Digiqole ad

Paul Muvunyi yahaye umutoza Minnaert iminsi 30 yo kwikosora

 Paul Muvunyi yahaye umutoza Minnaert iminsi 30 yo kwikosora

*Kuva yagaruka muri Rayon imikino yatsinze irangana na 42%, iyo yanganyije nayo ni 42%, atsindwa 16%
Mu nama yo gusasa inzobe hagati y’abakozi ba Rayon Sports bose, abayobozi bayo ndetse n’abahagarariye abafana yasize umuyobozi wa Rayon Sports ahaye iminsi 30 umutoza Ivan Minnaert ngo abe akosoye urwambariro (dressing room) rwe ikipe igaruke mu bihe byayo.

Paul Muvunyi niwe wagaruye Minnaert muri Rayon Sports ngo asimbure Karekezi
Paul Muvunyi niwe wagaruye Minnaert muri Rayon Sports ngo asimbure Karekezi

Ni inama isa n’iyatangaiye ku mugoroba wo kuwa kabiri nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe n’Amagaju kuri Stade Amahoro ibitego 2-1. Gusa iy’ejo yarimo abayobozi gusa.
Gutsindwa kwayigabanyirije amahirwe yo kwisubiza igikombe cya Shampiyona ugereranyije n’umuvuduko APR FC na AS Kigali ziyiri imbere ziriho.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho kwitana ba mwana, ndetse n’abafana baha induru umutoza kugeza ubwo Polisi ariyo yamufashije gusohoka amahoro muri stade.
Kuri uyu wa gatatu, nyuma y’imyitozo inama yakomeje noneho izamo abakinnyi, abatoza, abayobozi, ndetse n’abahagarariye abafana.
Umunyamakuru Nkurunziza Jean Paul wari uri muri iyi nama yabwiye “Isango Sports” ko habayeho gusasa inzobe, buri ruhande ruvuga ibirubangamiye.
Ngo hatunzwe urutoki cyane umutoza Ivan Jacky Minnaert kubera kwicaza bamwe mu bakinnyi nka Nahimana Shassir, ndetse n’ibibazo agenda agirana n’abakinnyi bigatuma atabakinisha, cyangwa nabo bakina bakaba nta bwitange buhagije bafite.
Ikibazo cy’urwambariro (dressing Room) rwa Ivan Minnaert nawe yemera ko rutameze neza muri ibi bihe, ngo cyagarutsweho cyane nk’impamvu yo kutitwara neza kw’ikipe.
Ku bibazo bireba umutoza Minnaert, umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi wanamuhaye amahirwe yo gutoza Rayon abenshi batabyiteze, ngo “yamuhaye iminsi 30 gusa” yo gukemura ibazo biri kuvugwa mu rwambariro rwa Rayon bitakemuka hagafatwa indi myanzuro.
Minnaert nyuma y’umukino w’Amagaju yavuze ko nta kibazo kihariye afitanye n’Umurundi Nahimana Shassir ariko ngo agomba gukora byisumbuyeho.
Minnaert kandi Rayon ishobora kutoroherwa no kumwirukana ubu mu gihe atarava bya burundu ku ntego yahawe asinya amasezerano zo gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda. Ubu bamwirukanye bamwishyura amafaranga menshi hagendewe ku masezerano afite.
Mu minsi 30 yahawe harimo imikino y’igikombe cy’Amahoro kugera ku mukino wa nyuma ndetse na Shampiyona izaba irangira, izarangira harebwa umusaruro we.
Minnaert nubwo mu mikino iheruka atari kwitwara neza, azahora mu bitabo by’amateka bya Rayon Sports nk’umutoza wabashije kuyigeza bwa mbere mu matsinda ya “CAF Confederations Cup” n’ubu ikipe ikirimo.
Imibare igaragaza ko kuva yagaruka muri Rayon, Minnaert yatoje imikino 19, atsindamo umunani (42%), anganya anganya umunani (42%), ndetse atsindwa itatu (16%).

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • njye kugeza naniki gihe siniyumvisha ukuntu ashobora kwicaza Shassir kandi ari umukinnyi w’umuhanga !!!!Rayon sport yacu ni ikipe ariko yicwa nabigize abayobozi,ikicwa n’umutoza

  • Aka kajagari kose kagaragara muri Rayons Sports karaterwa n’icyuho cya Gacinya. Ubuyobozi ni bwo bufite ikibazo. Poor Leadership itwiciye ikipe!

  • Oya oya,ibi ni ukugoragoza nta kwezi akwiye guhabwa. Atsinde cyangwa atahe.

  • Abatoza baragowe! Akajagari se kari mu miyoborere ko katuma ikipe itsinda?

  • Abakinnyi bagomba kumenya ko ntarwitwazo kugera aho bakina nkabikoreye amabuye nabo barimubagambinira equipe babonye bageze mumarushanwa Nya Africa bariremereza arko ubundi bazi Rayonsport icyo aricyo.

  • Karekezi wacu

Comments are closed.

en_USEnglish