Digiqole ad

PGGSS 5: Ab’i Karongi bagaragaje ibyishimo ku buryo butangaje. AMAFOTO

 PGGSS 5: Ab’i Karongi bagaragaje ibyishimo ku buryo butangaje. AMAFOTO

Babonye uyu mushikiwabo nawe wizihiwe maze birushaho

Mu irushanwa riri kuba rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu bigaragara ko abanyarwanda muri iki gihe banezerewe cyane umuziki w’abahanzi b’imbere mu gihugu. Muri iri rushanwa niho bikunze kubonekera, muri iri rushanwa ubu rimaze kunyura Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga kuri uyu wa gatandatu i Karongi abaturage bagaragaje ibyishimo bidasanzwe no kubyina cyane, batitaye ku cyondo cyari aha i Rubengera aho abahanzi babasanze.

Mu kibuga cy'umupira i Rubengera hari abafana benshi cyane baje kureba iri rushanwa ryitiriwe iyi nzoga ikunzwe cyane mu Rwanda
Mu kibuga cy’umupira i Rubengera hari abafana benshi cyane baje kureba iri rushanwa ryitiriwe iyi nzoga ikunzwe cyane mu Rwanda

Mu bahanzi bishimirwa cyane muri ibi bitaramo harimo Knowless Bureta, Dream Boys, Senderi International, Bruce Melody, Bull Dog na Rafiki ubibutsa indirimbo ze zakunzwe mu bihe bishize. Nubwo n’abandi nabo ubona bishimiwe n’abakunzi ba muzika kuko usanga basubiranamo nabo indirimbo zabo.

I Rubengera mu kibuga cy’umupira cyari cyuzuye abantu ndetse no hakurya mu mikuuka hari abantu benshi, urubyiruko rwabyinnye cyane indirimbo z’aba bahanzi batitaye ku byondo byari mu kibuga.

Knowless Butera yagaragaje gutigisa cyane iyi mbaga yari iteraniye kuri iki kibuga kurusha abandi bahanzi muri iki gitaramo cya karindwi cya PGGSS ya gatanu ikomeje.

Abafana ba muzika bari benshi buzuye no hakurya mu mikuuka
Abafana ba muzika bari benshi buzuye no hakurya mu mikuuka
Bishimiye cyane gutaramirwa n'abahanzi babasanze iwabo kandi ku buntu
Bishimiye cyane gutaramirwa n’abahanzi babasanze iwabo kandi ku buntu
Pacy bita Miss President nawe ufite abafana batari bacye
Pacy bita Miss President nawe ufite abafana batari bacye
Umugore ukora Rap y'imbaraga nawe arakora uko ashoboye
Umugore ukora Rap y’imbaraga nawe arakora uko ashoboye
Abafana be baramwishimiye cyane
Abafana be baramwishimiye cyane
Bruce Melody arashimisha abafana be bamugaragariza ko bamukunze cyane
Bruce Melody arashimisha abafana be bamugaragariza ko bamukunze cyane
Bruce Melody nawe yumvishije ab'i Rubengera ku ijwi rye ry'agatangaza imbona nkubone
Bruce Melody nawe yumvishije ab’i Rubengera ku ijwi rye ry’agatangaza imbona nkubone
Abafana barishimye cyane
Abafana barishimye cyane, bamwe ndetse barafotoza telephone zitabugenewe nk’uyu w’iburyo
Active: bararirimba bakabyina bakanambara cyane
Active: bararirimba bakabyina bakanambara cyane
Abasore baconga umuziki ku murongo mu buryo bunoze cyane
Abasore baconga umuziki ku murongo mu buryo bunoze cyane
Usomye inyuma ku mupira urahita umenya uwo muhanzi nawe uri mu bakunzwe cyane mu njyana ya Rap muri iri rushanwa
Usomye inyuma ku mupira urahita umenya uwo muhanzi nawe uri mu bakunzwe cyane mu njyana ya Rap muri iri rushanwa
Umugabo ararekura imirongo ya Rap ya cyera
Umugabo ararekura imirongo ya Rap ya cyera
Arajyana n'urubyiruko cyane rukunda iyo njyana
Arajyana n’urubyiruko cyane rukunda iyo njyana
Ni ibyishimo bikomeye ni amahirwe kandi kuri bo
Ni ibyishimo bikomeye ni amahirwe kandi kuri bo
Ni ibintu bitangaje cyane kandi ni amahirwe akomeye kubona abahanzi babasanze uwabo
Ni ibintu bitangaje cyane kandi ni amahirwe akomeye kubona abahanzi babasanze uwabo i Rubengera
Aba banyamahanga bari mu Rwanda nabo bagaragaje ibyishimo aha i Rubengera
Aba banyamahanga bari mu Rwanda nabo bagaragaje ibyishimo aha i Rubengera
Mu byishimo byinshi kuri Primus yagabanyirijwe igiciro n'abahanzi ku buntu
Mu byishimo byinshi kuri Primus yagabanyirijwe igiciro n’abahanzi ku buntu
Ku bana aka ni akanya keza ko kwidagadura kandi kaboneka gacye cyane mu mwaka
Ku bana aka ni akanya keza ko kwidagadura kandi kaboneka gacye cyane mu mwaka
Dream Boys abakuru mu irushanwa, buri gihe baba bahabwa amahirwe
Dream Boys abakuru mu irushanwa, buri gihe baba bahabwa amahirwe
Kuko bakundwa cyane n'abanyarwanda
Kuko bakundwa cyane n’abanyarwanda
Ni ibyishimo hamwe na Primus n'abahanzi
Ni ibyishimo hamwe na Primus n’abahanzi
TNP kuri stage
TNP kuri stage
Buri wese araceza uko abishoboye n'uko abyumva apfa 'Kujyana n'Injyana'
Buri wese araceza uko abishoboye n’uko abyumva apfa ‘Kujyana n’Injyana’
Abasore bakuru bo babikora banica inyota na Primus
Abasore bakuru bo babikora banica inyota na Primus
Babonye uyu mushikiwabo nawe wizihiwe maze birushaho
Babonye uyu mushikiwabo nawe wizihiwe maze birushaho
Jules Sentore araririmbira ab'i Karongi
Jules Sentore araririmbira ab’i Karongi
Ni umwanya mwiza ku bafana bamwe wo gufata twa 'selfie'
Ni umwanya mwiza ku bafana bamwe wo gufata twa ‘selfie’
Abandi nabo bari mu byishimo cyane baririmbana na Sentore ari nako bahashya icyaka
Abandi nabo bari mu byishimo cyane baririmbana na Sentore ari nako bahashya icyaka
Nibyo bita kuva hasi ukiyaka isi ugaceza
Nibyo bita kuva hasi ukiyaka isi ugaceza
Mu kirere muri muzika, nubwo bwose urukweto rumwe rwaba rwavuyemo utanazi aho ruri
Mu kirere muri muzika, nubwo bwose urukweto rumwe rwaba rwavuyemo utanazi aho ruri
Buri wese uri aha mu kibuga aranyeganyega uko ashoboye ajyana n'injyana
Buri wese uri aha mu kibuga aranyeganyega uko ashoboye ajyana n’injyana
Kereka abari hakurya bo basa n'ababirebera kure
Kereka abari hakurya bo basa n’ababirebera kure
Knowless yarabashimishije cyane
Knowless yarabashimishije cyane
Abafana ni ibyishimo cyane hamwe na Knowless uri kubaririmbira
Abafana ni ibyishimo cyane hamwe na Knowless uri kubaririmbira
Knowless araca bugufi agashyiramo imbaraga akishimana n'abakunzi be
Knowless araca bugufi agashyiramo imbaraga akishimana n’abakunzi be
Aba nabo ntibamutenguha n'ubwo hari bamwe bari kuhashirira kubera ibiro biri ku ntugu zabo
Aba nabo ntibamutenguha n’ubwo hari bamwe bari kuhashirira kubera ibiro biri ku ntugu zabo
Aba nabo baragaragaza ko bishimiye muzika yo mu Rwanda
Aba nabo baragaragaza ko bishimiye muzika yo mu Rwanda
Niba nawe hari umukobwa utereta ujye umufata neza nka gutya, kandi niba utamubasha wihate imyitozo y'imbaraga kuko nk'uyu arareba neza kubera uwo musore
Niba nawe hari umukobwa utereta ujye umufata neza nka gutya, kandi niba utamubasha wihate imyitozo y’imbaraga kuko nk’uyu arareba neza kubera uwo musore
Bamwe mu bakuru nabo baje kwishimana n'uru rubyiruko mu muziki kuko nabo ntubagwa nabi
Bamwe mu bakuru nabo baje kwishimana n’uru rubyiruko mu muziki kuko nabo ntubagwa nabi
Umwe mu bafana ba Knowless w'aha Rubengera byaramurenze amuririra mu gituza
Umwe mu bafana ba Knowless w’aha Rubengera byaramurenze amuririra mu gituza
Senderi International hit harvard 3D Mayweather....
Senderi International hit harvard 3D Mayweather….ntako aba atagize
Uyu munsi yari mu mutuku
Uyu munsi yari mu mutuku
Rafiki araba ku njyana ya Coga bari bakumbuye
Rafiki araba ku njyana ya Coga bari bakumbuye
Umuhanzi ukunzwe yiterera mu bafana bakamwakira batya
Umuhanzi ukunzwe yiterera mu bafana bakamwakira batya
Bakamuhererekanya bakamusubiza imbere
Bakamuhererekanya bakamusubiza imbere
Akagerayo neza cyane. Ntuzabigerageze aho udakunzwe
Akagerayo neza cyane. Ntuzabigerageze aho udakunzwe
Abera mu byishimo na muzika yo mu Rwanda
Abera mu byishimo na muzika yo mu Rwanda
'Mood' iri 'high' cyane, umutekano wo ni 'kawaidha'
‘Mood’ iri ‘high’ cyane, umutekano wo ni ‘kawaidha’ nta gusamara


Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

 

 

20 Comments

  • Ni byiza ko abanyarwanda twishima. Bazagere na Nyamasheke kuko bahafite abakunzi benshi.

  • Knowless Goseee Itwarire igikombeneza Uragikwiriye kuriyinshuro Abanyakarongi baranshimishyije weeeeee
    Nanjye Natora Butera arinjye uhitamo

  • Uzi umwuga kabisa kubwaya mafoto mez a uduhaye. Twibonye nkabariyo kandi turiyo bigwa. Merci Joel Rutaganda

  • Sha captions zanyu rwose ziranyica!ngo “dore nkuyu wiburyo arafotoza telephone itarabigenewe” haha sha ntimukanyice!

  • Ibi bintu byaeye byo guhindua amazina umuntu yahawe n/ababyeyi be ngo ni ukugirango aze n;’abazungu mu gihe alirimba biteye isoni. Biliya biterane ahubwo byagombye guteza umuco wa Kinyarwanda imnbere nk gushyiramo inanga za Kinyharwanda cg se imiduli bituma abanyarwanda bibonamo, maza bakabyina umudiho, aho kugirango bibonemao abanyamerika cg se Claude Francouiis bo mu bufaransa kandi bo bali mu Rwanda rwabo.

  • Mukwiye gushyira kuli uru rubuga uko mazijna yali ahali kera yahindutse: nka Karongi na Kirehe nta mujntu n’umwe uzi uku hitwaga kera.Kandi umunyarwanda aho ali hose agomba kumenya uko amazina yahindutse, kuko u Rwanda ni urwa bose.

    • Ubwo se ibyo nabyo kandi urabirenganyiriza umunyamakuru, ubu nyuma y’imyaka 10 irenga ta reforme hari umyarwanda utaramenya uturere 30 tugize igihugu? Cyangwa n’ibindi bikuri ku mutima.

    • Njyewe nzakomeza kuvuga ibyakera.Kibuye, Cyangugu,Gisenyi,Ruhengeri,Kibungo,Gisenyi,Gitarama,Ruhengeri,Gikongoro…

  • Ariko KAYUMBA Abona atarahemutse gusenya STADE GATWARO? KARONGI Imana izayirinde umuntu nka KAYUMBA Bernard. Umuyobozi waje asenya n’ibihari? koko mwazamubarije imikorere ye nta reference yagaragara yaba yasigiye Karongi uretse gusenya stade no kubeshya ngo yubatse ibitaro. Ubundi uvuze akamubuza amahwemo tu.

    • Gusenya Gatwaro rwose baratuvangiye.Ese ko kera twari dufite ikipe ya foot ubu bimeze gute?

    • Barayishenye kuko umujyi bashaka kuwujyana i Rubengera ahahoze urugo rwa Rwabugili.

  • Jyewe rwose igikombe cya GUMA GUMA SUPER STAR YA 5, ngihaye umuseke.com kubera aya mafoto. Abandi batahe!!!

  • Comments mushyira ku mafoto ni iza mbere.Ubwo namwe muzishyiraho muri aba mbere.Courage

  • Ikigaragara cyo Umuseke murwanya Dream Boys kuko mukora uko mushoboye mukabavuga nabi cyangwa ntimubavuge nk’aho batahageze, none mugeze n’aho mudashyiraho n’ifoto yabo. Cyakora akazi Knowless yabahaye mwagakoze neza azabahembe peee!

    • Nshutiyimana we nturenganye umuseke.rw ahubwo ubwo ni internet connection ya tel yawe itameze neza kuko amafoto ya Dream boys ariho…. bibaho ko iyo network yawe itari nziza hari amafoto utabona

  • gusa muri ino minsi ndikubona knoless,na senderi bashoboye kbs

  • mukonerezaho umunezero murwagasabo iki nicyo gihe ikindi cyararagiye merci rwanda yacu bayobozi bacu

  • rafiki aracyabahiga

  • Plaisir ndakwemera kumafoto yawe,uri UMUHANGA PEEEE,Mana weeeeee ndasaze!!!!!! mbegaaaaa,,uziko nezaneza wagira narimpari!! cpa possible!!!!
    merci bcp,uwampa gutozwa nawe koz nanjye nkunda gufotora cyane,
    komera

    • Muzogeye + Rutaganda = IKOSORA!!! Thumbs up to you and to Umuseke.com kabisa!

Comments are closed.

en_USEnglish