Digiqole ad

Obama yihimuye kuri Trump mu bitwenge

Perezida Barack Obama yaraye yishyuye Donald Trump umugabo wateje urujijo ku bijyanye n’ aho Obama yaba yaravukiye. Asangira na bamwe mu bayobozi  bakuru ba USA, perezida Obama asa nk’ utebya, yatanze urugero yifashishije dessin animé  yitwa Roi lion agaragaza impinduka Trump yazana muri gihugu igihe yatorerwa kukiyobora umwaka utaha wa 2012.

Nk’ uko biri mu muco w’ abanyamerika umuyobozi w’ icyo gihugu ajya afata igihe agahura n’ abayobozi bakuru b’ igihugu ndetse n’ abanyamakuru ubundi bagatebya bigatinda. Perezida Obama rero ngo yaba yaraboneyeho maze nawe yihimura ku muherwe ukora akazi k’ ubucuruzi bw’ amazu bishimishirizamo (Casino), umugabo wazamuye igihuha cy’ uko perezida Obama atavukiye muri Amerika bityo akaba atagombye kuyobora icyo gihugu. Ibi bitwenge byaje kurushaho gushimisha igihe byagaragaraga ko n’ umuherwe Donald Trump nawe yari ahibereye.

Le Figaro dukesha iyi nkuru ivuga ko Barack Obama amaze kugera imbere y’ imbaga, indirimbo yitwa Real American (bivuze Amerika nyayo) nayo iri gucurangwa (bijyanye n’ ibihe Amerika irimo kuri ubu) yavuze ko nyuma yo gushyira ahagaragara urupapuro rw’ amavuko rwe ku wa gatatu w’ icyumweru gishize, noneho yiteguye gushyira ahagaragara video yerekana uko yavutse. Iyi video itarabayeho akaba yaravuze ko ariyo itangira muri dessin animé le Roi Lion yakozwe na studio Walt Disney. Obama yagize ati : « ubu noneho ubwo ibijyanye no kuba ntaravukiye muri Amerika bigiye kuruhande rumwe, Donald Trump ashobora noneho kuba agiye gusesengura neza ibintu bifite agaciro nko kumenya niba koko twarageze ku kwezi, ibyabereye i Roswell mu 1947 n’ ibindi ».

Akomeza kwibasira Trump, Obama yagaragarije abari aho ibyo akeka ko Trump yagenderaho igihe yaba ari kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2012. Obama yavuze ko Trump yasezeranya abanyamerika guhindura inzu iturwamo n’ abakuru b’ igihugu cya USA (White House) kuyihindura akabyiniro (casino) mu gihe gito cyane.

Obama akaba yaribasiye uyu mugabo mu bitwenge, bitewe n’ uko Trump yavuzeko afitiye gihamya amakuru avuga ko Obama atavukiye muri Amerika ibi bikaba bituma instinzi ye mu 2008 itarakurikije amategeko ndetse ko ngo Obama adakwiriye kwiyamamariza kuyobora igihugu umwaka utaha wa 2012. Obama nawe ntiyatindijemo kuko yahise asohora urupapuro rwerekana neza ko yavukiye muri Leta ya Hawaii ku butaka bwa Amerika ku ya 04/08/1961.

Donald Trump ntabwo ari we gusa wibasiwe na perezida Obama kuko umugabo witwa Matt Damon nawe ushaka kuzitoza mu matora yo mu ishyaka ry’ aba Republicain nawe yamusubirijemo ariko nyine atebya.

Kanda hano wihere ijisho uko Obama yihimuye kuri Trump mu bitwenge

 

MUGABO Jean Noë
Umuseke.com

2 Comments

  • buriya aba yamubwiriyemo da!!!ugirango obama we aroroshye?

    • Baravuga ngo ugusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo! Obama nawe azi neza uyu mugani munyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish