Digiqole ad

Nyuma y'ibyumweru 2 abwiwe ko azakurikira benewabo, yapfuye

 Nyuma y'ibyumweru 2 abwiwe ko azakurikira benewabo, yapfuye

Muhanga – Cyril Habyarimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ibyumweru bibiri abwiwe ko azakurikizwa benewabo yapfuye, harakekwa ko yaba yararogewe mu bukwe yitabiriye mu mpera z’icyumwru gishize.

Mu karere ka Muhanga
Mu karere ka Muhanga

Cyril Habyarimana yarokokeye mu cyahoze ari Nyabikenke, ubu habaye mu Murenge wa Kiyumba, ariko yari asigaye atuye mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe.
Habyarimana ngo yari afite abantu benshi Murenge wa Kiyumba akomokamo bamwanga kuko mu gihe cya Gacaca yatanze amakuru ku bishe umuryango we benshi bagafungwa.
Abarokotse Jenoside baturanye, bavuga ko Habyarimana iyo yasubiraga ku matongo y’iwabo cyane cyane mu bihe byo kwibuka, ngo imiryango y’abantu bafunze kubera amakuru yatanze bamuteraga ubwoba.
Icyunamo cy’uyu mwaka kuva cyatangira muri Mata hari abantu barushijeho kumutera ubwoba bamubwira ko nawe azakurikira benewabo nk’uko babivuga.
Abonye bikomeye, Habyarimana yandikiye inzego z’umutekano zose ndetse n’umuryango IBUKA yishinganisha, ababwira ikibazo afite n’amagambo bagenda bamubwira iyo yasubiye ku matongo y’iwabo.
By’umwihariko tariki 23 Gicurasi, hari umugabo w’i Kiyumba ufite benewabo bafungiye Jenoside ngo wamubwiye ko “bazamukurikiza benewabo“.
Kubera ayo magambo, uyu mugabo yarafashwe ubu arafunze nk’uko urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza “RIB” rubitangaza.
Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi yabwiye Umuseke ko “bakoze iperereza ndetse bavugisha n’abatangabuhamya, basanga koko yarabivuze arafatwa, ubu arafunze”.
Nyuma y’ibyumweru bibiri yarabakurikiye/jwe
Mu mpera z’icyumweru gishize, Habyarimana yatashye ubukwe bw’inshuti mu murenge wa Kiyumba agaruka mu rugo.
Kuwa kabiri afatwa n’uburwayi butunguranye, bukeye bwaho kuwa gatatu tariki 6 Kamena ahita apfa.
Umuryango we n’inshuti ze babwiye Umunyamakuru wacu  i Muhanga ko “abamubwiraga ko bazamukurikiza umuryango we bashobora kuba barakoresheje abantu bitabiriye ubwo bukwe bakamuroga”.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga Rudasingwa Jean Bosco yatubwiye ko abantu bari barahigiye kumwica, kugeza ubwo yandikiye inzego zitandukanye yishinganisha.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ukavuga ko urupfu rwe “rushobora kuba rufitanye isano n’amagambo yari yarabwiwe”.
Umurambo wa Habyarimana ubu wajyanywe ku bitaro bya Police ku Kacyiru kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.
Modeste Mbabazi avuga ko Rwanda Investigation Bureau nayo yabonye inyandiko za Habyarimana zo kwishinganisha. Gusa, ngo ntabwo yakwemeza ko yishwe n’uburozi nk’uko bivugwa, kuko raporo y’ibizamini bya “Autopsy” itarasohoka.
Cyril Habyarimana bivugwa ko ariwe wari warasigaye mu muryango w’iwabo wenyine, asize umugore n’abana babiri b’abakobwa.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Gusa byaba bibabaje niba hakiri abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenocide imyaka ishize higishwa ubumwe n’ubwiyunge!

  • Abagome nta konji bagira. RIP muvandimwe. Ntuzazima nk’uko babyifuzaga.

  • Ariko abo batindi bazarangiza ryari kuduhekura!!!?amaraso bamenye ntabwo abahagije!!? Nonese ko mwishe inzirakarengane izuba riva mwari muzi ko mutazakurikiranwa? Ingaba zitegerezwa gufatwa zikakaye kurizo mbwebwe zigikeneye kumena amaraso y’inzirakarengane.

  • Yooo barongeye kandi?? Ibi bizarangira ryari!? Mwihangane abasigaye

  • Ubwo nyine ni bwo busobanuro bw’uko ubumwe n’ubwiyunge butaragerwaho…ahari hari urugero bisaba kugirango bubeho

  • Ariko byaba biteye agahinda niba koko ari abashaka gutsemba umuryango baba babikoze.nibahumure icumu ryarunamuwe kdi ntabapfira gushira.ikindi bajye bibuka ko nabo ari yo maherezo batazatura nk’umusozi.nsoze nkosora uyu munyamakuru ko iwabo barokotse ari abana batatu atari wenyine yewe na nyina aracyariho mujye mutohoza neza amakuru.

  • police nikurikirane izo nkozi zibibi icyaha nikizihama zihanwe by’intangarugero. Uwitahiye Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Nihakorwe iperereza nibasanga ayo magambo ari yo yishe uwo muntu, uwayavuze ahanwe by’intanga rugero. Naho ubundi bamureke cyangwa bamushakire ikindi cyaha, nk’uko bisanzwe. Nyakwigendera Imana imwakire mu bayo.

  • Rero rwose ibi bimaze gutera isesemi!guhora abantu bicwa nkaho aricyo baremewe bivuga iki?!reta yadusabye kubana naba batindi batumaze tubana nabo,badusaba kubababarira ariko bo harya babasaba iki?!ubu reta ntiyatubabarira ikadufasha tukareka kwicwa nk’amatungo!aho Nyabikenye narahize haba ingengasi iteye ubwoba nahize umwaka ndahava kuko ni interahamwe gusa zihibera aho usanga n’amafoto ya Habyarimana agitatse mumazu yabo.abacikacumu bahatuye ni 1%ntaterambere ni mumatiku barakibereye kwa Kayibanda. ariko rwose ibi ni ugukabya kubona umuntu yishinganisha agapfa ntako atagize ngo ntapfe ni agahinda gakomeye kubarokotse.sasa ibi ikizabirangiza ni uko uwishe uwarokotse yajya yicwa naho gufungwa muba mubafashije gusanga ba se na ba nyina aho baturamye.

  • @nkawe wiyita rukundo kandi uri rwango wumva nta soni?umva mbese uko mwabaye n ubuterahamwe bwanyu.nibasanga ayo magambo ariyo yamwishe se amagambo arica wa rukarabankaba we?yewe akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigacya koko uyu mugani usobanura inyamaswa bantu nkamwe.wa nkoramaraso se baramuhimbira nkuko bisanzwe nibo bamufashije kwica abandi?nta soni?bene nkamwe ntimukwiye gutura muri iki gihugu,mukwiye gutura mu ishyamba mukareka abantu bakiberaho mu mahoro,kuko ubusatani bwanyu bungana n ubw abazungu bahora bica abirabura babaziza uko bavutse.iyo mbwa bayikanire uruyikwiye ndabizeye barabikora,baperereze n abandi bafatanyije nayo,ari abatetsi b ibyo biryo,arababimuhaye,bose bafatwe nibasanga bose bazi umugambi bose bahanwe nk abicanyi,polisi ndakwizeye ku gihano gikwiriye abo bicanyi.

  • @nkawe wiyita rukundo kandi uri rwango wumva nta soni?umva mbese uko mwabaye n ubuterahamwe bwanyu.nibasanga ayo magambo ariyo yamwishe se amagambo arica wa rukarabankaba we?yewe akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigacya koko uyu mugani usobanura inyamaswa bantu nkamwe.wa nkoramaraso se baramuhimbira nkuko bisanzwe nibo bamufashije kwica abandi?nta soni?bene nkamwe ntimukwiye gutura muri iki gihugu,mukwiye gutura mu ishyamba mukareka abantu bakiberaho mu mahoro,kuko ubusatani bwanyu bungana n ubw abazungu bahora bica abirabura babaziza uko bavutse.iyo mbwa bayikanire uruyikwiye ndabizeye barabikora,baperereze n abandi bafatanyije nayo,ari abatetsi b ibyo biryo,arababimuhaye,bose bafatwe nibasanga bose bazi umugambi bose bahanwe nk abicanyi,polisi ndakwizeye ku gihano gikwiriye abo bicanyi.

  • Birababaje cyane.

  • Birababaje ariko ndakeka ko niba baramugambaniye wenda bakamuroga ni ubugome bubi ariko kubwemeza biragoye kandi na none nuwakubwirango uzakurikira abawe natwe twese tuzapfa niyo maherezo tuzabasanga’ ikindi nubwo twakwishinganisha tugomba kumenyako tudakunzwe tukirinda , Nyakwigenderawe yagiye niba n’ibigambo byaravugwaga ntibikuraho urupfu rusanzwe narwo rwamuduttwara biteye urujijo kuko atishwe kandi amarozi ntiyariye cg ngo annywe kuri iyo miryango , byongeye nahariya yarya yannywa ibiryo cg ibinyobwa bihumanye ikibazo ntiyasangiraga n’abandi erega n’aho atuye naho yarogwa cg akanazira urundi rupfu gusa nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa.

  • Amarangamutima yarabazonze ! Interahamwe zijya kwica abatutsi nazo zari zarenzwe n’amarangamutima yarushije imbaraga ubwonko butekereza (reason) maze zifata imihoro ziratemagura ngo ubwo zirimo kwikiza umwanzi, ntizimenye ko umwanzi ari ikizirimo imbere mu mitima yazo ! Namwe ndabona murushijwe imbaraga n’amarangamutima yanyu: Mbere yo kwandika umwanzuro-rukomatanya wigeze wibaza uti ariko se ni ikihe kintu gihuza uru rupfu rwa Cyril n’ariya magambo yabwiwe, kuba hari haciyemo igihe gito ayamubwiye si preuve ihagije ngo byemezwe ko koko ariwe wamwishe nk’uko yari yabivuze. Hakenewe iperereza professional rivanaho izindi mpavu z’urupfu rutunguranye nka herat attack, maze rikabasha guhuza uru rupfu n’uriya wavuze amagambo hanyuma kandi bikanerekanwa ko ari umugambi w’abo bose murimo kuvuga ko bari bawuhurijeho kugirango bamurimubure, no kugirango bakmeze kurimbura abatutsi….ibitari ibi ni kwa kudatekereza neza kwa bamwe mu banyarwanda.

  • Ninde utazapfa ngo duhinyuzeko tutazakurikira abadutanze gupfa? Urupfu ni urwa twese kandi natwe uko turi tuzakurikira abadutanze!

  • Buriya uwajya mumizi yizo gacaca yasanga harimo agatereranzamba maze bikaba ariyo ntandaro yibi byose azakorerwe ibizamini maze bagaragaze icyamwishe. Biracyaza

  • Erega umenye na heart attack ashobora kuyiterwa n’ayo magambo yabwiwe! Ayo magambo ubwayo ni ingengabitekerezo ya jenoside. Abayamubwiye nibashyikirizwe ubutabera. Murakoze

  • Mwaretse tugategereza ibyo inzego zibishinzwe zizatangaza? Imitwe yabantu iri kurushaho gushyuha imwe ikanashyuhirana.

  • Igihe chose umuntu apfuye ntaba arozwe. Ndababaye mbuze umuvandimwe ariko sinshaka no kubura umutima. Ntimukavange ibintu. Ntabwo umuntu yarogerwa mû bukwe atabutashye wenyine. Indwara zirahari, kandi kuba hari abababajwe n’ifungwa ryari bene wabo ni ibintu byumvikana. Uwawe n’iyo ari umwicanyi aba ari uwawe. Amagambo tuvuga twese tuyatewe n’umujinya aba mabi. Ariko si yo atera gupfa. Nyakwigendera yipfiriye dusigeho kumukurikiza amagambo y’inzangano

Comments are closed.

en_USEnglish