Digiqole ad

P.Kagame yagiye muri Tchad mu irahira rya Idriss Deby kuri Passport ya Africa

 P.Kagame yagiye muri Tchad mu irahira rya Idriss Deby kuri Passport ya Africa

Kimwe n’abandi ba Perezida 15 b’ibihugu bya Africa Perezida Kagame nawe kuri uyu wa mbere yitabiriye irahira rya Perezida wa Tchad akaba na Perezida w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe Idriss Deby Itno i N’Djamena muri Tchad.

Perezida Itno arahirira kuyobora Tchad kuri manda ya gatanu
Perezida Itno arahirira kuyobora Tchad kuri manda ya gatanu

Ibiro bya Perezida Kagame bivuga ko agezeyo uyu munsi Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Albert Pahimi Padacké

Imihango yo kurahira kwa Perezida Idriss Deby yabereye muri Grand Hotel N’Djamena ahari abayobozi b’ibihugu bya Benin,  Burkina Faso, Central African Republic,  DRCongo, Equatorial Guinea, Mali, Mauritania, Niger, Nigeria, Uganda na Omar el Beshir wa Sudan.

Muri uyu muhango nyuma yo kurahira, Perezida Itno yanahawe umudari w’ikirenga w’ubutwari.

Perezida Idriss Deby Itno amaze gutorwa inshuro eshanu, iheruka ni iyo mu kwezi kwa kane 2016 aho yagize amajwi 62% akurikirwa na Saleh Kebzabo utavuga rumwe nawe wagize 12,7%.

Mu ijambo rye Perezida Itno yijeje kongera gushakira Tchad uburumbuke anasaba abanyafrica kuba umwe no gukorana kugira ngo bagera ku iterambere ry’umugabane wa Africa.

Bwa mbere Perezida Kagame yari ageze muri Tchad, yakoresheje Passport nshya y’umuturage wa Africa aherutse guhabwa mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa yateraniye i Kigali mu kwezi gushize.

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Albert Pahimi Padacké
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Albert Pahimi Padacké
Imbere ba Perezida Kabila, Kagame, Bashir na Kaguta mu irahira rya Perezida Idriss Deby muri Grand Hotl N'Djamena
Imbere ba Perezida Kabila, Kagame, Bashir na Kaguta mu irahira rya Perezida Idriss Deby muri Grand Hotl N’Djamena
Perezida Idriss Deby wahoze ari General atambuka imbere y'ingabo aho yarahiriye
Perezida Idriss Deby wahoze ari General atambuka imbere y’ingabo aho yarahiriye
Perezida Deby yahawe umudari w'ikirenga
Perezida Deby yahawe umudari w’ikirenga
Perezida Itno arahirira kuyobora Tchad kuri manda ya gatanu
Perezida Itno arahirira kuyobora Tchad kuri manda ya gatanu
Perezida Kagame hagati ya Itno n'umugore we
Perezida Kagame hagati ya Itno n’umugore we

Photos/VillageUrugwiro

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ngo manda ya gatanu munyumvire namwe.Erega ukabona abaperezida barahagurutse bagiye gushyigikira amafuti nkayo.Aba kandi akenshi usanga batari bagera kubutegetsi baraharaniraga kuzana demokarasi mubihugu byabo bavugako barwanya abanyagitugu nabantu batarekuye ubutegetsi.Kudushushanya byobarabizi.

    • Nyabuneka Mahoro, ibyo bintu uvuga ko bikarishye uzi ko wabizira muri iki gihugu, aho ntiwabizira!

    • @Mahoro…Ariko icyo wita Démocratie n’iki? ukeka ko démocratie bivuga umunwa,amatiku ,polotike z’amacakubiri, ubutiriganya,imyigaragambyo,kwangiza iby’abandi,……muribeshya cyane!!! uzagende umukureho noneho uzane iyo démocratie yawe urimo kuvuga.

      Mandat ya gatanu!!! mandat se n’iki…….!!! ariko ukeka ko ibyo abazungu birirwa batogota ku nyungu zabo aribyo bintu idéal???? mwagiye mureba kure!!!Buriya iriya démocratie abazungu bashyize muri Lybia niyo ushyigikiye? buriya iriya ntambara yanze kurangira muri Syrie niyo uvuga ko ari ukurwanira démocratie?

      Wambajije njye wiganye n’abantu bakomoka muri Syrie, uzi uburyo nta kibazo bari bafite?ikibazo cyonyine bari bafite cyari ikibazo cy’imipaka yabo na Israel,none icya kubwira aho démocratie ibagejeje!!!

      • Huu wapfa democracy Rukara we ! Buri gihe cyose republica ijyana na democracy. Erega burya Rukara ngo iyagukanze ntijya iba umweru !

    • @Mahoro, Democracy niki? Uzabanze ukore ubushakashatsi, kwiriryo jambo hanyuma ubone kugira icyo utangariza abantu. Sibyiza kunenga umukuru wigihugu cye mugihe abene gihugube bamuhisemo. kunenga umukuru wigihugu cyitari nicyawe sibyiza? mwagiye mureba ibyanyu mukarecera abantu amahoro yabo.
      Mwabaye ba rwivanga, babamenya, bamatiku, abanalyse, nibindi

  • yewe ibyo muri africa ni macuri kabisa,manda ya 5?uziko baba barabaye nkabami. amafuti yose ni muri africa, wagirango abanyafrica ntabwo twuzuye mu mitwe ubwo umuntu ufata ubutegetsi akabugumaho 20years aba akunda igihugu cyangwa aba yishakira luxury life? kandi ubwo aba yarasakuje , akanamarisha abantu arwana intambara zinkundura ngo arashakira democracy igihugu yamara kukigeramo nawe ati ahwiiii sijye wahera najye ngiye kuhicara 30years,n’undi bafatanyije ku rwana intambara ya mbere nawe akajya mwishyamba kurwanda ngo kanaka nu munyagitugu kandi yanze kurekura ubutegetsi, akamurwanya ashaka democracy nawe yahagera bikaba gutyo mbese bigakomeza niyo mpamvu yambere africa itazigera ibona amahoro na rimwe.
    mbona abanyafrica twigana abazungu muri byose yewe bamwe twanafashe imico yabo dore ko imico yacu yo muri africa twayiretse tukaba twarahisemo kwibera nkabo tukanavuga indimi zabo izacu tukazinyonga nyamara hari ikintu twananiwe kubigana kandi aricyo cyingenzi ”kubahiriza amategeko yi gihugu no kugunda abaturage.

    • Jye mbona kugirango impaka kuri za mandat zo muri Africa zishire ahaboneka ko democratie yo gusimburana kubutegetsi binyuze mu matora yanze; basubira ku bwami bikarangira, naho kujya mubyo udashoboye ni ukwibeshya kandi ubeshya n’abandi

    • @Romeo….Gukunda abaturage bivuze iki? bivuga kubaheka??, nanjye nabaye i Burayi,ndetse cyane cyane mu Bwongereza,imyaka irenze itatu, ntago nigeze mbona abayobozi baho bashyira mu mugongo abaturage!!!igitugu?…ahubwo abayobozi bo muri Africa nta n’igitugu bagira!!!kuyobora umuntu wagirango ntanagira amatwi yo kumva nibura inama nziza bamugira,wamubwira ibyiza bimufitiye akamaro agahitamo kumvira abamubwira gusenya no gukora imyigaragambyo ngo araharanira démocratie!!!?…urumva wamuyobora ute? usibye kumuyoboza uruhembe rw’umuheto….Shiku wigeze kuyumva? ari nkanjye nanabashyiriraho shiku,nibura wenda mwaca ubwenge!!!

      • Shiku yabayeho, ariko hari abayirwanije kandi barayitsinda. Ubu umuntu arajya guhingira Mayor ariko akamwishyura, niyo atamwishyura ariko amujyamo ideni !

        Wait and see n’ibindi byose ukeka ko biri efficient cyane cyane urwo ruhembe rw’umuheto uvuga abantu bazabirwanya kandi babitsinde kabone n’iyo imyaka yaba 500; nta narimwe ikibi kijya gitsinda icyiza, never; biratinda ariko kigatsindwa. Ngirango wabonye ko Hararimana byatwaye imyaka 3.5 gusa.

      • @Rukara muri make ushyigikiye umuntu umara imyaka 30 ku butegetsi?

    • @Romero,Nirere,Rukundo na Mahoro n’abadi…,

      The meaning of DEMOCRACY: is government by the people; a form of government in which the supreme power is vested in the people and exercised directly by them or by their elected agents under a free electoral system. (www.dictionary.com/browse/democracy)

      In the dictionary definition, democracy “is government by the people in which the supreme power is vested in the people and exercised directly by them or by their elected agents under a free electoral system.” In the phrase of Abraham Lincoln, democracy is a government “of the people, by the people, and for the people.”

      Freedom and democracy are often used interchangeably, but the two are not synonymous. Democracy is indeed a set of ideas and principles about freedom, but it also consists of a set of practices and procedures that have been molded through a long, often tortuous history. In short, democracy is the institutionalization of freedom. For this reason, it is possible to identify the time-tested fundamentals of constitutional government, human rights, and equality before the law that any society must possess to be properly called democratic.

      THE PILLARS OF DEMOCRACY
      Sovereignty of the people.
      Government based upon consent of the governed.
      Majority rule.
      Minority rights.
      Guarantee of basic human rights.
      Free and fair elections.
      Equality before the law.
      Due process of law.
      Constitutional limits on government.
      Social, economic, and political pluralism.
      Values of tolerance, pragmatism, cooperation, and compromise.

      Ibyo bihugu byiburayi muvuga nibihe bifite izo manda?

      Nu Bwongereza, n’ Ubufransa, n’Ubudage c, n’Ububirigi c, ni Espanye, cg N’Ubutariayani.
      mvuge ikihe gihugu ndeke ikihe. Ibyamanda biba muri USA/AFRICA ntahandi biba.
      Ubworero ntimugakomeze kudukangisha iyo DEMOCRACY kd naho iahaba yewe no m’Ubugiriki ariho byaturutse ntibibayo sinzi aho mwebwe mubikura.

      Yes mufite uburenganzira bwogutanga ibitekerezo byanyu ariko mujye mubitanga muduha facts. Murakoze cyane.

      Murakoze.

  • ubwo se uzi icyo itegeko Nginga ryabo rivuga ngo ubone kubagaya. niba ntategeko bangije kuki wumva STI amakosa?

  • @mahoro Nonese amafuti si ukuyobora manda nyinshi ni ukutagira icyo umarira abaturage mu gihe wabayoboye uko kingana kose. Uzi ko Elizabeth amaze imyaka 60 ari umwamikazi? Uziko umwami w’abami w’ubuyapani ku myaka 82 atangaza ko ananiwe ariko atava ku buyobozi? …. Ibi bihugu se si bimwe mu bikomeye kuri iyi si? Dukwiye kureka kumva ko tugomba guhora twigana abazungu kuko nabo ntibakora bimwe buri gihugu kigira model yacyo.

    • Ariko nyine nk’uko ubivuga nawe urabizi ko Ubwongereza kimwe n’ubuyapani atari Repubulika, ari yo mpamvu nyine bifite abami babaho ubuzima bwabo bwose.
      Ikibazo twe tugira muri Afrika ni uko twiyita ko turi repubulika ariko abayobozi bacu bakabaho nk’abami kuko baba badashaka kuva ku butegetsi. Niyo mpamvu nunga mu rya JO wavuze hejuru ko muri Afurika Repubulika igomba kuvaho kuko itajya yubahirizwa hagasubiraho ingoma ya cyami.

  • ubundi rero, igihe umuyobozi w’igihugu cy’afurika agiye ku butegetsi icyambere abazungu bamubaza nukumubaza igihe azaviraho, abenshi rero kuko baba bakeneye ko babibafashamo bavuga ko batazarenza manda 2, bageraho bagasanga zibaye nkeya, ariko wicecekeye ukibera nko muri uganda uti kwiyamamaza nta manda uzabikore kugeza upfuye aho nisawa, naho abazungu batarenza manda 2, ntabwo arukwanga kuyobora imyaka myinshi, nuko abaturage babo bacanye ku maso ntiwababeshya. none se niba badakunda ubutegetsi Sarkozy agarutse ate yaravuyeyho avuga ko atazasubira muri politike. Erega izi mfashanyo mwabantu zirakenewe ariko nizo zituziba iminwa zigatuma tutavuga twisanzuye. mwirirwe

  • hhihi

  • Umva sha wita umwanya kuribi wowe haranira icyaguteza imbere cg ujye mwishyamba ushake abakoroni bagufashe kurwanya umuco wiwanyu. Umuco ntusaza niyo ubukoroni bwawuvangira gute kuko abazungu bataraza twari dufite uko tuyoborwa bwakinyafurika abazungu bashaka kudutoza ibyabo urumva rero ntitwabimenyera nkabo neza 100% binashobotse twabyigobotora rwose ntabwo democracy ari iriya abazungu birirwa batubwira kuko nibo badushyigikira kuguma kubutegetsi kurundi ruhande bakatugaragariza ko batabishyigikiye. Ubu urashaka abigaragambya birirwa basenya ibyagezweho ngo ni democracy??? Niba ushaka iriya democracy uzigire muri LIBYA naho se urashinja abo bayobozi ibyaha abaturage bari gushirira muri Libya, Irak, sylia nabo bagabo wavuze hejuru bari kubica ??? Reka gufana wangu urebe ibigufitiye akamaro kandi niba wikundira akavuyo ujye ucunganwa naho kari abe ariho wigira. nkubu ushatse wajya muri vacance muri LIBYA kuko abazungu bashyizeyo democracy cg ukigira muri Irak.

  • UMWANA UTAGENDA AVUGA NGO NYINA NIWE…..mu zabaze Marker uyoboye ubudagi manda ariho…maze muze muvuge ngo Africa waragowe za democracy…kutamenya we!!!!!!

    • @Jean mbere yokugereranya ibintu jyubanza usobanukirwe na za régimes zibaho muri burihugu.Muri USA wari wumva perezida renza imyaka 10? Uwo wita Marker Mme Merkel ari muri régime chencellerie cyangwa Ministre w’intebe ari muri coalition y’amashaka menshi (yigenga, ashobora kumwubikira imbehe igihe cyose politiki ayoboye itandukanye nibyo basinyanye) Ariko perezida w’u Budage kumwubikira imbehe nta kosa rimujyana mubutabera ntibishoboka ibyo ubisnga nomuri Israeli.Perezida wa France ntashobora kurenza manda 2.Reka no kurondora kuko nawe ushobora gukoeza ingero kukwari nyinshi ariko please nkukagereranye politiki yu Budage niya Museveni,Kabila,Kagame,Obiang Ngwema,Mugabe,Itno,Ahubwo yigereranye na Zambia,Mozambique,namibiya,Senegal,Ghana,Tanzaniya ahubwo umubare wibihugu bya Frica bigenda byitabira demokarasi biri kugenda byiyongera ugereranyije na 1990 aho usanga abategesti bahererekanya ubutegetsi nta ntambara zibaye, ntabantu bishwe ngiyo imwe mu nyungu za demokarasi.

  • Ikibazo mfite ni uko igisobanuro duha ijambo demokarasi atari cyo kuko kibaye aricyo ku isi hose yahaboneka uko tubishaka.Demokarasi ni ijambo ryahimbwe n’abantu bityo bashaka ko turikoresha uko barihimbye kuko nibo bifitiye inyungu kurusha twe bayishakaho(ungisha impaka anshakire ijambo rimwe ry’umwimerere risobanura demokarasi mu rurimi rumwe mu ndimi gakondo muri afurika yemwe n’izo muzi zidakoreshwa cyane),ikindi nibwira ntabwo ari science exacte cg aho ushobora gukora experimentation nko muri chimie n’ahandi wavanga ibintu birenze kimwe bikabyara ikintu kimwe.
    Nkaba ntekereza twe dukwiye kuyikoresha muri contexte ya afurika kuko n’ahandi bayikoresha bitewe n’ibihugu ndetse n’imigabane bariho.Bityo njye nemeza ko twe tuberewe ndetse dukwiye gukomeza kwishimira ubuyobozi afurika ifite ari nako dukosora ibitagenda neza hamwe na hamwe ,tukanarushaho guhanga ibishya bitubereye.
    Ntituzatera umugongo ubwenge bw’abera n’iterambere batugejejeho ariko kandi mureke natwe dukure mu mutwe twe kumira bunguri byose n’ibitari byiza ngo tubyite byiza.Ku isi hose nemeza ko ntaho utasanga ibibazo mu miyoborere kubera inyungu akanshi z’abantu ku giti cyabo,nyamara ibyo benshi muri twe turabyirengagiza tukanenga ubutegetsi/ubuyobozi bwacu na none kubera inyungu cg ibibazo dufitanye na za leta z’iwacu,ndahamya ko bibaye ku nyungu z’abanyagihugu bose twahagurukira rimwe.
    Kubwanjye nubwo wayobora imyaka y’ubuzima bwawe bwose ntacyo bitwaye mu gihe rubanda ubafitiye akamaro ukabarinda ikibahutaza ,ukabashakira ibibatunga mbese ukita ku buzima bw’abaturage utabavanguye ni naho ubwami muvuga bwakuraga imizi yo gukomera mu bihugu bya afurika aho bwabaye hose,kandi mbona hatabayemo ibidusubiza inyuma afurika izashyira igere kuri ibyo byiza kuko abategetsi benshi nibyo bashyize imbere.
    Ibi ni ibitekerezo byanjye bwite nizere ko ntawe nakomerekeje sinifuza no kujya impaka izo arizo zose.

  • Mwese murapfa ubusa,

    Muri Africa hari umuzimu utamenya ngo atera aturuka he, muri Africa abategetsi baho baziko kugera k’ubutegetsi ugomba kurwana byanze bikunze kandi ko ntawe ugomba kurekura keretse nawe ahiritswe. ikindi muri Africa abategetsi baho bizera ko gukoresha igitugu kubo bayobora aribyo bituma bagira imbaraga n’igitinyiro bigatuma baramba uko babyumva.

    Birababaje cyane rero kuba batora amategeko-nshinga avuga ibijyanye na manda bagomba kuyobora ariko igihe kikagera bakagenda bahindura iyo ngingo ngo bazapfire kungoma. byaba byiza iyo ngingo ikuwemo kuko bituma bahora bakoresha umutungo w’igihugu ngo baratora za kamarampaka, bakanatakaza umutungo mumatora kandi nubundi baba baramaze kwitora. nibitwe abami bigire inzira bajye bareka gukomeza guhombya ibihugu bayoboye kuko amatora atwara akayabo.

  • NONEHO NA PETER NKURUNZIZA NIBAMUHE AMAHORO ATWARE MANDAT ZIWE KOWUNVA ABANDI BATWARA ITANU NAWE YISABIYE IYAGATATU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish