Digiqole ad

Nyaruguru nta nzara ihari, ariko imvura itinze kugwa byaba ibibazo- Mayor Habitegeko

 Nyaruguru nta nzara ihari, ariko imvura itinze kugwa byaba ibibazo- Mayor Habitegeko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugura bwemera ko mu gihembwe cy’ihinga gishize umusaruro w’ubuhinzi wabaye mucye, gusa bukavuga ko nta nzara iri muri aka Karere, nubwo ngo imvura iramutse itinze kugwa byateza ibibazo bikomeye mu Karere.

Francois HABITEGEKO uyobora Akarere ka Nyaruguru aganira n'Umuseke (Photo: archive)
Francois HABITEGEKO uyobora Akarere ka Nyaruguru aganira n’Umuseke (Photo: archive)

Mu Karere ka Nyaruguru kimwe no mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu, havuzwe ikibazo cy’amapfa yagize ingaruka ku musaruro w’abahinze mu gihembwe cy’ihinga cya B.

Muri aka Karere imvura yacitse mu mpera z’ukwezi kwa Mata, bigira ingaruka mbi ku musaruro w’ubuhinzi, aho ibihingwa nk’ibishyimbo n’ibirayi i Nyaruguru bahinga cyane mu gihembwe B umusaruro wabyo wabaye mucye cyane.

Kubera izuba rimaze amezi atatu, ku misozi ya Nyaruguru ubu ibyatsi byarumye, naho mu mirima ubona hamwe hasaruwe imyaka, ndetse n’aho usanga yarumiye mu mirima bene yo bakayirekeramo kuko nta musaruro wabonetse.

Abaturage babwiye Umunyamakuru w’Umuseke uri mu Karere ka Nyaruguru ko izuba ryavuye kare ryabagizeho ingaruka zikomeye, kuko ibihingwa nk’ibirayi ,ingano, ndetse n’ibishyimbo ku bahinze batinze ngo nta musaruro na mucyeya babonye.

Umuturage witwa Damascene Nyandwi w’i Nyabimata yagize ati “Hariya ku misozi nta kintu gihari, mu mirima ubona ingano zishwe n’izuba nta zirimo. Turasaba Imana ngo akavura kazagwe kare tuzabone imibereho.”

Umusaruro w'ibirayi wabaye mucye cyane kubera izuba.
Umusaruro w’ibirayi wabaye mucye cyane kubera izuba.

Muri aka Karere ngo agahenge bafite ni uko igihembwe cy’ihinga cya ‘A’ cyari cyagenze neza umusaruro wabonetse, ku buryo abaturage bamwe batarabibura burundu ibyo kurya n’ubwo ngo bidahagije kuko hari abasigaye barya rimwe ku munsi gusa.

Uwitwa Ntirandekura ati “Yego turarya ariko iyo umuntu ariye ntasamure ntabwo aba yishimye. Ubu abarya ku manywa na ninjoro ni bake kuko ntabareshya.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kugeza ubu nta kibazo cyo kubura ibiribwa barahura nacyo kuko mu gihembwe cy’ihinga A cyari cyagenze neza, gusa ngo imvura itagwiriye igihe byaba ari ibibazo bikomeye.

Habitegeko Francois, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru avuga ko yemra ko nabo amapfa yabagezeho ndetse ngo bari no mu bice izuba ryatangiye kwaka mbere y’ahandi.

Gusa, akavuga ko hongeye kuba ikibazo imvura ntigwire igihe, ngo niho haba ikibazo gikomeye cyane, nubwo nabyo batangiye gutegura uburyo bwo guhangana nabyo mu gihe byaba.

Ati “Ubu hari (ikibazo cy’) umusaruro udahagije wabonetse, ariko nta kibazo cy’inzara kiragaragara. Navuga ko muri rusange nta nzara ihari gusa ni ugusenga kuko turamutse tugize ibibazo imvura ntigwire igihe ho twagira ibibazo bikomeye.”

Mu gihe imvura yatinda ntigwire igihe ngo abaturage bahinge, ngo bari gutunganye ibishanga kugira ngo bizaramire abaturage.

Muri iyi gahunda yo gutunganya ibishanga muri aka Karere, bamaze gutunganya ibishanga nk’icy’Urwonge, icy’Akagera, icya Rwoganyoni, icy’Agatorove, icya Waruhimbi n’icy’Amazi atukura.

Ibi bishanga byose ubu bihinzemo imyaka itandukanye, aho bakoresha uburyo bwo kuhira imyaka hakoreshejwe Imashini, ndetse n’ubundi buryo bushoboka.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Sinakurenganya Mayor, Niba udatinya kuvuga ukuri ukuzi mu rwego rwo kurengere imbehe yawe
    urashinyagurira abo ushinzwe kuyobora.
    KANDI SIBYIZA

    • jyenda moyor uzi gucinya inkoro inzara iravuza ubuhuha yewe ikomereze ivangura ryawe

  • Amapfa ndabona ari ijambo rigezweho mu gihugu cyacu!!! Ni nde se sha uyobeweko ari inzara nubwo muba mushaka kuduheza ko mutabishobora? Ururimi rushya rw’ikinyarwanda:
    1. Inzara iranyishe = amapfa aranyishe
    2. Njyiye kurya mfite inzara = njyiye kurya mfite amapfa
    3. Iriya nka yishwe n’inzara = iriya nka yishwe n’amapfa
    Abayobozi bareke kubeshya si byiza, ese nyakubahwa Perezida wa repuburika niwe mubeshya cyangwa nimwe mwibeshya ubwanyu? Aho ejo naza gusura akarere kanyu abaturage bakabaza impamvu mutabatabarije kandi “amapfa” yabishe aho ntimuzakorwa n’ikimwaro mugakanja amanwa?

  • yamaze niba avangura,ubundi muzatwicundaho kugeza ryari?,humura ntagahora gahanze sha!

  • Mana we! burya rero hari ibintu udashobora guhisha! none se mayor kurya rimwe ku munsi bivuze iki? kuki mukunda guca ibintu kuruhande? ugasanga mwabuze amagambo mubivugamo, mwashatse inyunguramagambo nazo mukazikoresha nabi? ni nde utazi ko mu gihugu hari inzara?! aho kwicara mugashakira hamwe ingamba z’ukuntu twayirwanya ni ukwicara muhimba ibinyoma mubeshya! harahagazw!

Comments are closed.

en_USEnglish