Digiqole ad

Perezida Kikwete ngo arifuza umubano mwiza n’u Rwanda

Kuwa gatanu tariki ebyiri Kanama , Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete yatangaje ko umubano wa Tanzania n’u Rwanda asanga utameze neza, ariko akagaragaza ko yifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugaruka mu buryo, kuko usibye kuba bituranye binahuriye mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba, ibyo yavuze ngo ntiyifuza ko byakwatsa umuriro hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kikwete asanga umubano w'ibihugu byombi  utameze neza, gusa ngo arifuza ko byarangira

Perezida Kikwete asanga umubano w’ibihugu byombi utameze neza, gusa ngo arifuza ko byarangira

Ibi Kikwete yabitangarije mu Nteko ishinga amategeko ya Tanzania ubwo yatangazaga uko igihugu cye gihagaze ku ruhando mpuzamahanga nk’uko bisanzwe buri Kwezi.

Kikwete yatangaje ko ngo yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwabyitwayemo nyuma y’uko atangaje ko ashyigikiye ibiganiro hagati y’u Rwanda ndetse n’umutwe wa FDLR, http://www.umuseke.rw/perezida-kikwete-yasabye-u-rwanda-kuganira-na-fdlr/

Agira ati “Natunguwe n’amagambo anyibasira yatangajwe n’abayobozi b’u Rwanda, ndetse ibyo u Rwanda rukora n’ibyo ruvuga mu byukuri ntabwo biri mu ntekerezo ikwiye.”

Kikwete akomeza avuga ko kuva aho agaragarije igitekerezo cye, umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi ku buryo bugaragara.

Ati “Uburyo abayobozi b’u Rwanda babyitwayemo haba kuri njye ndetse no ku gihugu cyacu n’uburyo bakiriye ibyiyumviro byanjye, ni gihamya y’uko umubano wacu utameze neza.”

Kikwete kandi avuga ko yahisemo kwirengagiza ibyo yita ibitari byiza byamuvuzweho nyuma yo kugaragaza igitekerezo cye kubera inyungu z’abatuye ibihugu byombi.

Agira ati “Nshuti dusangiye igihugu ndetse namwe nshuti banyarwanda abaturage ba Tanzaniya bifuza umubano mwiza ndetse n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi nk’uko muri abaturanyi bacu kandi Tanzaniya ntizahwema gusigasira umubano mwiza n’amahaga.”

Amagambo ya Perezida Kikwete ariko muri iyi week end ariko atandukanye n’ayo aherutse gutangariza mu ntara ya Karagwe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania aho yavuze ko ngo igihugu cye kiteguye kwivuna uwakigabaho igitero.

Aya magambo ye yatumye benshi bibaza impamvu uyu mugabo avuga nk’uwiteguye intambara n’uwariwe wese.

U Rwanda ntabwo rwanyuzwe n’amagambi ya Perezida Kikwete yavuze avuga ko u Rwanda ngo rukwiye kwicarana n’abarwanyi ba FDLR.

Uyu mutwe wa FDLR ugizwe cyangwa uyobowe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish