Digiqole ad

P. Kagame wemejwe guhagararira RPF ati “Aha mpanyuze kenshi ariko ntabwo mpamenyera”

 P. Kagame wemejwe guhagararira RPF ati “Aha mpanyuze kenshi ariko ntabwo mpamenyera”

*Arifuza ko igituma ahora asabwa kuyobora cyabonerwa igisubizo,
*Arashishikariza urubyiruko kwinjira muri politiki,
*Avuga ko yizeye intsinzi…Ngo mu myaka irindwi nta kujenjeka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari umaze kwemezwa n’umuryango wa RPF-Inkotanyi kuzawuhagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu, yavuze ko asabwe kenshi gukomeza guhararira uyu muryango ariko ko ababimusabye bagomba kumufasha kugera ku cyatumye bamuhitamo, yavuze ko yizeye intsinzi ya RPF ariko kugira ngo uyu muryango ukomeze gukora neza bisaba gukora cyane mu myaka irindwi iri imbere.

Perezida Kagame avuga ko ibi bintu abisabwe kenshi ariko ko atajya abimenyera
Perezida Kagame avuga ko ibi bintu abisabwe kenshi ariko ko atajya abimenyera

Perezida Kagame yagarutse ku byifuzo by’Abanyarwanda n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bakomeje kugaragaza ko ari we ukwiye gukomeza kuyobora Abanyarwanda. Ati “Aha hantu mpanyuze kenshi ariko ntabwo mpamenyera.”

Avuga ko ibituma akomeza kugaragaza ko ashoboye bigirwamo uruhare n’abayobozi bamufasha mu miyoborere.

Ati “Tubanye igihe kirekire, ibyo dukoze hamwe, ikizere tugirirana, imirimo myiza dukorere igihugu cyacu twikorera kandi, hanyuma bikagira bitya bikongera bikagusha ahantu hamwe.”

Avuga ko uyu munsi yari kuba yitabiriye iki gikorwa na we ari mu bategereje uzahagararira RPF-Inkotanyi mu matora.

Ati “Nari nkwiye kuba mpagaze hano uyu munsi dushakisha uburyo ubuyobozi bwa RPF cyangwa umuyobozi utoranywa kuzahagararira RPF, jyewe akazi kanjye ari uguhereza undi inkoni nari nitwaje cyangwa se nari mbatwariye.”

Umukuru w’igihugu akavuga ko ibi bitashobotse kuko Abanyarwanda n’abo mu muryango wa RPF bamusabye gukomeza kubatwarira inkoni, bikanyuzwa mu nzira byagombaga gucamo ndetse na we akabyemera.

Ati “Nta ruhare nabigizemo, uruhare nabigizemo ni ukubibemerera kubera ko mwabinsabye, hari n’ubundi byagiye biba ntabwo ari bwo bwa mbere.”

Perezida wahaye umukoro abamusabye gukomeza kuyobora u Rwanda, yavuze ko bakwiye gutekereza ku nzira zose bazacamo kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda ikomeze gutera imbere.

Avuga ko yizeye ubushobozi bw’Umuryango wa RPF-Inkotanyi. Ati “ Nizeye intsinzi ariko ndashaka ko mutekereza kuri iyi myaka irindwi.”

Perezida Kagame wagarutse ku mateka yashegeshe u Rwanda muri 1994, yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, hakurikiyeho urugamba rwo kubaka igihugu cyahereye ku busa.

Avuga ko Umuryango wa RPF-Inkotanyi wakoze ibishoboka byose kugira ngo igihugu kigere aho kigeze uyu munsi ariko ko imbaraga zakoreshejwe zikwiye gukomeza kongerwa.

Yizeje abamuhisemo gukomeza umurongo w’imiyoborere myiza. Ati “Ndashaka kubabwira ko ibyo nasabwe, nk’uko mpora mbigenza, nzabishyiramo umutima n’ubushobozi bwanjye bwose.”

Kagame wagarutse cyane ku byifuzo by’abamusabye gukomeza kuyobora, yagarutse ku miyoborere myiza yo guhererekanya ubuyobozi.

Avuga ko nubwo azakoresha imbaraga zose kugira ngo mu myaka irindwi iri imbere azageze ku banyarwanda ku cyo bakomeje kugaragaza ko bamwifuzaho ariko nyuma y’iyi manda nta kizabuza kubuhariza iri hame ry’imiyoborere yo guhererekana ubutegetsi.

Ati “Nzakoresha imbaraga zanjye zose mu gukora kugira ngo tugabanye igituma mwifuza ko nkomeza kubayobora.”

 

Arakangurira urubyiruko kwinjira muri Politiki

Perezida Kagame ukunze kugaruka ku rubyiruko, yavuze ko abo muri iki kiciro ari na bo bagize umubare munini w’abanyagihugu.

Avuga ko nyuma ya 1994 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubaka igihugu, hari abariho bavuka n’abandi bari bakiri bato ku buryo ubu ufite imyaka 38 ashobora kuba perezida ariko icyo gihe yari akiri muto. Ati “Abafite imyaka 38 na 41 n’abarengeje ndakeka mushobora kuba perezida.”

Avuga ko kuba umukuru w’igihugu bisaba kubiharanira umuntu akiri muto, agashishikariza urubyiruko kwinjira muri politiki bagifite amaraso mashya.

Kagame avuga ko bagomba gushyiramo imbaraga kugira ngo bazagere igihe cyo kuyobora u Rwanda bujuje ibisabwa byose kugira ngo igihugu gikomeze kugendera mu kerekezo kiza.

Ati “U Rwanda rukeneye perezida ubikwiye, umuyobozi wa nyawe, mugomba kubiharanira, mugomba kugira uruhare muri politiki.”

Anenga bamwe bakunze kuvuga ko batajya muri politiki kubera ubwoba, akavuga ko kugira ngo politiki igende neza bisaba uruhare rwa buri wese kuko iyo abayobozi bakoze nabi bigira ingaruka no kuri ba bandi bigize ba ntibindeba.

Ati “Rubyiruko, banyarwanda ndabifuriza kuba abayobozi beza kuko ni byo Abanyarwanda bakeneye kandi barabikwiye, aho mwajya hose ku Isi mugomba gukura mutekereza icyo u Rwanda rukeneye.”

Perezida Kagame ukunze kugaruka ku iterambere ry’igihugu n’iry’umugabane wa Afurika yavuze ko buri wese akwiye kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu n’iy’Afurika.

Prof Shyaka Anastase avuga byinshi RPF Inkotanyi yagezeho mu myaka 7 anahiga ibizagerwaho
Prof Shyaka Anastase avuga byinshi RPF Inkotanyi yagezeho mu myaka 7 anahiga ibizagerwaho
Kagame Paul yari wenyine wamamajwe atarwa n'amajwi 1929 mu batora 1930 ijwi rimwe ryabaye imfabusa
Kagame Paul yari wenyine wamamajwe atarwa n’amajwi 1929 mu batora 1930 ijwi rimwe ryabaye imfabusa
Gasamagera Wellars ni we Komiseri wayoboye amatora
Gasamagera Wellars ni we Komiseri wayoboye amatora
Kagame akimara gutangazwa ko yatsinze
Kagame akimara gutangazwa ko yatsinze
Abanyamuryango biyemeje kumushyigikira
Abanyamuryango biyemeje kumushyigikira
Imbere hari Perezida Paul Kagame akaba Chairman wa RPF - Inkotanyi, Bazivamo Christophe Visi Perezida wa RPF- Inkotanyi, Fransisco Ngarambe Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango RPF
Imbere hari Perezida Paul Kagame akaba Chairman wa RPF – Inkotanyi, Bazivamo Christophe Visi Perezida wa RPF- Inkotanyi, Fransisco Ngarambe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF
Perezida Paul Kagame avuga ijambo nyuma yo gutorwa kuzahagararira RPF-Inkotanyi
Perezida Paul Kagame avuga ijambo nyuma yo gutorwa kuzahagararira RPF-Inkotanyi
Rucagu Boniface yari yakereye uyu munsi
Rucagu Boniface yari yakereye uyu munsi
Inama irangiye abanyamuryango batashye
Inama irangiye abanyamuryango batashye
Nyuma yo gutaha iyi nyubako, RPF – Inkotanyi izayimukiramo vuba
Iyi nyubako benshi bavuze ko ari akataraboneka
Iyi nyubako benshi bavuze ko ari akataraboneka

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • gusa Perezida yabahaye umukoro wo gushaka uzamusimbura mu myaka 7 iza. ngaho rero nimushake uzamusimbura kuko yabibasabye.
    byapfuye mbere bananirwa kwishakamo umukandida wasimbura Perezida Kagame.Bakajya guhindura itegeko nshinga.
    Politiki ijyana no kubahiriza igihe wahawe cyo kuyobora. Ni yo demokarasi.

    • @Tata, watubwiye niba wumva ufite ubushobozi bwo kuzasimbura Prezida Kagame, maze dosiye yawe tukazayigaho neza twitonze tutagombye gutegereza imyaka irindwi?

  • Nibyo rwose Kandi Ibyo yakoze turamushimira Tugashima n’Imana Yamushoboje

  • Prezida wacu ntagire impungenge, hariya hantu bizajya kugeza muri 2034 yarahamenyereye. Kandi nitunamusaba kuhaguma nyuma ya kiriya gihe ntazatwangira, azaba agifite ingufu zo gukorera igihugu.

  • Njye nemera ko ufite icyo amariye abanyarwanda yabayobora with no limits of time iri tegeko nshinga nibashaka rizahindike inshuro amagana igikuru Ni uko ari ku neza y’abanyarwanda naho ibya democracy ntihakagire ubinzanaho nta democracy universal ibaho kuko n’abayituzaniye Cg abayihimbye uwabagenzura yasanga ntayo bagira. Disi nimureke tuyoborwe uko tubishatse ahubwo mureke Kagame Paul tumutize amaboko ubundi urebe ngo u Rwanda ruraba paradizo!

  • Ikibazo njyewe mfite nikimwe.Iyo perezida avuzengo ntabwo yarazi ko bazamusba gukomeza kuyobora.Batangira gusinyisha abaturage, bagahindura itegekonshinga namatora mu minsi itarenze 10.Uyu mugaboi ntanzego ziperereza zimugezaho amakuru?Mujye mubeshya abahinde.

  • HE ndamushyigikiye yatugejeje kuri byinshi kabisa, Imana izamuhe kurama. uyumukoro atanze nawo ni sawa, jye ndifuzako umuhunguwe mukuru yatangira gutegurwa neza numbwo ngo adakunda politic bakamutegura akayikunda. byabangombwa akazasimbura se gusa nawe akamuba hafi akamunenyereza akazi.byafasha cyane mukurinda ibyagezweho nokongeraho ibindi.

  • Iyi nyubako inyibukije Bagdolite ingoro ya Mobutu murebe uko hasigaye hameze kuri Youtube.

    • umureke yiruhukire mu mahoro kuko akazi yarafite yagasoje naho abahemu ni leta ya congo itashoboye gusigasira ibyiza uwo musaza yasize ndavuga ubumwe ndetse niyo nyubako uvuga yagombye kuba ibyazwa umusaruro mu bukerarugendo.nkaba ntarangiza ntabura kugaya abo yazize,aribo bakidegembya mu mashyamba ya congo banga gutaha iwabo kubera amabi basize bahakoze abo ni bene gahini…

  • Nakomeze yitange atuyobore Prezida wacu, kugeza igihe twazabonera undi umugwa mu ntege. Ariko inzira iracyari ndende. Ni we wenyine uberanye n’uriya mwanya kugeza ubu.

  • Yewe Gasumuni winyumva uko ntavuze. sinigeze mvuga ko nshaka kuyobora. Perezida yavuze ko abahaye umukoro wo gukora. muri politike umuntu agira umusimbura kandi na Perezida Kagame arabyemera. Ndetse yatanze umukoro wo gushaka uzamusimbura.

  • Ikibazo abenshi muri mwe cg n’abandi ni abatazi icyo kuba umukuru w’igihugu aricyo,inshingano ze n’ingaruka bigira mu guhindura itegeko nshinga.

  • iyi ndabona convention ntacyo iyirusha na gato nubwo twayiririmbye zigata inyana

  • @ Djumapiri.
    Aho ntiwibagiwe ko Rwanda ari Repubulika atari ubwami?

    • @Kagabo, u Rwanda rwabaye republika ryari? Jye nduzi rutegekwa n’abami gusa. Usibye ko bari mu byiciro bibiri: abami nyabami (kugeza kuri Ndahindurwa), n’abami muri republika.

  • Nibatangire bategure BAZIVAMO Christophe azasimbure Prezida KAGAME Paul muri 2024. Kandi yategeka neza kuko azi ubwenge akaba afite n’ubwitonzi.

    Erega babishatse muri FPR ntabwo babuze abandi abakandida, harimwo abandi bagabo babishoboye rwose, ahubwo hagomba kuba hari izindi mpamvu bataduhishurira zituma buri gihe basaba Kagame gukomeza kuyobora.

  • dukeneye umuntu ufite icyo azageza ku rwanda twavuye kure kandi tugeze ahashimishije gs icyo nasaba umuntu wese uzayobora rwose agomba kuzadukemurira kiriya kibazo cyo gusorera inzu tubamo nibura bajye basorera izikodeshwa ark inzu umuntu abamo ntakintu iba imwinjiriza niyo mpamvu umuntu wese uzaba president yakagombye nawe kukirebaho nkuko Barafinda yabivuze

  • @rw ! urimo urakanga nde se ? wigize umuntu uzibyinshi amagambo gusa…..

  • ntabwo icyihutirwa arukubona ko runaka yabaye president , igishyirwa i mbere ni politike iganisha u Rwanda rwacu heza,dushaka iterambere ubumwe bw’abanyarwanda no kurinda ubusugire bw’igihugu tudatakaza ibyo tumaze kugeraho

Comments are closed.

en_USEnglish