PGGSS5: i Kabarondo uko byari byifashe
20 Kamena 2015 i Kabarondo mu Ntara y’Iburasirazuba niho habereye igitaramo kibanziriza icya nyuma mu bitaramo bya semi-live. Aho igitaramo cya nyuma nyiri ubwite kizabera i Rwamagana mu cyumweru gitaha. I Kabarondo hari abantu benshi baje kwakira abahanzi 10 bari guhatana, buri umwe muri aba nawe yari abafitiye impamba ya muzika ye.
Nyuma yo kuzenguruka zimwe mu Ntara zose bataramira abakunzi ba muzika nyarwanda, ibitaramo bya semi-live biragana ku musozo aho bagomba kuzahita binjira mu kiciro cy’ bitaramo bya full-live ari nabyo bizaba bifite amanota menshi.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super uko rigenda riba ngaruka mwaka niko rigenda rihindura imitegurire yaryo.
Ku nshuro ya gatanu ubu habaye ibitaramo byinshi kurusha izini nshuro zose zabanje.
Benshi mu bahanzi bahamya ko iri rushanwa ari imwe mu nzira yoroshye ku muhanzi wagize amahirwe yo kuryitabira kuba ibihangano bye bimenyekana hirya no hino nawe aakabona abafana atapfa kubona mu gitaramo yiteguriye.
Jules Sentore, Dream Boys, Knwoless, Senderi International Hit, Bruce Melodie, TNP, Paccy, Rafiki, Bulldogg na Active nibo bagomba kuvamo umuhanzi umwe wegukana iri rushanwa.
Uramutse warakurikiye iri rushanwa kuva ryatangira mu bitaramo byose bimaze gutambuka, ninde muhanzi uha amahirwe yo kuryegukana? Mu kiciro cya full-live ni bande bahanzi uha amahirwe yo kuba bazitwara neza?
Photos/Nsanzabera J.Paul
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
mana yanjye ntamarangamutima nshizemo kugeza kuri kano kanya Butera arayoboye peeeeeee
Abantu bi Kabarondo ndabona bo baba bakonje sinkabo mwatweretse last time ba rubavu cg gicumbi sinibuka neza.urabona ko aba ntagushyuha kabisa
Njye Nkuwabikurikiye nkurikijuko Yagiye yitwara nuko yishimiwe nimbagayabantu ahoyageraga hose Mbona Knowless Ariwugikwiye ntawamurushije rwose turebye ibyabayebyose
Muri Full live ntagushidikanya konaho azitwaraneza ndabyizeye Igikombe uyumwaka nicyumukobwa wa Muzika
Butera Knowlesssssssss
nubwo ntari mukanama nkemurampaka ariko ukurikije uko ibitaramo byagiye bigenda, biragaragara ko kugeza ubungubu Knowless afite amahirwe meshi yo kwegukana PGGSS5 uyu mwaka 2015,