Digiqole ad

Nyina wa Drogba atekera abafana ba Cote d’Ivoire

Mu gihe umuhungu we aba ari mu kibuga atera ruhago, nyina wa Didier Drogba aba ariho atekera abafana mu gikombe cya Africa cy’ibihugu.

Clotilde Drogba mu gikoni atekeye abafana/Photo AP
Clotilde Drogba mu gikoni atekeye abafana/Photo AP

Clotilde Drogba ahinduranya n’abandi  bagore bagenzi be baje gufana ikipe ya Cote d’Ivoire muri gahunda yo gutekera abafana bagenzi babo aho bacumbitse mu mujyi wa Malabo.

Uyu mugore aba asangira n’abafana bandi basanzwe cyane, inkoko, umuceri n’ibindi, mu gihe umuhungu we aba ari kuri Hotel n’ikipe ye ya Les Elephants.

Igitangaje kuri uyu mugore wicisha bugufi cyane, ugereranyije n’icyubahiro ahabw an’umuhungu we, no mu Ubudage mu gikombe cy’isi cya 2006 nabwo yatekeraga abafana ba Cote d’Ivoire

Drogba ni umwe mu bantu bubashywe kandi bazwi cyane muri Cote d’Ivoire, umwaka ushize akaba yaragize uruhare rukomeye mu bwiyunge bw’abari bashyamiranye muri iki gihugu.

Abafana bagera kuri 60 ba Cote d’Ivoire berekeje muri Guinea Equatorial aho iyi kipe ikinira, aba bafana bakaba bibanira bose bakirira ibiryo by’iwabo byatetswe ahanini na banyina b’abakinnyi b’ikipe yabo.

Kuri uyu wambere ubwo yariho atekera abafana, Clotilde yabwiye Associated Press dukesha iyi nkuru  ati: “Buri wese agira ibyo akunda, aha sinaje gufasha umuhungu wanjye ahubwo igihugu cyanjye”

Clotilde Drogba iburyo mu gikoni kuri uyu wambere tariki 30 Mutarama atekeye abafana(AP Photo/Rebecca Blackwell
Clotilde Drogba iburyo mu gikoni kuri uyu wambere tariki 30 Mutarama atekeye abafana(AP Photo/Rebecca Blackwell

Clotilde yabwiye AP ko umukino wa mbere Cote d’Ivoire yakinnye na Soudan (Drogba yatsinze igitego) mu gikombe cya Africa yawurebeye kuri TV mu gihe yariho akata ibitunguru n’inyanya akaranze inkoko z’abagiye ku kibuga.

N’ubu kandi ngo nta mukino n’umwe w’ikipe ya Cote d’Ivoire ararebera muri Stade, gusa ngo muri ½ byanze bikunze azareba umukino ikipe y’umuhungu we niramuka ihageze.

Avuga kandi ko kuba umuhungu we ubu abujijwe kurya ibiryo yatetse ntacyo bitwaye, kuko ngo ari amabwiriza ikipe igomba kugenderaho ititaye ko abenshi ababyeyi babo baba bari aho hafi.

Uyu mugore yasoje avuga ko icyabazanye ari ugutwara igikombe cya Africa. “Ikipe yacu irakina neza, ndabizi neza ko igikombe umuhungu wanjye azakizamura” Clotilde

Cote d’Ivoire ikaba izakina umukino wa ¼ cy’irangiza na Guinea Equatorial tariki 4 Gashyantare

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • CLOTILDE WE, UNGANA MAMA UMBYARA, GUSA UZIHANGANIRE IBYO GHANA IZAKORERA IKIPE YAWE N’UMUHUNGU WAWE.

  • Ibi nibibere urugero kuba byeyi baba nyarwandakazi. Ubutaha tuzabe turi kumwe muri Brazil!!

  • kubera iki umuhungu we atemerewe kulya ibyo nyina yatetse?

  • dore umukecuru uzi ibintu kdi ni kuriya akazi gakorwa .

  • uyu mubyeyi nabere abandi babyeyi urugero bafite abana bibyamamare.kazi ni kazi muvandimwe

Comments are closed.

en_USEnglish