Digiqole ad

Rafiki n’itsinda TNP nibo basimbuye Urban Boys muri PGGSS 5

27 Gashyantare 2015 – East African Promoters na BRALIRWA bafatanya gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star batangaje kuri uyu wa gatanu ko itsinda rya muzika rya TNP hamwe n’umuhanzi Rafiki ari bo basimbuye Urban Boys iherutse gusezera mu irushanwa rya PGGSS ya gatanu.

Rafiki (ibumoso) n'abagize itsinda rya TNP
Rafiki (ibumoso) na Passy na Tracy bagize itsinda rya TNP

Abategura iri rushanwa batangaje ko Rafiki na TNP binjiyemo icya rimwe kuko banganya amanota kandi ari bo bakurikiraga nyuma ya 15 bari batoranyijwe.

Abahanzi ubu bari muri iri rushanwa ni 16 bose hamwe bazahatana mu gitaramo kizaba tariki 07 Werurwe 2015 ahabera ibitaramo i Gikondo kugira ngo hamenyekane abahanzi 10 bazakora ibitaramo (Roadshow) ahatandukanye mu gihugu barushanwa.

Itsinda rya TNP nibwo bwa mbere ryinjiye muri Primus Guma Guma Super Star naho umuhanzi Rafiki we ni inshuro ye ya kabiri.

TNP igizwe na Kizito Pascal bita Passy na Munyandekwe Mohamed uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tracy batangiye kumenyekana cyane mu myaka itatu ishize mu ndirimbo nka ‘Kamere’, ‘Ndamburiraho ibiganza’ bakoranye na Knowless, ‘Sweet Love’ , indirimbo bise ‘Haraam’ Ft Jay Polly ikoze mu njyana ya Taalab, hamwe n’indirimbo yakunzwe cyane bakoze umwaka ushize bise ‘Kamucerenge’.

Rafiki we ni umuhanzi wamamaye cyane mu Rwanda kuva mu myaka irenga 10 ishize ku ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish