Digiqole ad

“opposition” cyangwa inzara y’ubutegetsi

Nishimiye ko hano batanze umwanya wo kunyuzaho ibitekerezo byacu. Reka nanjye ntange igitekerezo kubyo maze iminsi nitegereza. Ibyitwa ngo ‘opposition’.

Ese kuki ‘opposition’? abantu ntibumva ibintu kimwe nibyo, ariko se nta buryo kutumva ibintu kimwe kwajya hamwe kugakorera hamwe guhuriye ku ntego imwe, cyane cyane mu bihugu nk’ibi byacu bikene kwegeranya imbaraga bigakomera, usibye ko n’ibyakomeye nka USA abatavuga rumwe bemera gukorera hamwe.

Njye ndi i Bruxelles ahabereye inama ejo yo kwishyira hamwe kw’amashyaka ya ngo ya “opposition” kuri Leta y’u Rwanda ni  hafi cyane y’aho ntuye.

Nakurikiranye ibyavugiwemo mbaza bamwe  mu nshuti zanjye zarimo, gusa icyo navanyemo ni uko kwishyira hamwe kwabo guteye inkeke ku munyarwanda uri kwihingira aho mu Rwanda kuko icyo wumva bagamije ngo ni ugushyikira ubutegetsi!!!

Ngo bazashyira igitutu kuri Kigali mu matora ya 2017, ngo bazasaba ibihugu bikomeye kubafasha, bagiye kwigaragambya hano i Bruxelles ngo bafungure Ingabire, ngo barasaba uburenganzira bwo gutaha kw’impunzi.

Ariko se mwokabyara mwe, Twagiramungu na Murayi ubu koko baritegereza bakabona ko umunyarwanda akeneye induru mu gihugu?

Ubuse mu Rwanda, yego mpaheruka 2002 bakeneye impinduka z’amashyaka ayobowe n’abantu bamaze imyaka 20 hano?

Ese impunzi mu Rwanda bakumiriye gutaha ni izihe? Twagiramungu bimye Visa kubera induru ye niwe witwa impunzi (mu bwinshi) bari gusaba ko ataha ku neza cyangwa ku nabi? Birasekeje ibya bano bagabo.

Dore uko njye mbibona. Mu Rwanda nishimira ko hari byinshi bamaze kugeraho nk’uko mbivana mu makuru mbabwa n’abariyo, ndetse n’ayo nsoma mu binyamakuru. Utabibona cyangwa utabyemera ni ushaka “Tura tugabane niwanga bimeneke”

Abanyarwanda cyane cyane mu byaro bari kuzamuka buhoro buhoro biteza imbere, abandi hano mu Bubiligi baricaye barateka imitwe y’uko bashyikira imbehe y’ubuyobozi ku nabi, ubihomberamo ni wa wundi w’iyo hirya mu cyaro.

Icyo bita “opposition” ni iki? Ni ukuva ku butegetsi ukabuha abandi? njye nibaza ko icyo opposition ku Rwanda igamije nta kindi uretse kwihisha inyuma ya rubanda, rwimereye neza, ugashaka gushyikira ubutegetsi mu nyungu zawe bwite.

Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi hari ibitagenda neza, ahaba abantu hose niko bimeze, ariko ntabwo wakwitwaza bicye bitagenda neza ngo ubeshye abantu ko uzanye Paradizo. Twagiramungu na Murayi nta kintu bageza ku banyarwanda kirenze icyo bagezeho mu myaka 20 ishize, ni abagabo nzi hano mu Bubiligi na France rwose, namwe muri mwe hari ababazi yenda.

Icyo nabwira abanyarwanda ikintu kitwa ‘opposition’ ntabwo muri Africa kirakomera nko muri Amerika, abazungu ntibazababeshye kuko bo bazi kubibanamo. Abanyamerika bari “Let us agree to disagree” bakicara bakabana.

Ariko banyarwanda cyangwa abanyafrica kutumvikana biracyatuviramo kwicana no kwangana urunuka, nibyo ba Twagiramungu aba bashaka gukongeza mu Rwanda nanone.

Icyo nabwira abanyarwanda rero nuko mwakwituriza mukikorera utwanyu mu mahoro numva mufite ubu mukima amatwi abashobora kubashukira hano i Burayi ngo ni “opposition” ikomeye yishyize hamwe. Izanye iki se aho mu Rwanda? Ntacyo kabisa.

Ubwabo nta bumwe bafite, icya kabiri nta mpamvu bafite baharanira (usibye inyungu bwite), icya gatatu utiyoboye nta gaciro ufite ubwawe (discipline) kuko hano turababona ntibazababeshye sha!

Iyo ‘opposition’ y’u Rwanda rero sinzi icyo uza kuzanira abanyarwanda.

0 Comment

  • Ibyo uvuze mu kinyarwanda babyita kwiterera mu mata nk’isazi.

    • umushubije nabi. 

  • Ibyo wanditse mu kinyarwanda babyita kwiterera mumata nk’isazi.

  • Kubogama usebanya si byiza

  • Twagiramungu nabagenzi be baba bashekeje! Sha bburiya gukora ubuyedi I burayi baba babirambiwe bishakira ka place politique. Sha icyo mbona cyo ntawaza gukora ibirenze ibiri gukorwa. Inda weee!!!

    • Waba uzi icyo demokarasi bivuze? Abaturage nibo bahitamo, ubakorera neza bakamwongeza akagumya akabayobora. Yaba atabanogeye bakamusezerera mumatota hakaza undi bihitiyemo, bityo bityo.Niba badashaka ubutegetsi munzira z’ubusamo, bakaza batazanywe no kudusenyera bazabareke batahe, kandi natwe ntituri abana tuzamenya guhitamo abadufitiye akamaro. Sinakwemeranywa nudaha agaciro abanyafurika avuga ko demokarasi tutayishobora nkaho tutaremwe n’Imana yaremye abo banyaburayi. Erega buriya nabo ntibyizanye byaraharaniwe.

  • ibyo uvuze nukuri urumuntu ureba kure urwanda nabanyarwanda turatuje nibapfe urwo bapfuye iyo kure bazatahe kuneza . Ese niba akunda abanyarwanda muri make bahunze iki?? njye ko ndimurwanda ko ntahunze?? Iyo nda nini tuyime amayira iguteranya ninchuti ukaba umugaragu winda

  • Oya rwose nimwumve icyo uwanditse inkuru yashatse kutubwira, ubutumwa yagejeje ku banyarwanda. Koko murabona Twagiramungu na bagenzi be ibitekerezo byabo bikwiranye n’iyi myaka tugezemo. Tugomba kwemera ko hariho igihe umuntu asaza n’ibitekerezo bye bigasaza mbese agasigara ku nzira ngo ateze bus kandi bus yaragiye cyera n’umushoferi wayo n’abagenzi. Icyo gihe rero urumirwa ukaririra mu myotsi waba umugabo ugakunja ipantaro ukiruka uvuduka kandi wagira imana ukayifatira nko kuri arrete ihagaze ngo ishyiremo abandi bagenzi wasanga yagusize n’aho ukemeza nyine ugakurikira ukazagenda ariko ukazashyika iyo ujya kandi n’abandi bagutanze kugera. Ubwo ukaba ubaye umugabo. Abo banyarwanda bene wacu nibongere bicare batekereze abanyarwanda twiteguye kubafasha no kubakira n’aho ubundi rwose nibemere ko vision yabo yacyuye igihe dore ko nibyo yahitanye ntawarondora.

  • “Ntawe ugaya ijambo agaya urivuze”. Biragaragara rwose ko wavuye mu Rwanda muri uriya mwaka….iwanyu ngo mutahe!None aho uri kwiga harya, ko udataha? Rekerea aho bakumvise, uzi gukina abantu ku mubyimba gusa. Bariya bazi icyo bakora.

  • ubundi se koko Twagiramungu arumva ariki azadukurira iburayi?ni mutuel se, azatwigisha gukora uturima twigikoni se, nibiki koko azaba azanye cyangwa nukwishakira ubutegetsi gusa wenda nawe akitwa President?twebwe abari mu Rwanda ntacyo tubaye uko tubayeho ntacyo bidutwaye abo rero bashaka guhahira inda zabo akaba aritwe bigiraho ingaruka,turabiyamye Imana ibaturinde

  • Nta gahora gahanze,na” KINANI” ntawari uzi ko kizahanuka.

    • arko se wowe !!byakujyendekeye bite?kinani?what do you mean?gusa n’uburenganzira bwawe bwo gutanga igitekerezo cyawe,arko uretse ibyo ufite m’umutwe wawe ukagereranya ntaho ubutegetsi bw’ikigihe buhuriye n’ubwo uvuga n’ubwo nange nemerako har’amakosa akarwa gusa ntabikemukira rimwe bizaza,twese turaryama tugasinzira ntawubuzwa amahoro ngo kuko ari iki niki!!!amashuli uwatsinze ariga ntaringaniza sowhat?

  • Amahoro basomyi bavandimwe nsomye iyi nkuru arko ni nziza peee simpamya ko m’u Rwanda ibintu byera deee,gusa ndemeza ntashidikanya kdi ntanabogamiye kuri leta ahubwo mvuga ibyo mbona kdi by’ukuri:ukurikije amateka y’urwanda ukareba n’aho ubutegetsi buriho ubu bugejeje kubaturarwanda birashimishije amakosa niba hari n’akorwa reka mbyemere arko kdi ukora arakosa ni ngombwa n’ubwo yenda bivugwa ko kgli itihanganira opposition ntanicyo bintwaye icyambabaza n’uko yaba itita kubaturage nonese ibyo niba ibikora ikindi niki nsha?ikingenzi nshimira iyi leta n’uko iha agaciro umuturage.

  • ubuzima bwose bwa Twagiramungu yabayeho apinga kuburyo nuwamuha umwanya wubuyobozi ubwe nawe yazajya yipinga, opozisiyo ubwayo njye mfata nkaho ntayihari nta kintu kizima Rukokoma ashobora kuzanira abanyarwanda FPR itakoze habe na gito iyo opozisiyo irishakira umugati gusa ntakindi.

  • basore na mwe nkumi mubyumve kdi musesengure murebe aho muva naho mujya kuko nimwe bigonga cyane ,uwambaye ikirezi ngo ntamenya ko cyera mwafatira kuri lybie abaturajye barifuza kaddaffi batakimubonye anyway nahanyu tu

  • Nawe se mugiye kumutuka nk’uko mwatutse BIZIMUNGU ngo ni UMUSAZI nkaho uwamushyizeho yabikoze atabizi ubwo se ni nde wagawa?!!!

  • abanyarwanda ntabwo turi open kuburyo umuntu wamenya icyo akunze nicyo yanze ubu mu rwanda 85% ni FPR BEFORE 1994 80% yari MRND nihaza undi tuzamuyoboka FPR tuyibagirwe .

    • Uvuze nako wanditse UKURI !! Ibyo nibyo bikwereka ko nyine biriya bintu ari nkaho ari bimwe !!! N’ibyo turirimba tukabwira n’abantu nibyo twavugaga muri iriya myaka kuko twavugaga ITERAMBERE, AMAHORO, UBUMWE, UBUBANYI N’AMAHANGA, AMASHURI AMAVURIRO …. n’ubu nibyo tuvuga!! Njya numva indirimbo za kera nkahita mbona n’iz’ubu ntaho zitaniye pe !!

  • Mureke Rukokoma aze atuyobore ariko!! ariko mureke nibarize, rukokoma agira abana?? niba abafite ko batajya bagaragara se? do they support wat their father is doing or?? niba bicecekera bazi ubwenge ahubwo!!!
    Any way let him try his luck!!

  • Ariko kanyarwanda uratukan!!! umuntu wumugabo utukana hano ntabwo yihesha agaciro pe, il faut pas kuvuga ibintu bitajyanye pe!!

  • Ahubwo uyu uvuga we wamenya aherereye muruhe ruhande ko aca amarenga ,Abanyarwanda wee turi ubwoko !!!

  • jyewe muzanyihere akarere naho ndabona hariya hejuru harwanira ibikomerezwa

  • Ariko banya rwanda cyane rubyiruko,twa ntitwanze umunyarwanda utahuka kko nuburenganzirabwe gusubira iwabo bipfa gukorwa mumahoro,urebye uyumunsi uko abanyarwanda babayeho byaba mubuzima bwa politike cg mubuzima busanzwe,ntawavugako aribibi,kko ibyibanze barabibona, ntiriwe ndondora hano.mbere ya 1994,nari mugihugu nigaga mumashu makuru,ariko kugirango bakwemerere kwigamo byaterwaga n,akarere uturukamo cg ufite mwenewanyu ukomeye.nonubu upfakuba ufite ubushobozi bwawe,ntaho uhezwa n,amahanga ujyayo.simpakana ko ibintu byise mugihugu ari pradizo,ariko nyakubahwa president ware peblika afitiye gahunda nziza abanya rwanda,nubwo abayobozi bamwe bamuvangira kdi birashoboka kko ntawureba mumitima y,abantu,njyembona kuva muri 1994,haraho igihugu kimaze kugera hashimishije nubwio intambwe ikirindeke kdi kko dukeneye iterambere.naho ba TWAGIRAMUNGU nabandi bafite imitekerereze nkiyabo ntakintu byabagezaho,tweturashaka uwakomeza guteza imbere abanya rwanda naho ibidutanya nokudusubiza inyuma ntabyo dushaka.kdi ntekerezako ntanumwe udakeneye kuba mumahoro.ubundi dufatanye tuve mubukene.

Comments are closed.

en_USEnglish