Digiqole ad

Police yasubije ibyabo abibwe ibikoresho birimo ‘Flat screens’ 18 na Laptop 12

 Police yasubije ibyabo abibwe ibikoresho birimo ‘Flat screens’ 18 na Laptop 12

Ku Kicaro gikuru cya Police mu Mujyi wa Kigali Police y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu yasubije ba nyirabyo ba nyabo ibikoresho by’ikoranabuhanga bari baribwe ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali. Ibi bikoresho birimo televiziyo za rutura 18, Mudasobwa 12 na telefoni zigendanwa zirenga 10.

Umwe mu basubijwe Laptop yari yaribwe yayakiriye yishimye cyane
Umwe mu basubijwe Laptop yari yaribwe yayakiriye yishimye cyane

Jephtée Mukeshimana uri mu bari baje gufata ibikoresho byabo yabwiye abanyamakuru ko yibwe mu kwezi gushize ahagana saa 3h00 z’igicuku ubwo yari aryamye akaza gukanguka asanga abajura  bamutwaye ‘Flat screen’ ye yo mu bwoko bwa Samsung ifite pousses 42 n’agaciro ka 430 000 Frw.

Bukeye yabimenyesheje Police hanyuma arituriza.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo yumvise itangazo rya Police mu Mujyi wa Kigali ko hari ibyuma byafashwe ba nyirabyo bakaba barasabwaga kuzaza kubireba kuri uyu Gatanu bakabitwara bitwaje ibyerekana ko koko ari ibyabo, maze akabonamo icye.

Yashimye imikorere ya Police y’u Rwanda cyane cyane ku byerekeye gukurikirana imitungo y’abaturage yibwe yafatwa bakayisubizwa.

Undi mugore wari waje gufata mudosobwa ye asanga abajura bagomba guhindura imitekerereze yabo ahubwo bagakoresha amaboko yabo aho guhora bashaka gutungwa n’ibyo batavunikiye.

Yagize ati: “Abajura bagomba guhinduka, bakareka ibyo barimo byo kwiba iby’abandi ahubwo bagakora. Niba batabishaka Police yacu irakomeza ibafate kandi barabibona.”

Spt Emmanuel Hitayezu Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali nawe yaburiye abajura ko bagomba ‘kurya bari menge’.

Spt Hitayezu avuga ko ibyo batekereza ko bakwiba ibintu by’abandi ntibafatwe bagomba kubyibagirwa kuko Police izabahiga ikabafa ifatanyije n’izindi nzego.

Yavuze ko biriya byuma babifashe binyuze k’ubufatanye bwa Police n’abaturage bakorana nayo muri ‘Community Policing‘.

Spt Hitayezu avuga ko nta gaciro mu mafaranga bakwemeza ka biriya bikoresho kuko ngo byaguzwe ahantu hatandukanye kandi ku biciro bitandukanye, gusa akemeza ko uko kaba kangana kose katagomba gufatanwa uburemere buke.

Mu bibwe harimo n’umunyamahanga  ariko abanyamakuru ntibabashije kumubona kuko atari yaje gufata ibye uyu munsi.

Ibokoresho byafashwe byibwe Police yasubije ba nyirabyo uyu munsi
Ibokoresho byafashwe byibwe Police yasubije ba nyirabyo uyu munsi
Musabyimana yishimiye cyane gusubizwa Flat screen ye yibwe mu kwezi gushize
Musabyimana yishimiye cyane gusubizwa Flat screen ye yibwe mu kwezi gushize

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Polisi yacu niyo gushimirwa bikomeye kuba umuntu abona ibikoresho bye yari yibwe, abanyarwanda twese dukwiye kwizera polisi y’u Rwanda kandi tukayifasha gufata abajura biba abantu dukora amarondo tugatangira n’amakuru kugihe.

Comments are closed.

en_USEnglish