Digiqole ad

Perezida Nkurunziza yongeye gusohoka mu gihugu…Na none ajya muri Tanzania

 Perezida Nkurunziza yongeye gusohoka mu gihugu…Na none ajya muri Tanzania

Nyuma y’imyaka ibiri, kuva yakongera gutorerwa kuyobora u Burundi, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi agiriye uruzinduko hanze y’igihugu, ajya gusura igihugu cya Tanzania yaherukaga kujyamo akagaruka igitaraganya nyuma yo kumva ko habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi.

Yakiriwe na Minisitiri w'ingabo wa Tanzania Dr. Husssein Ali Mwinyi
Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo wa Tanzania Dr. Husssein Ali Mwinyi

Kuri Twitter ye, umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe akaba ashinzwe n’itumanaho yagaragaje ko Perezida Pierre Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania ahitwa Kabanga.

Willy Nyamitwe avuga ko umukuru w’igihugu cy’u Burundi yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania, Dr. Husssein Ali Mwinyi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 20 Nyakanga Perezida Nkurunziza w’u Burundi na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania baza kugirana ibiganiro.

Perezida Nkurunziza aherekejwe n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’umutekano, uw’ububanyi n’amahanga, Minisitiri mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibikorwa bya EAC na Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Perezida Nkurunziza yaherukaga kugirira uruzinduko hanze y’igihugu muri Gicurasi 2015, icyo gihe na bwo yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yigaga ku bibazo by’umutekano mu karere.

Icyo gihe habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi ahita agaruka iyi nama yari yagiyemo itarangiye.

Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania
Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania
Magufuli na Nkurunziza babanje kuramukanyije
Magufuli na Nkurunziza babanje kuramukanyije
Perezida Magufuli yakiriye mugenzi wa Nkurunziza
Perezida Magufuli yakiriye mugenzi wa Nkurunziza
Perezida Maufuli yakiriye Nkurunziza
Perezida Maufuli yakiriye Nkurunziza
Nkurunziza avuga ko umubano w'u Burundi na Tanzania ari uwa kera
Nkurunziza avuga ko umubano w’u Burundi na Tanzania ari uwa kera

Photos/W. Nyamitwe

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • ariko mbona ibyobaba bavuga arinabyo! Nkurunziza ko afite igihugu ayobora muba mumugenzuraho iki?

    • Wari uziko urebye Statistics muri USA hicwa abantu benshi ku munsi kurusha i Burundi?

  • Nkurunziza Oyeeee…

  • uyu mutama niwe nabonye ushoboye abazungu,bamumukubise coup d’etat arayipfubya vubavuba kandi atari mugihugu nibifaranga bari babayishoyemo bitagira ingano, hari isomo yahaye abanyafrica benshi cyane batazi amabanga y’ubutegetsi.

  • uzamumve yisararanga !!!!!! akora ibyo azi uyu musaza

  • HHHH, YARAVUZE NGO AZATUMESA UWO MUTAMA ,BACA UMUGANI NGO AGASOHOTSE UMUNKWA KARUSHA IHAMGARA ,MURABEHO

  • Yewe muzi no gufana da, mba numva binsekeje!!!

  • Azabanze yimese mumutwe igikoma cyuzuyemo urwanda rurakomeye rurimo gutera imbere

    • Mujye mureka ibitutsi uyu muco koko wadutse w’abayobozi batukana tuzawukizwa niki?

Comments are closed.

en_USEnglish