Digiqole ad

Oslo: Igiti cya 30cm mu mutwe w’umugore, yabashije gukira

Abonye umukungugu usohoka muri etage ya 11 mu nzu yo hakurya nibwo Line Nersnaes yahise atangira gusohoka ariko nyuma y’akanya gato nibwo yaje gusanga igiti cyamwinjiye mu mutwe.

 

Ageze hanze mu kavuyo kenshi kabakizwa n’amaguru, uyu mugore w’imyaka 50, nawe yahunze umwanya munini ariko ataramenya ko mu mutwe we hinjiyemo igiti cya centimetero 30.

Iki giti ngo cyari cyacitse ku idirishya ry’imbaho, kubwamahirwe iki giti ngo giti kimwinjira cyahushije ubwonko bwe, bityo ubu amerewe neza ndetse yasubiye ku kazi.

Amaze akanya yiruka, nibwo ngo yatangiye kumva ububabare maze amenya icymubayeho arahagarara aratabarwa.

Uyu mugore ukora mu gashami k’ubucamanza ubu yagarutse ku kazi nyuma yo koroherwa, yatangarije abayamakuru ko akimara kumva iri turika yasohotse agahura na Boss we, Knut Fosli,  bakamanukana bagahungana, uyu ni nawe wabonye mbere ko mugenzi we yinjiwe n’igiti mu mutwe.

Umugabo wawakoze ibi vuba aha nibwo ari bwitabe ubucamanza ku nshuro ya kabiri.

Yarorohewe
Yarorohewe
Amafoto y'inzirakarengane zarasiwe ku kirwa cya Uoya
Amafoto y'inzirakarengane zarasiwe ku kirwa cya Uoya
Indabo nyinshi imbere ya katedarari ya Oslo bibuka abapfuye
Indabo nyinshi imbere ya katedarari ya Oslo bibuka abapfuye

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

4 Comments

  • very sad!!!!

  • birababaje cyane ,uwakoze ibyo bamukatire urumukwiye.

  • uyu mugore yarahatswe yarapfuye habura gato.
    naho uriya mwiyahuzi nunvise bamunonera ngo ashobora kuba azakatirwa igihano cy’imyaka 21 gusa!nibo baborora kuko uyu mwicanyi ntakwiye kugiriwa imbabazi

  • Muri Genocide yakorewe abatutsi, hari abivuganye nka bariya inshuro zirenze 10.

Comments are closed.

en_USEnglish