Digiqole ad

PGGSS III: Harabura amasaha macye. NI INDE ukijyana?

Amasaha asigaye ari munsi ya 24 ngo tumenye umuhanzi cyangwa umuhanzikazi wegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star kiri kuba ku nshuro ya gatatu. Iri rushanwa ritegurwa na BRALIRWA ifatanyije na East African Promoters babinyujije mu kinyobwa cya PRIMUS.

Knowless umukobwa wenyine uri mu irushanwa

Knowless umukobwa wenyine uri mu irushanwa

Dream Boys, Knowless, Mico The Best, Riderman na Urban Boys nibo biteguye kuvamou umwe wegukana iri rushanwa.

Aba bahanzi bose buri wese yageze hano hari ubuhanga bw’umwihariko yagaragaje kurusha abandi batandatu bavuyemo.

Ikibazo ni iki, NI NDE uzakijyana?


DREAM BOYS
:

Kugeza ubu amahirwe ni 50/50 kuri twese” ni amagambo aherutse gutangazwa na Platini Nemeye mugenzi wa Claude Mujyanama bagize iri tsinda. Aba bahungu bafite ubuhanga mu kuririmba, barakunzwe cyane mu rubyiruko rwiganjemo urwanyuze mu mashuri.

Bafite inkunga nini y’imbaga y’abantu baciye mu ishuri rya GSOB i Butare aho bize. Intwaro yabo ni indirimbo zabo zikora ku buzima bw’abantu bwa buri munsi.

Aba bahungu ni bakuru muri iri rushanwa kuko kuva ryatangira batangiranye naryo.

Ese ni aba bagitwara?

Ni bakuru muri PGGSS amakata barayazi

Ni bakuru muri PGGSS amakata barayazi


KNOWLESS

Abamuzi cyane bamwita Kabebe, afite amahirwe menshi cyane kuko ashyigikiwe n’ab’igitsinagore benshi ndetse n’abagabo bamubonamo intwari y’umukobwa iri guhanga n’abagabo yonyine.

Indirimbo ze zikunzwe cyane mu rubyiruko rwiganjemo urwanyuze ku ntebe y’ishuri, abadamu n’abasore benshi bo bamukundi ubwiza n’ikimero cye.

Ntabuhanga yihariye mu guhogoza (vocals) ariko afite ubuhanga mu guhimba amagambo agera ku ndiba y’imitima, afite ubuhanga kandi mu gutegura ibintu bye agiye kumurika (stage).

Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yagize ati “ Njye mfite ikizere 100 ku 100 ko irushanwa ari njye uritsindira.”

Avuga ko ikizere agifite mu bafana ndetse n’abahanzi nka Fireman, Young Grace, Pacy basabye abafana babo gutora no gushyigikira Knowless.

Umwaka ushize yaviriyemo kure muri iri rushanwa (1/2). Uyu mwaka se ni icye?

MICO the BEST

Si ukumuca intege cyangwa kuzica abafana be, ariko niyegukana iki gikombe abazi ibyiciro umunyamuziki anyuramo bazatungurwa bose.

Niwe muhanzi udafite izina rikomeye usigaye muri aba batanu, gusigara kwe abahanzi nka Kamishi, Christopher, Fireman bakavamo byatunguye benshi, ariko ni uko hari icyo yabarushije.

Mico mbere yo gutoranya batanu ba nyuma yabwiye Umuseke ati “ Ninza muri batanu ba nyuma muzanyitege

Public ye bitagoye kumenya iyo ariyo neza.

Ni umuhanzi w’umuhanga cyane, ashobora kuririmba indirimbo akoresheje inyuguti imwe gusa kandi ihimbye neza ifite injyana n’ingingo zumvikana kandi zifatika. Azi kwambara neza akarimba, azi no kugerageza kwigaruri abafana, abamuzi bavuga ko ashyira imbaraga cyane muri uyu mwuga we.

Mu by’ukuri nta mahirwe menshi afite ariko we ubwe yarivugiye ati ‘muzanyitege’ reka tumwitege rero.

Mico ngo mumwitege nibwo byaba bitunguranye cyane

Mico ngo mumwitege nibwo byaba bitunguranye cyane


RIDERMAN

Iyo irushanwa riba “Super Star” gusa ubu baba bararimuhaye nyuma ya Road Show, byaragaragaye cyane ko uyu muhungu wo mu Kamenenge ka Kimisagara i Nyarugenge akunzwe pe.

Abafana be ni benshi cyane biganje mu rubyiruko rw’ibyiciro byose, abatarize, abize amashuri macye, abize za Kaminuza ndetse no kugeza kuri za Masters, aba docteur bo umenya umuntu yaba agiye kure.

Riderman ibanga nta rindi. Ni umuhanzi ushaje (si imyaka ahubwo ni bimwe ab’ubu buza ‘umusaza’). Ni ‘umusaza’ koko. Nta gihe uyu muhanzi atakunzwe kuva mu myaka hafi 7 ishize.

Riderman imbaraga ze ziri muri rubanda, abakurikiranye za Road Show baziboneye mu ivumbi abafana be batumuraga mu ndirimbo ze nka “Simbuka jya mu birere”.

Arakunzwe cyane, azi icyo abafana be bashaka, indirimbo z’ubutumwa bwo kwishima, kwishimisha, ubu butumwa abuzingira mu magambo yuje kutarobanura ibyiciro ku buryo umujeni w’umukarasi cyangwa w’umukarani n’umujeni ukora muri Banki ikomeye bahurira ku ndirimbo ye bagasimbukana nta kibazo.

Nta mwaka wa PGGSS wamusize, ariko ntiyigeze aritwara. Ese ubu niwe?

Wabyemera wabyanga uyu muhungu arakunzwe cyane

Wabyemera wabyanga uyu muhungu arakunzwe cyane


URBAN BOYS

Baje inyuma kuri uru rutonde kubera inyuguti ya ‘U’ ariko mu bafite amahirwe tutabeshyanye bari mu bayahabwa cyane.

Umuziki wabo ushingiye ku gushyirahamwe kwa batatu, nta buhanga budasanzwe bafite (Vocals) kereka umwe muri bo (Safi) ariko barahuza bagahanika bakaririmba bikaryoha cyane.

Abafana babo ni benshi, biganjemo urubyiruko rw’abakobwa, abagore ndetse n’abasore abize n’abatarize.

Urban Boys baririmba indirimbo z’urukundo, ibyishimo ndetse n’iziganisha ku mibonanompuzabitsina (touch my body) indirimbo yabo nshya ni urugero. Urukundo n’ibiruganishaho ni iturufu ikomeye irya mu rubyiruko rwose ndetse n’abakuze bacye.

Aha niho bafitiye abafana benshi cyane kandi babashyigikiye bikomeye, nabo byaragaragaye muri za Road Show.

Umwaka ushize muri PGGSS II no mu yandi marushanwa bari bafite imbaraga cyane, barigaragaje, bambaye amajipo, bambara ibyumba n’amababa, ubu hari indirimbo bambayemo nk’abatwara indege, utu dushya tubaranga ni kimwe mu bibagira rurangiranwa.

Ese ejo nibo bazagitwara?

Barakunzwe cyane kandi uyu mwaka bafite amahirwe nabo

Barakunzwe cyane kandi uyu mwaka bafite amahirwe nabo

Iby’aba bahanzi ni byinshi, ibyo ni bike kuri bo. Wowe ukunda umuziki wabamwe muri aba cyangwa bose, ariko ntbagitwara bose, urabona ari unde ugikwiye?

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish