President yibye ikaramu!
Biratangaje ariko ni ukuri, president wa Republic Tcheque ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri muri Chili camera zamubonye yiba ikaramu zimushyira ku mugaragaro.
Vaclav Klaus uyu mukambwe akaba yaracunze benshi ngo bahanze amaso president wa Chili bari bafatanyije gutanga iki kiganiro, maze ashora akaboko aho iyo karamu yari ayikubita mw’ikoti arangije afunga agasanduku gato yari irimo aryumaho nkaho ntacyabaye.
Iyo Camera ngo zitaza kumubona ntawari kumenya ubujura bw’uyu musaza wicyubahiro. Ubu iyi video yamaze kugera kuri youtube.com imaze kurebwa n’abantu basaga 180.000 bose ngo baratangarira uyu mu president wiba ikaramu.
Kanda hano wirebere President aheza ikaramu ya mugenzi we
Ku kinyamakuru cyiwabo kitwa novinky.cz, President Vaclav Klaus yahakanye ko Atari igikorwa cy’ubujura, ko ahubwo akunda kwifatira ikaramu aho yitabiriye amanama hose.
Lepoint.fr dukesha iyi nkuru nayo yahise yibutsa ko Nicolas Sarkozy muri 2008 nawe ngno yisabiye ko yakwigumanira ikaramu yari yatijwe mu nama yabeaga muri Roumanie. Ngo birashoboka ko iyo ataza kuyisaba nawe yari kuyiba.
Umuseke.com
8 Comments
Hari umwana wigeze kumbwira ngo aho abantu bahuriye barenze 5, byanze bikunze haba harimo umujura.
Uyu mu perezida we ankuyeho.
ahaaaaaa!!uwo munyakubahwa akuyemo 1kubu sa
nkubu koko uyu azarekura ubutegetsi nzabambarirwa da
Njye nari natinze kubyemera nibwira ko wenda yaba yayishyize mu mufuka yibagiwe ko atari iye nk’uko nanjye bijya bimbaho, ariko video irerekana neza ko ari ibintu yakoraga ari kubitekerezaho.
Kubatabonye video, reka mbanyuriremo uko byagenze:
-Uwo muperezida afungura aka-boite karimo iyo karamu. Agakuramo ikaramu maze akayireba impande zose (ayikaraga)
-Uhita ubona hari ikintu atekereje maze agahita ayifata akayimanura, maze akayihisha abifashijwemo n’uko ameze baba bariho amukingiriza.
-Ahita ayimurira mu kandi kaboko k’iburyo (kuri systeme) noneho ugahita ubona ayikubise mu mufuka koko!
Ya-yaya!
hahah wibagiwe uburyo yahise yimiramiza neza nkaho ntakintu cyabereye aho!
nge numiwe!
Ni mwenengango kabisa!
utari wagira akantu yiba ngaho namutere ibuye!
uyu ntbaho ni umustari no 1
aa yariyegatigito muri game ataraba president