Digiqole ad

OPINION: Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

 OPINION: Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Perezida Kagame asoma inyandiko mu muhango yitabiriye mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Rwanda

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni Umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira hafi Politiki y’igihugu. Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016).

Perezida Kagame asoma inyandiko mu muhango yitabiriye mu ntangiriro z'uyu mwaka mu Rwanda
Perezida Kagame asoma inyandiko mu muhango yitabiriye mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Rwanda

Ubwo Perezida Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho, mu w’ 2000, yasezeranyije byinshi birimo komora ibikomere by’u Rwanda, guteza imbere imiyoborere myiza, kuzamura imibereho y’abaturage no gutangiza  icyerekezo kizageza u Rwanda ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze 2020.

Kuva mu mwaka wa 2000, U Rwanda rwageze kuri byinshi byiza haba mu bukungu, imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’ibindi byinshi byose bitanzwemo umurongo n’umukuru w’igihugu.

Itegeko nshinga kandi ryavuguruwe muri 2015 riha ububasha nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame bwo kwiyamamariza indi manda mu matora azaba muri uyu mwaka muri uyu mwaka.

Muri iyi nyandiko yanjye ndagaragaza ibintu icumi (10) bituma nyakubahwa perezida wa Paul Kagame akwiye kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu matora twimirije imbere aha muri Kanama 2017.

 

  1. Yagabanije ubukene: Mu myaka 10 ishize guverinoma ya nyakubahwa Paul Kagame yabashije gukura abarenga miliyoni y’abanyarwanda munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi byatewe na pororgaramu zitandukanye zashyizweho zigamije gukura abantu mu bukene nka gahunda ya girirnka,VUP, bye bye nyakatsi, gahunda y’ingoboka kubageze mu zabukuru n’izindi nyinshi.
  2. Yashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda: Ubu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 92.5% nkuko byemezwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (2016). ubu abanyarwanda ni umuntu umwe,nta macakubiri ashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose. Umuntu rero wabashije kongera kubanisha abanyarwanda nyuma y’imyaka 23 habaye jenoside ubu bakaba babanye neza batishishanya, ntawashidikanya ko akwiriye gukomeza kuyobora ngo ubu bumwe n’ubwiyunge bukomeze gushinga imizi ihamye mu banyarwanda.
  3. Yabanishije neza u Rwanda n’amahanga: kuva aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame atangiriye kuyobora u Rwanda mu 2000 kugeza ubu, igihugu cyafunguye za ambasade nyinshi hirya no hino ku isi. Ibi byatumye u Rwanda rumenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Umubano mwiza kandi n’andi mahanga byahesheje igihugu cyagu agaciro, isura y’igihugu igenda ihinduka nziza kurushaho. Ibi kandi bigaragarira mu nama zikomeye igihugu cyacu cyagiye cyemererwa kwakira, nk’ubu vuba aha navuga nk’inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa (African union summit), world economic forum, ntibagiwe n’amarushanwa mu mikino itandukanye yagiye abera mu Rwanda (nka CHAN, Can U-20 n’ayandi).
  4. Umutekano w’imbere mu gihugu: Iyo urimo gutembera nta nkomyi nijoro mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu, niho ubona ko mu by’ukuri u Rwanda ari igihugu gifite umutekano. Umutekano kandi mu Rwanda ni umusingi w’iterambere. Nyakubahwa Paul Kagame ahamya ko agomba guha abanyarwanda umutekano kuneza no ku ngufu nkuko aherutse kubitangariza mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru ku italiki ya 8 Gashyantare 2017. Yahinduye u Rwanda kandi igihugu umuntu abamo nta rwicyekwe cyangwa abarira iminsi ye ku ntoki (yibwira ko nibwira Atari buramuke cyangwa niburamuka butari bwire) nk’uko byigeze kubaho mu myaka 23 ishize. Umuyobozi nk’uyu rero ntawashidikanya ko abereye u Rwanda.
  5. Yabyaje umusaruro ukwihuriza hamwe kw’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (East African integration): Kwinjira mu muryaryango wa afurika y’iburasirazuba ni ukureba kure k’ubuyobozi burangajwe imbere na nyakubahwa Paul Kagame. Ubu abanyarwanda babasha kujya muri Uganda na Kenya ukoresheje indangamuntu gusa. Nyuma yo kwinjira muri uyu muryango kandi ubucuruzi bwarorohejwe, gasutamo zirahuzwa, byatumye abanyarwanda cyane cyane abikorera bungukira byinshi muri uyu muryango.
  6.  Yahaye umugore ijambo: Ku isi yose nta wutazi ko u Rwanda ari cyo gihugu gifite umubare mwinshi mu nteko ishinga amategeko (64%) ibintu bitigeze biba ahandi hose mu mateka y’isi. Ibi bifite inkomoko mu itegeko ryanshyizweho na nyakubahwa Paul kagame rigena ko mu nzego zifata ibyemezo abagore bahabwa nibura 30% nyamara mu nteko ishinga amategeko abagore barenze kuri iki gipimo kure. Mu Rwanda kandi ntawugihohotera umugore ngo bimworohere. Uwasubijwe agaciro na nkakubahwa Paul kagame rero ntiyabyiyibagiza.
  7. Ukungana kw’abanyarwanda bose: Ubu mu Rwanda ntamuntu w’intakorwaho ubaho. abanyarwanda bose barangana, ntawuri hejuru y’amategeko. Uku kungana kw’abanyarwanda bose byakozwe na nyakubahwa Paul Kagame bituma umuyobozi wese abazwa ibyo akora amakosa akayabazwa kandi akayahanirwa hahitawe kuwo ari we. Uku kudatonesha rero kwa nyakubahwa Paul Kagame bimugira umuyobozi w’ibihe byose.
  8. Yahaye ijwi umuturage: Ubuyobozi bukorera kandi bushingiye kubaturage (People centered leadership), ni inkingi ya mwamba mu buyobozi bwa nyakubahwa Paul Kagame. Ibi bituma abaturage bagira ijambo n’uruhare kubibakorerwa. Ni uburenganzira bw’abanyarwanda bose kuvuga ibibakorerwa haba kubitagenda cyangwa kubikorwa nabi. Umuyobozi rero ushyira inyungu z’abaturage imbere akwiriye guhora imbere.
  9. Yahaye igihugu icyerecyezo n’umurongo bihamye: Icyerekezo 2020, icyerekezo 2050, gahunda y’imbatura bukungu n’izindi, ni gahunda zigaragaza icyerecyezo n’umurongo bihamye nyakubahwa Paul Kagame yahaye igihugu. Kugira umuyobozi rero ufite icyerekezo ni amahirwe abanyarwanda bafite kd badashobora kwirengagiza.
  10. Yeteje imbere byihuse igihugu: Mu myaka 15 ishize U Rwanda rwagize iterambere ryihuse cyane. Iyo turebye ibikorwa remezo byubatswe hirya no hino mu gihugu, urwego rw’imigi mu Rwanda, u rwego ikoranabuhanga mu Rwanda rigezeho, izamuka ry’ubukungu bw’igihugu n’ibindi bikwereka uko igihugu cyateye imbere mu buryo bwihuse, byose birangajwe imbere n’intore izirusha intambwe Nyakubahwa Paul Kagame

Umwanzuro

Iyi mihigo 10 yeshejwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame kuva atangiye kuyobora, ni impamvu zikomeye zashingirwaho zemeza ko akwiriye gukomeza koyobora u Rwanda. Nyakubahwa Paul kagame kandi akwiriye gukomeza kuyobora kugirango ashimangire ibyagezweho no kurinda ko bisubira inyuma.

14 Comments

  • Ariko se mufite ubuhe bwoba n ubundi ko twamutoye igihe twitoreraga itegekonshinga rishya…. tukemeza intore izirusha intambwe???????????????? ahubwo iyo wandika ibintu 10 twagendeyeho twemeza ko ari we wenyine ushoboye ntawundi, naho ibintu icumi byo kuyobora igihugu byo ntawe utabibona nawe ushatse wavuga ko wanditse igitabo kigahembwa ko ariyo mpamvu tugomba kugutora

  • Good article ariko se kwamamaza byatangiye?! Ubu Diane rwigara bamwanditse gutya mukinyamakuru komisiyo y’amatora siyakwisaza ngo kwiyamamaza sibiratangira

  • Murangwa arakoze ku bitekerezo bye adusangije, tumushimire kandi ku bihembo yabonye mu byo ” gusenga “.
    Ariko twimuvugira: H.E. President Kagame yivugiye kenshi ko nta manda ya 3 ashaka, ko manda ye nirangira akabura umusimbura azaba yarayoboye nabi.
    None rero dutuze turebe ko atanga candidature ye akivuguruza cyangwa ko adutungura akatubonera umwe mu bakada benshi rpf yatoje akaza agakomereza aho yari agejeje.
    Mugire amahoro.

  • Njyewe njyendeye kubyo yivugiye atanga impamvu ebyiri zitatuma akomeza kuyobora nyuma ya 2017.Numva nta mpamvu nimwe afite yo gukomeza kuyobora nyuma ya 2017.

  • @ Muhire, ibyo uvuze nukuri.

  • Nyamara mu buzima byose biba byarapanzwe.1960+30= 1994+30. Nyuma abazaba bakiriho bazaca urubanza.

  • Nta kindi wibagiwe kongeraho?

  • “Iyi mihigo 10 yeshejwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame kuva atangiye kuyobora, ni impamvu zikomeye zashingirwaho zemeza ko akwiriye gukomeza koyobora u Rwanda. Nyakubahwa Paul kagame kandi akwiriye gukomeza kuyobora kugirango ashimangire ibyagezweho no kurinda ko bisubira inyuma”.Ikibazo nibariza nyigitekerezo kuruyu mwanzuro niki: Ese usibye perezida Kagame abandi banyarwanda bose nta numwe ushobora kurinda no kudasubiza inyuma ibyagezweho?

  • Ubundi se abata igihe cyabo basakuza ngo bari yamamaza kuyobora uRwanda nikihe gikorwa bakoreye abanyarwanda ngo basimbure Presida wacu! !!! Reka bimenyekanishe tubamenye kuko ntawe warubazi. Naho kuyobora iigihigu nibegere muzehe wacu abanze abahe amasomo byibuze imyaka 20 hanyuma bazagaruke biyamamaze. Songa mbere Raisi wetu PAUL KAGAME tuko nyuma yako. From USA Diaspora.

    • @Anaclet, Abanyarwanda tuzareka kuba inkomamashyi ryari koko? ibuvuga nabandi barabivuze ku ngoma ya Cyami,Repubulika ya mbere niya kabiri.Ahumuntu wategetse u Rwanda yari nkimana yabanyarwanda.Uti abandi nta gikorwa bafite.Ese nabo ushaka ko bajya mu mashyamba ko Perezida Kagame nta munyarwanda numwe warumuzi mbere ya 1990? nabandi bose batari bagera mururiya mwanya ntamunyarwanda numwe warubazi.Guha amahirwe angana abantu bumva bafite ibakwe ryo gukorera igihugu.Niyo nzira nziza izabera urumuri u Rwanda rwejo.

      • kagame wacu turamushyigikiye kandi tumurinyuma!!!! oyee!!!!!!

        ok!! turashimira munyambo mumagambo ye abashije kutugezaho ariko mbere yuko uvuga ikintu banza ugitekerezeho ubaye urumunyarwanda wuzuye ntago wakavuze utyo. umeze nkinyamanswa yirira abana bayo

        nibutamushyigikiye uve mujyihugu. gusa wisubireho murakoze

  • yuyuyu yewe turishimye kandi tuzamutora kagame oyeee*3 kujyipfunsi.

  • kagame wacu turamushyigikiye kandi tumurinyuma!!!! oyee!!!!!!

  • uringenzi kagame oyee!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish