Digiqole ad

Pascal Simbikangwa ashobora gufungwa burundu

Umunyarwanda wa mbere waburanishijwe n’urukiko rw’igihugu cy’Ubufaransa kubera gukurikiranwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi Capt Pascal Simbikangwa yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Aka ni akagare k'abamuguye Capt Pascal Simbikangwa yicaramo
Aka ni akagare k’abamuguye Capt Pascal Simbikangwa yicaramo

Ku munsi wa nyuma y’urubanza kuri uyu wa gatatu tariki 12 Werurwe , Bruno Sturlese , Avoka mukuru yasabye ko Simbikangwa wahoze ari umusirikare mukuru mu Rwanda mbere ya Jenoside afungwa burundu kubera uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Mata 1994.

Ubwisobanure bwa Simbikangwa nti bwanyuze na gato avoka mukuru Sturlese uhagarariye leta y’Ubufaransa muri uru rubanza.

Ku munsi wa nyuma y’urubanza uyu munyamategeko yasabye ko Simbikangwa yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu ngo kuko ari cyo gikwiye ibyaha yakoze byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Aburana Simbikangwa yafashe umurongo umwe wo guhakana ibyaha byose yaregwaga kugeza aho anavuga ko mu gihe cya Jenoside atigeze aca iryera umurambo.Nk’uko ikinyamakuru Jeuneafrique dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bitandatu Simbikangwa yagiye ahakana ibyo aregwa ahubwo we akavuga ko yagize uruhare mu kurokora abatutsi ngo kuko hari abo yari yarahishe, gusa bamwe mu batangabuhamya bavugaga ko guhisha abatutsi atari byo akwiye kwireguza ngo kuko yari afite ubushobozi bwo  guhisha benshi kurusha abo yahishe.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza uzashyirwa  ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2014.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu muntu wakoze genocide akwiye guhanwa by’intangarugero kuko abo yishe ntabwo bagarutse.icyaha ni kimuhama azahanwe bikomeye kuko si igitangaza ko yabihakana kandi yarabikoze.

  • yicaga abantu se azi ko atazahanwa , iyaba banamwicaga ahubwo kuko ubugome bwe aho bwageze abanyarwanda si ibyo kwihanganirwa. bamuhane bya nyabyo

    • Ariko aho uzi iyo bahakana ibyo bakoze? Nibaza impamvu batinya urupfu kandi barishe abandi nk’aho bo batari bafite imibiri nk’iyabo. Ariko ko hafi ya bose bahakana ibyo bakoze none abapfuye muri genocide bishwe nande? Bariyishe rero?

Comments are closed.

en_USEnglish