Ni ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribera mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare. N’ubwo bamwe mu bahanzi bari bafite impungenge zo kuba bashobora gusanga batazwi siko byagenze.
Mu bitaramo byose bya semi-live uko ari umunani (8) bimaze kuba, nibwo hagaragaye bwa mbere abafana benshi kandi bakunze buri muhanzi uko yajyaga ku rubyiniro.
Bitanduknaye cyane no mu bindi bitaramo byabanje aho wasangaga hari abahanzi bajya kuri stage (urubyiniro) ukumva amajwi ya bamwe mu bafana bavuga ibyo bita (Booooo) rimwe mu ijambo bakunze gukoresha iyo batishimiye umuhanzi.
Jules Sentore, Dream Boys, Knwoless, Senderi International Hit, Bruce Melodie, TNP, Paccy, Rafiki, Bulldogg na Active nibo bagomba kuvamo umuhanzi umwe wegukana iri rushanwa.
Abahanzi bagera kuri bane (4) nibo bamaze gusa naho banikira abandi muri iri rushanwa mu kugira abafana benshi. Abo ni Knowless, Bruce Melodie, Dream Boys na Senderi.
Gusa nanone hakaba hategerejwe ikindi kiciro kizaba ari full-live. Icyo kiciro akaba ari nacyo gifite amanota menshi kuruta ibindi byabanje. Mu bahanzi barimo Jules Sentore, Melodie, Knowless na Dream Boys akaba aribo batezwe amaso cyane.
Biteganyijwe ko nyuma ya Rukomo ho mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare, hatahiwe i Kabarondo mu Karere ka Kayonza naho ho mu Ntara y’Iburasirazuba.
congratulation kuri EAP na Bralirwa bategura iri rushanwa kubera iyi road show ya Rukomo,ni byiza kuba basigaye bategurira road show ahantu hatari ku muhanda wa kaburimbo gsa bakaba baratwibutse natwe dutuye kure y’umuhanda w’umukara!Courageux rero kdi igikombe ni cya Bull Dogg!
4 Comments
Ewana ndabona ino season ari cool , abahanzi bose barakataje gusa Knowless agomba kubisoza nk’umuntu twemera byahatari inaha mu majyaruguru iwacu Musanze.
Hahahahh! TMC na Platini bamwe mu basore bagize dream boyz!! hari n’abandi se?
congratulation kuri EAP na Bralirwa bategura iri rushanwa kubera iyi road show ya Rukomo,ni byiza kuba basigaye bategurira road show ahantu hatari ku muhanda wa kaburimbo gsa bakaba baratwibutse natwe dutuye kure y’umuhanda w’umukara!Courageux rero kdi igikombe ni cya Bull Dogg!
ewana tnp barabishoboye kbs