Digiqole ad

PGGSS5: i Gicumbi uko byari byifashe

 PGGSS5: i Gicumbi uko byari byifashe

Yemeye ashyirwa ibitugu ngo arebe neza umuhanzi yaje aje gushyigikira

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,rikomeye mu ya muzika kurusha andi mu  Rwanda kuri uyu wa gatandatu ryakomereye i Gicumbi. Iri rushanwa riri kuba kunshuro ya gatanu. Abantu bari benshi cyane mu mujyi wa Byumba baje kwakira abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda.

MC Tino inyuma na Anita Pendo barashyushya urugamba mbere y'uko abahanzi batangira
MC Tino inyuma na Anita Pendo barashyushya urugamba mbere y’uko abahanzi batangira

Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma ribaye, haribazwa umuhanzi uzaryeguka. Usanga akenshi aho umuhanzi yitwaye neza ejo bundi hari aho agera ugasanga nta bafana afite.

Mu bahanzi bose 10, bafite amahirwe angana yo kuba bakwegukana irushanwa.

Jules Sentore, Dream Boys, Knwoless, Senderi International Hit, Bruce Melodie, TNP, Paccy, Rafiki, Bulldogg na Active nibo bagomba kuvamo umuhanzi umwe wegukana iri rushanwa.

Iki gitaramo cya ‘Semi Live’ nicyo cya nyuma muri ibi byaberaga mu Ntara, hazakurikiraho ibitaramo bya ‘Full Live’ ari nabyo bizitabwaho cyane kuko umuhanzi azaba aririmba ijwi rye adafashwa n’ibyuma.

Uku niko abantu bangana kuri stade ya Gicumbi
Abantu bari benshi cyane kuri stade ya Gicumbi biganjemo abakibyiruka
Mc Anita Pendo abyina ikinimba
Mc Anita Pendo abyina ikinimba
Mc Tino kuri pompage n'impanga mbere y'igitaramo
Uyu musore na MC Tino bararushanwa gukora za ‘pompage’
Uyu musore yerekanaga uburyo ikinimba kibyinwa i Byumba
Uyu musore yerekanaga uburyo ikinimba kibyinwa aha i Byumba
Abagize akanama nkemurampaka aribo ,Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa
Abagize akanama nkemurampaka aribo ,Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa
Jules Sentore yakiriwe neza n'abafana be bari i Gicumbi
Jules Sentore niwe utangiye
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda
 Sentore ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda
Tonzi umwe mu bagize akanama nkemurampaka areba uko abahanzi bitwara kuri stage
Tonzi umwe mu bagize akanama nkemurampaka areba uko abahanzi bitwara kuri stage
Yemeye ashyirwa ibitugu ngo arebe neza umuhanzi yaje aje gushyigikira
Abafana bagaragaje ibyishimo cyane
Rafiki imbere y'abafana be afata icyo bita 'Selfie'
Rafiki imbere y’abafana be arafata ‘Selfie’ hamwe na bo
Rafiki mu njyana ya Coga Style bigaragaza ko yishimiwe cyane
Rafiki mu njyana ya Coga Style bigaragaza ko yishimiwe cyane
Ibyishimo ni byose ku bantu baba baje muri ibi bitaramo
Ibyishimo ni byose ku bantu baba baje muri ibi bitaramo
Paccy na Trecy bagize itsinda rya TNP
Paccy na Trecy bagize itsinda rya TNP
TNP bwa mbere bitabira iri rushanwa bamaze kumenyera imbaga y'abantu
TNP bwa mbere bitabira iri rushanwa bamaze kumenyera imbaga y’abantu
Umwe mu bakobwa bashinzwe kugaragira abakemurampaka
Umwe mu bakobwa bashinzwe kugaragira abakemurampaka
Knowless niwe uza ku mwanya wa mbere mu bitaramo 3 bishize mu gushimisha abafana benshi
Knowless niwe uza ku mwanya wa mbere mu bitaramo 3 bishize mu gushimisha abafana benshi, uyu munsi yaje yambaye umwambaro wa FC Barcelona
Knowless ajyaho ibiganza bigashyirwa mu kirere
Arasaba abafana be kuzamura amaboko bagafatanya
Ngayo nguko!!dore uko baba bahindutse kubera kubyina
Ibirenge byacinye umudiho ivumbi ni ryose
TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys nabo bitwara neza cyane muri ibi bitaramo
TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys nabo bitwara neza cyane muri ibi bitaramo
Dream Boys ni rimwe mu itsinda riri muri iri rushanwa inshuro eshanu zose
Dream Boys ni rimwe mu itsinda riri muri iri rushanwa inshuro eshanu zose
Bulldogg na Khalifa kuri stage
Bulldogg na Khalifa kuri stage
Izuba riri mu bintu bitoroheye Bulldogg
Izuba riri mu bintu bitoroheye Bulldogg
Bissoso acanganya indirimbo z'abahanzi
Bissoso acanganya indirimbo z’abahanzi
Active, ni rimwe mu matsinda yo mu Rwanda aririmba ndetse anabyina
Active, abasore baje basimbuka babyina cyane 
Olivis, Tizzo na Derek bagize 'Active'
Olivis, Tizzo na Derek bagize ‘Active’ bambaye imyembaro y’amakipe ya LA Lakers na Chicago Bulls zo muri NBA
Uncle Austin, umuhanzi akaba n'umunyamakuru yari yaje kureba iki gitaramo
Uncle Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru yari yaje kureba iki gitaramo
Intare y'Umujyi International Hit yashimishije abantu ku myambarire yaje yambaye
Intare y’Umujyi International Hit yashimishije abantu ku myambarire yaje yambaye
Senderi ari mu bahanzi bashimishije abantu cyane
Senderi ari mu bahanzi bashimishije abantu cyane
Bruce Melodie ati 'Ndi igitangaza'
Bruce Melodie ati ‘Ndi igitangaza’
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi batinyitse muri iri rushanwa
Bruce Melodie ni umuhanzi utinyitse muri bagenzi be mu irushanwa kuko ari mu bitwara neza 
Bamwe mu bayobozi ba Bralirwa bakurikirana igitaramo undi awuceka
Bamwe mu bayobozi ba Bralirwa bakurikirana igitaramo undi awuceka
Ibyishimo bibashyira ku ntugu
Ibyishimo bibashyira ku ntugu
Paccy niwe ushoje igitaramo cyaberaga i Gicumbi
Paccy niwe ushoje igitaramo cyaberaga i Gicumbi
Oda Paccy mu myenda y'umukara gusa
Oda Paccy mu myenda y’umukara gusa

Photos/Muzogeye Plaisir/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Odda passy rwose yaradusondetse. ubutaha bazazane Young grace.

  • Ese muli iki gihe, nta kindi bakora mui Rwanda uiretse kwumva no kureba abalirimbyi? Buliya se nta kundi ibyo bifaranga bya Bralirwa byakoreshwa mu gukoresha irushanwa ry’abahinzi mu Rwanda hose? Cg se ababyeyi barera abana babo neza bakabasukura, bakarwanira kubashyira mu mashuli? N’ibindi umuntu yakora biteza u Rwanda imbere? biliya byo gukangulira abanyarwanda kwilirwa bumva ujmuziki, n’abasoren’inkumi bitakuima ntacyo bimaliye igihugu kuko bili mu rwego rwo kwinezeza gusa, badatera iombaraga abanyharwanda kugirango bakore imilimo ifite umusaruro uzatuma abaliho n’abazaza barushaho kubaho neza. Kwilirwa bannywa inzoga za Bralirwa no kwujmva umuziki, ntacyo bimaliyhe igihugu.

  • Kayaga young grace kweri?ahh ah ah wavuga nabandi kweri.nibura wavuga ciney
    Anyways umuseke rwose mukuramo echec inyarwanda.com na igihe biba byadusigiye ku mafoto.nizereko batabahemba angana pe baba babarenganyije.
    Bruce melody nakomeze atsinde

  • Rugina, nyuma y’imirimo kwidagadura ni ngombwa, kugira ngo mubiri uruhuke. Nyuma y’imyidagaduro, akazi gakorwa neza kurushaho.

  • oda paccy ibyo ukoreye gicumbi nubuhamya utweretseko umuziki uwufite mu maraso niwite kubaguca intege.paccy kandi wanshimishije

  • active irashimishije ariko igikombe mugihe DREAM BOYS

  • igikombe ni icya Dream Boys

    • Dream Boys iragikwiye

  • KUKI MUTAGIHA KNOWELESS SE KO GENDER IKOMEYE MU RWANDA SENDERI AKAMUKURIKIRA? IBYIGARAGAZA MU NDIRIMBO ZABO ZIFITE UBUTUMWA N’AMAGAMBO ASOBANUTSE BIFITIYE IGIHUGU AKAMARO

Comments are closed.

en_USEnglish