Rayon Sports idafite Sina Jerome irerekeza muri Cameroon
11-Gashyantare 2015 -Ikipe ya Rayon Sports irafata indege kuri uyu wa gatatu igana muri Cameroon gukina na Panthère du Ndé idafite rutahizamu wayo Sina Jerome nk’uko umutoza w’iyi kipe Sosthene Habimana yaraye abitangarije Umuseke mu myitozo ya nyuma y’iyi kipe y’ubururu n’umweru yakorewe kuri stade ya Muhanga.
Muri iyi myitozo hagaragayemo ishyaka ndetse no gushyira hamwe ku ikipe, umutoza mukuru Habimana yabwiye Umuseke ko afitiye ikizire abasore be kandi yumva bazavana intsinzi muri Cameroon.
Abajijwe niba afite amakuru ku ikipe bagiye gukina yasubije ko yabijije Didier Gomez da Rosa wahoze atoza Rayon sports ubu utoza ikipe ya Coton sport de Garua aho muri Cameroon.
Ati ” Nabajije Gomez ampa amakuru ku ikipe tuzakina ,urebye nayo ntabwo iri mu bihe byiza ”
Avuga ku bakinnyi azifashisha Habimana yavuze ko Sina Jerome atari mu bakinnyi azakoresha kuko nta byangombwa bya Transfert International bamufitiye ati “Sina azadukinira muri shampiyona gusa kuko ntabyangombwa mpuzamahanga tumufitiye.”
Kuri rutonde rwa Rayon Sports, ntihagaragaraho kandi umusore Kwizera Pierrot baguze ariko akaba atarayigeramo kugeza uyu munsi.
Kuri iyi myitozo ya nyuma kandi hagaragaye ubuyobozi bukuru bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bwari buhagarariwe n’umunyamabanga mukuru Me Murindahabi Olivier watangaje ko yari yaje mu rwego rwo kubereka ko babashyigikiye kandi babari inyuma.
Ati ” Twari tuje kubifuriza kuzahagararira u Rwanda neza.”
Uyu muyobozi yahaye iyi kipe imipira (Ballon) mishya yo kuzakina muri iki gihugu igera kuri irindwi.
Abakinnyi 18 umutoza wa Rayon sport yatangaje ko ajyana muri Cameroun:
Abazamu: Bikorimana Gerard, Eric Ndayishimiye
Bamyugariro: Imanishimwe Emmanuel,Irambonna Eric, Kanamugire Moses, Manzi Sincere Huberto, Niyonkuru Vivien, James Tubane,Usengimana Faustin
Abakina hagati: Ndatimana Robert,Ndayisenga Fuadi, BizimanaDjihad,Hategekimana Aphrodis,Havugarurema Jean Paul
Abasatira:Romami Frank ,Muganza Isaac,Otema Peter.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Aba bana bazabikora. Baracyari bato ariko bazakora ibikomeyeDore ikintu cyerekana ko Rayon ikomeye. Ni uko igihe ibitego byari byarabuze aho amashoti yabo yerekezaga ku mapoto aho kwerekeza mu izamu, nta n’ibitego rayon yatsindwaga. Bivuga ko inyuma ikomeye. Ubwo rero ikibazo cyakemutse, inzira yerekeza izamu rya adversaire igafunguka, twizere ko intsinzi tuzayitahana. Cyane ko ngo ikipe bazakina nayo ubu isigaranye abakinnyi benshi bakiri bato mu myaka. n’ubwo usanga abantu ba hariya baba ibisore cyane bagapima ibiro byishi , twizeye ko ikipe izitwara neza.
Niba ari amata, ndabona abari abana bose barabaye ibisore. Sha mufashwe neza i Nyanza ba Sha! Nimwiyibagize ibyarangiye, turebe imbere, maze duhorane intsinzi.
Murakama
Na jdabel iyo mutwara arabizi
iyi niyo equipe Rwanyonga allez les bleus
Comments are closed.