Digiqole ad

Nyaruguru: Mzee Gashaza wabaga munsi y’igiti, vuba araha inzu yubakiwe

 Nyaruguru: Mzee Gashaza wabaga munsi y’igiti, vuba araha inzu yubakiwe

Umusaza utishoboye Gashaza Celestin yari amaze igihe kinini mu karuri yagondagonze munsi y’igiti. Nyuma y’inkuru ku mibereho ye yari iteye inkeke yavanywe muri ako kazu aracumbikirwa atangira kubakirwa n’Umurenge wa Nyabimata aho atuye. Nubwo byafashe amezi atatu ariko ubu inzu ye azayitaha mu cyumweru gitaha nk’uko umuyobozi w’uyu murenge yabitangarije Umuseke.

Bamwujurije inzu nibura ikwiriye guturwamo, inzugi n'amadirishya byayo ngo ziri gukorwa
Bamwujurije inzu nibura ikwiriye guturwamo, inzugi n’amadirishya byayo ngo ziri gukorwa

Uyu musaza amaze kubakirwa inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, igikoni n’ubwiherero inyuma. Iyi nzu isigaje gukingwa no kuzuza igikoni n’ubwiherero akayitaha.

Clèt Munyankindi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata yabwiye Umuseke ko bitarenze mu mpera z’icyumweru gitaha inzu bubakiye Gashaza izaba yaruzuye, ikinze kandi ifite igikoni n’ubwiherero bukoze neza akayitaha.

Uyu musaza utuye mu kagali ka Mishungero,Umudugudu wa Ngarama hafi y’ishyamba rya Nyungwe muri Nyaruguru yari yabaye acumbikishijwe mu nzu nto y’inyuma ku mwuzukuru we witwa Nsabimana nyuma y’uko ikibazo cye kimenyekanye agahita avanwa mu karuri yari yaragondagonze munsi y’igiti.

Ubu ikizere ni cyose ko azataha mu nzu imuhesha agaciro.

Bamwe mu batuye muri aka kagali baganiriye n’Umuseke bavuga ko iki ari igikorwa cyiza bishimiye kuko uyu musaza atari yishoboye ndetse atagifite umurengera kuko abo yari asigaranye nabo ngo bafite ibibazo byinshi bibahangayikishije.

Bavuga ko ubuyobozi bwagize neza kumwubakira no kumwitaho kuko atari yishoboye kandi imibereho ye yari iteye inkeke kuko ngo imvura iri kugwa muri ibi bice byo hafi y’ishyamba rya Nyungwe iyo imusanga munsi y’igiti aba yaranahasize ubuzima.

Inyuma y'inzu hari kuzuzwa ubwiherero n'igikoni by'uyu musaza
Inyuma y’inzu hari kuzuzwa ubwiherero n’igikoni by’uyu musaza uzakomeza gukurikiranwa
Aho yari atuye anamaze igihe kinini hari hateye inkeke
Aho yari atuye anamaze igihe kinini hari hateye inkeke
Ubuzima bwe bugiye guhinduka nyuma yo kuva muri aka karuri
Ubuzima bwe bugiye guhinduka nyuma yo kuva muri aka karuri

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ce ca la bonne gouvernance,,, Par lui et avec lui tout ira..

    On élira celui qui songe à tout le momde souffrant mais pas à celui qui veut à ce que tout le monde souffre

    Mais voilà le seul candidat son excellence PAUL KAGAME

  • ibi bintu biba ari byiza kuko muba muhinduriye ubuzima kandi mumuhaye n’inzu yo gusazira mo neza cyane

  • Ntabwo mbigaye rwose ariko Burya ubuyobozi bujye bushyira mugaciro,guha umuntu umwikiza ntacyiza kibirimo!ndebera Ako kazu,utwo tudirishya,inzu yibyondo nibiti!yewe,muramuhaye ntimugasekwe

    • Nawe uragayana bizarangira nawe wigaye,bashyiremo amakaro uzajya ujya kuya koropa se,ubundi se iyi yo azayishajisha.Njye ndashima leta kabisa.

  • Ubwo se iyo yo ni inzu y’umuntu ushaje ko mbona ntaho itaniye niyo avuyemo? ubwo bari bamenye iki kibazo iyo bamwubakira akazu gacyeye? ahaaaaaa

    • Ese ubundi buriya abaho ate? Abafilosophe bakibaho uriya na we yaba we. Agomba kuba afite n’ibitekerezo bihambaye ku bijyanye no kwihanganira ubuzima. Abantu bari bakwiye kujya bamusura akabagira inama; kuba kuri ino si ni ukumenya gushinyiriza. Courage Muzehe. Ubuzima ni DANGER.

  • Ubundi iterambere bahora batubwira ritangirira hehe rikagarukira he?Niba ari I Kigali gusa nabyemera!

  • Ubuyobozi bw’umuseke ndabashimira ubwitange mwagize mukuvugira uyu musaza ni ukuri iy nzu nmwe ayikesha imana ijye ibaha umugisha

  • wowe wiyise Gatsinze, muzi gupinga gusa ntakindi muzi kiretse ubucucu gusa.iyo initiative bakoze ni nziza iyo na leta zayoboye u Rwanda iyo bari bigenza gutya bakitaho abaturage aho kubateranya nta genocide yakorewe abatutsi yari ku ba my Rwanda.

  • Moya na zero si sawa.lus ou moins. Ese kuki abaturage bo batabona nk’amwene uyu bagakora akantu bagafatanya kumufasha bitarindiriye ubuyobozi runaka? Aidons-nous les-un-les autres dans l’amour de Dieu. Niba dusenga tunatekereza kubyo Imna idushakaho. Kubaho neza undi yaburaye kweli muturanye, ce n’est pas bon, ce n’est pas bon.

    • Moya na zero si sawa. Plus ou moins ça. Ese kuki abaturage bo batabona nk’amwene uyu bagakora akantu bagafatanya kumufasha bitarindiriye ubuyobozi runaka? Aidons-nous les-un-les autres dans l’amour de Dieu. Niba dusenga tunatekereza kubyo Imna idushakaho. Kubaho neza undi yaburaye ahangayitse kweli muturanye, munabona arara rwantambi kweli,ce n’est pas bon, ce n’est pas bon.

  • ubusa buruta ubusabusa. gusa bari kumwubakira kumudugudu agasanga abandi banamuganiriza akava mubwigunge!

  • Oya ariko namwe mujye mushyira mu gaciro, gutanga igitekerezo n’uburenganzira kandi kuba mutabona ibintu kimwe si ikibazo , niba ushima ni byiza ni ba kandi agaya nabyo ni byiza, wowe se leta yacu uko uyizi, yaha umuturage wayo inzu y’ibiti n’ibyondo oya,
    Uziko buriya umurenge uzavuga ngo wasohoye amamiliyoni ……..,?
    Nanjye sinakumva ko Leta yaha umunyarwanda iriya nzu, nibura iyo bakora rukarakara, buriya se bazatera umucanga?

  • Good morning? Kuva iyi nkuru yatangira narabakurikiye nongeye kubashimira mbikuye ku mutima. kuko ibi mukora usibye ko birimo nu bunyamwuga akaba ari nakazi kanyu ka buri munsi. ndabashimiye njyewe mbona n,Imana, izajya ibaha umugisha kuko muba mufashioje umukene. ikibazo cye kikamenyekana kandi Ijambo ryi Imana riravuga ngo ufashije umukene aba agurije Imana so, rwose mukomereze aho ahubwo ari njye utanga bya bikombe njya numva Nagiha uyu muntu uba yitanze akajya kureba umuntu nkuyu utagira aho aba akamukorera ubuvugizi iyaba na bandi bakoraga inkuru nyinshi zimeze gutya bya bibazo bazanganiza President wacu byagabanuka thanks God be with Umuseke.

  • Buriya se ko inzu ye iri munsi y’igiti inkuba ntizamukubita ? ukozemo rero arangirizamo akaboko, kariya kazu nibagahome bagashyiremo n’agasima, naho ubundi azicwa n’umwanda kubera inzu mbi.

Comments are closed.

en_USEnglish