Digiqole ad

Rayon inganyije 1-1 Police FC biyigabanyiriza amahirwe y’igikombe

 Rayon inganyije 1-1 Police FC biyigabanyiriza amahirwe y’igikombe

Umukino w’Ikirarane wahuzaga Rayon Sports na Police FC i Nyamirambo urangiye amakipe anganyije 1-1, bigabanyiriza amahirwe Rayon iri gushaka igikombe cya Shampiyona y’umupira w’Amaguru.

11 ba Rayon ntabahiriwe n'umunsi wa mbere w'amatsinda
Rayon Sports

Uyu mukino watinze gutangira dore ko watangiye harenzeho iminota 7, watangiye amakipe asatirana bigaragara ko ashaka kubona igiteko cyo mu minota ya mbere.
Ku munota wa 39 w’umukino, ikipe ya Rayon Sports yari yakomeje gusatira yaje kubona igitego cyatsinzwe na Rutanga Eric.
Ishyaka ryari ryose ku makipe yombi, ku munota wa 44 Ngendahimana Eric wa Police FC yabonye igitego cyo kwishyura. Igitego cyabonetse abakinnyi b’iyi kipe babanje gucenga ba myugariro ba Rayon Sports.
Amakipe yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1, yagarutse mu gice cya kabiri buri yose ishaka igitego k’ikinyuranyo ariko ba rutahizamu b’amakipe yose bakagerageza bikanga.
Ku munota wa 86 Kwizera Pierrot yakorewe ikosa ageze mu rubuga rw’amahina ku ikipe ya Police FC, bituma Rayon Sports ihabwa penalty yatewe na Tchabalala wateye umupira ugakorwamo na Bwanakweri urindira Police FC.
Rayon Sport ri gushaka igikombe k’iyi shampiyona, yokeje igitutu Police FC mu minota ya nyuma ariko biba iby’ubusa, umupira urangira ari 1-1.
Rayon Sports ihise igira amanota 44, iguma ku mwanya wa Gatatu w’urutonde rw’agateganyo, mu gihe mukeba wayo APR FC ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 50.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Oreyo. Urakoze Sha poli

  • Oreyo. Urakoze Sha poli

  • wowe wiyise king gakore mu mwana police ikoze iki se?

Comments are closed.

en_USEnglish