Digiqole ad

Nyaruguru: Muri Gira Inka, hatanzwe 6 000 izigera ku 119 ziranyerezwa

 Nyaruguru: Muri Gira Inka, hatanzwe 6 000 izigera ku 119 ziranyerezwa

Francois Habitegeko uyobora Akarere ka Nyaruguru

Francois Habitegeko, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bamwe mu bayobozi ku nzego z’ibanze batawe muri yombi kubera kutagira ubunyangamugayo mu gishyira mu bikorwa gahunda za Leta nka Gira Inka, gusa yemeza ko nk’iyi gahunda yagenze neza ku kigero cya 99% kuko mu nka 6 000 batanze hanyerejwe 119 kandi ababikoze nabo ngo bari gukurikiranwa ngo bazishyure.

Francois Habitegeko uyobora Akarere ka Nyaruguru
Francois Habitegeko avuga ko gahunda ya Gira Inka yakozwe neza kuri 99%

Aha muri Nyaruguru kunyereza inka zagenewe abakene muri Gahunda ya Gira Inka byaravuzwe ndetse bigarukwaho n’Abadepite muri Raporo y’ingendo bakora mu turere tw’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko nubwo ibyabaye byavuzwe cyane ariko muri rusange gahunda yegenze neza kuko inka zanyerejwe n’izatanzwe neza harimo ikinyuranyo kinini.

Habitegeko ati “Izatanzwe n’izanyerejwe ntiwabigereranya. Tumaze gutanga inka zigera mu bihumbi bitandatu, izigera ku 119 nizo zagize ibibazo, urumva ko gahunda ya girinka yagenze neza kuri 99%, ntabwo twavuga ngo byacitse.”

Gusa avuga ko iyi gahunda igomba kugenda neza 100% ariyo mpamvu hari gukurikiranwa abakekwaho kunyereza ziriya nka zindi.

Bamwe mu bageze mu zabukuru i Nyaruguru baganiriye n'Umuseke usanga koko bazi ko hari 'akabando k'izabukuru ngo bagenewe na Perezida Kagame'
Bamwe mu bageze mu zabukuru kuri centre ya Ndago baganiriye n’Umuseke usanga koko bazi ko hari ‘akabando k’izabukuru ngo bagenewe na Perezida Kagame’

Abahabwa amafaranga y’ingoboka si abashaje bose

Uyu muyobozi avuga ko muri aka karere hari imyumvire ko abashaje bose bahabwa amafaranga y’ingoboka ya VUP ngo bose baza kuyaka bayita akabando k’izabukuru bemerewe na Perezida Kagame.

Habitegeko avuga ko abagenerwa aya mafaranga ari abashaje ariko batishoboye kandi badafite n’imiryango yabo yishoboye ngo ibiteho.

Avuga ko impamvu benshi bibwira ko ahabwa abasaza bose ari uko abayahabwa benshi batishoboye ari abantu ubona bashaje.

Ati “Usanga rero ushaje wese nubwo yaba afite umuryango wamwitaho aza avuga ngo nibamuhe ako kabando k’abasaza Perezida wa Repubulika yabihereye.”

Habitegeko avuga ko izi gahunda za Leta abayobozi kunzego z’ibanze bazishyira mu bikorwa bagomba kuzikorana ubushoshozi n’ubunyangamugayo cyane mu gutoranya abazigenerwa batishoboye kandi bakazihabwa nta kindi kiguzi.

We yemeza ko muri rusange muri Nyaruguru zakozwe neza nubwo ngo hari na bacye cyane bazikoze nabi ari nabo ubu ngo bari kubikurikiranwaho.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngo bagenerwa na perezida Paul Kagame? Yewe ubujiji buracyaturimo kweri, Ese ababayobora kuki batabasobanurira neza? Ahosibo babashyira mururwo rujijo? Perezida PKagame siwe ufata icyacumi kumushahara we ngo ahe abo basaza.Tuzaguma mubujiji kugeza ryari koko?

Comments are closed.

en_USEnglish