byiyi Quipe niho ndiho mbirebera mukuri birababaje nukuri Equipe zacu inzego zibishinzwe zijyerageze kuzonjyerera uburyo nukuntu byokwiyitaho bigaragara kdi bifatika.

    Naho kubibazo byaba cyinnyi bafite ibibazo byimvune nukwihangana abahari bajyerageze kko Equipe zo mu Misiri nubwo zo zimenyereye aya marushanwa kdi zo zikaba ziba zicunzwe neza byicyinyuranyo nizacu nabo ubu bafite ibibazo byuko Championa yabo ubu yarahagaze imyiteguro yabo nimyitozo nkibisanzwe ubundi nyuma bagashaka umucyino wagicuti..urumva yuko nabo ibyabo ntibyifashe neza no kuri Ahly niko bimeze..icyindi kdi Poltique yo mu Misiri iyo itameze neza nkuko bimeze ubu ubwo na Sport ntacyiba cyijyenda ibyo ndabivuga nkubizi…Equipe zacu rero muribwabushobozi bucye bwacu tujyendeye kurizingufu nye nigihunga Zamaleke na Ahly zifite tukabosta igitutu turashobora kubivana imbere gsa nibakoresha ubunararibonye bwabo ubwo nyine iyi niyo mipaka yacu yanyuma kko abacyinnyi bizi Quipe za barabu barahembwa kdi neza bakarya kdi neza kumpera umutima bahita bawushyira kukazi..ubwo reri nikuritwe kumenya icyo tugomba gukora.

  • Ubwose nibwo mwakwibuka ko Equipe iyo ikina n’Inyamahanga iba iharanira ishema ry’Igihugu kubera ari rayon igiye gukina?niba ariko mubizi se kuki mwafanaga liga muculumana yo muri mozambique igihe yakinaga na APR?harya ngom rayon niyo y’Abanyarwanda izindi zisigaye nizabanyamahanga,iyo mwitwarire ntabwo ariya gisiporotif kabisa,Rayon tuyifurije intsinzi n’urugendo ruhire.

Comments are closed.

en_USEnglish