Digiqole ad

Police FC igiye kwipima na KCC na URA za Uganda

Police FC irateganya imikino 2 ya gicuti n’amakipe 2 yo muri Uganda mu rwego rwo kwitegura shampionna y’umwaka utaha, ayo makipe ni KCC(Kampala City Council) na URA(Uganda Revenue Authority) ibi bitangazwa n’umutoza wayo mushya Sam Ssimbwa.

Police FC

Police FC

Ssimbwa ati” nari ndi muri Uganda mu minsi inshize mu rwego rwo gutegura imikino ya gicuti (Pre-Season Friendly Matches) amakipe twaravuganye icyo bategere ni ibaruwa ibisaba gusa, ndakeka ko imikino izakinwa mu cyumweru gitaha nibidukundira, iyi mikino izadufasha kwitegura shampionna y’umwaka utaha kandi ndifuza n’indi mikino ikomeye kugirango ,mbashe kumenya imikinire y’abakinnyi bajye”

Ssimbwa atangaza ko nta ruhare yigeze agira mw’igura ry’abakinnyi bashya Police FC yaguze nka, Mugabo Gabriel(Mukura VS), Mutarambirwa Djabir (Kiyovu Sports), Kipson Atuheire n’abandi.

Yongeye ati” Abakinnyi bashya baguzwe n’ubuyobozi bwanjye kuko n’itegeko rishya risaba gukinisha abenegihugu gusa, nkeneye byibuza amezi atandatu kugira ngo menye imikinire ya buri umwe ku giti cye nibwo nyuma nzamenya ikigomba guharanirwa”

Sam Ssimbwa yaje asimbura umunyaserbiya Goran Kopunovic nyuma yo kutagera ku ntego ze, ni inshuro ya kabiri Ssimbwa abaye umutoza w’ikipe yo mu Rwanda kuko yatoje Atraco FC mu mwaka wa 2006.

Intego ya mbere yahawe muri Police FC ni ugutwara igikombe cya shampionna.

Times Sport

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish