Digiqole ad

Sobanukirwa na Osteoporose, imwe mu ndwara z’amagufwa

Indwara yitwa Osteoporose iterwa no kugira amagufwa yoroshye bitewe n’igabanuka ry’umu byimba w’igufwa maze umuntu yaba yikoreye cyangwa se atsikiye akaba yavunika igufwa. Mu bimenyetso biyiranga hakubiyemo no kuribwa mu ngingo.

Uruti rw'umugongo rwihese kubera Osteoporose (photo Internet)

Uruti rw’umugongo rwihese kubera Osteoporose (photo Internet)

Abaganga bemeza ko iyi ndwara ikunda kwibasira abagore cyane cyane abacuze urubyaro (menaupose). Ariko ishobora no gufata abagore bakiri bato ndetse rimwe na rimwe ifata n’abagabo.

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Ikigo cyo muri Amerika cy’ubuvuzi (California Medical Research Foundation), kivuga ko nubwo Osteoporose igaragara umuntu agaze mu zabukuru, iba yarafashe umuntu akiri muto afite hagati y’imyaka 30 na 40.

Ubusanzwe amagufwa y’umuntu, umugabo cyangwa umugore atangira gusaza kuva agifite imyaka 30 kuzamura. Bigaragazwa n’uko umubyimba w’igufwa ugenda ugabanuka bitewe n’uko ubushobozi bwo kwisana kw’igufwa mu buryo bworoshye bugabanuka.

Icyegeranyo kigaragaza ko kugeza impamvu nyazo zitera Osteoporose zitazwi ariko havugwa ko indyo ikennye ku myunyu gugu nka Calcium ndetse na Vitamine D no kudakora imyitozo ngororamubiri biri mu byongera ibyago byo kuvunika amagufwa bya hato na hato.

Ku bagore bo hiyongeraho igabanuka ry’umusemburo wa Oestrogene mu buzima bwabo bw’imyororokere.

Abaganga bavuga ko kurya indyo irimo Calcium nyinshi, gukora imyitozo ngororamubiri biri mu bintu bikomeza amagufwa.

Osteoporose ntabwo ari ndwara ishyirwa mu gatebo k’izanduzwa.

Abaganga bagira inama abarwayi bageze mu za bukuru gukora imyitozo ngororamubiri ihuje n’imbaraga zabo, kandi ijyanye n’imiti bafata ariko bikajyana no kwisuzumisha bakamenya ko nta zindi ndwara barwaye.

Mu Rwanda hari umubare w’abageze mu zabukuru uteri uwo kwirengagizwa bataka rubagimpande.

Dore zimwe mu mpamvu zatuma umuntu arwara Osteoporose

Isano y’amaraso (heredity): hakubiyemo byinshi abantu bavukana baba bahuriyeho.

Uburyo umuntu abayeho (Living conditions): niba ushobora kumara igihe kinini mu cyumweru utagera ku zuba, kuba ukunda kurya no kunywa ibintu bitarimo Calcium ariko ukikundira ikawa,

Imiti umuntu akunda gukoresha: hakubiyemo imiti igabanya aside mu mubiri izwi nka (Antiacides a base d’Aluminium, extraits thyroidiens cyangwa Levothyroine) n’indi miti myinshi itandukanye.

Izindi mpamvu zitandukanye: muri izo harimo gucura imbyaro ku bagore, kubura imihango, kwanga kurya ku bushake bizwi nka (Anorexie mentale), kurwara umwingo, kurwara impyiko, diabete, kwanga amata, kurwara amara, kunywa inzoga nyinshi n’izindi.

Uburyo bwo kwirinda Osteoporose

Kurya ibiribwa bikize ku myunyu ngugu Calcium nyinshi (amata, amafi, ibinyampeke, ibishyimbo, imboga zitandukanye harimo na epinari, ndetse n’imbuto zitandukanye).

Kurya ibiribwa bikize kuri Vitamine D kandi iyi vitamin iboneka mu kwitaragaza ku kazuba k’agasusuruko.

Kwicara mu buryo bwiza umuntu yemye adahese umugongo kandi akagenda yemye. Ni ukuvuga kugenda uruti rw’umugongo rwawe rwe rugororotse.

Gukora imyitozo ngororamubiri kenshi kabone n’iyo umuntu yaba ageze mu zabukuru, ikindi ni ukwirinda itabi iryo ariryo ryose no kwirinda kunywa inzoga nyinshi.

Nizeyimana Jean Pierre

UM– USEKE.RW

en_USEnglish