Digiqole ad

Nyaruguru: Mu myaka 5 ishize abagera kuri 13,1% bakuwe mu bukene

 Nyaruguru: Mu myaka 5 ishize abagera kuri 13,1% bakuwe mu bukene

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse cyane ku musaruro wagezweho mu myaka itanu (5) ishize, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko bwaje ku buyobozi busanga igipimo cy’abatuye ako karere bari munsi y’umurongo w’ubukene kiri kuri 61%, na  none ubu imibare iheruka ikaba yaragaragaje ko bamanutse bakagera kuri 47,9%.

Uhereye ibumoso ni Visi Meya w'ubukungu Niyitegeka Fabien, hagati ni Meya Habitegeko Francois, na Visi Meya Nirereraho Angélique.
Uhereye ibumoso ni Visi Meya w’ubukungu Niyitegeka Fabien, hagati ni Meya Habitegeko Francois, na Visi Meya Nirereraho Angélique.

Kubw’Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, HABITEGEKO Francois ngo uyu ni umuhigo ukomeye we na Komite Nyobozi bazasigira abazabasimbura nyuma y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu mezi atatu ari imbere.

HABITEGEKO Francois, avuga ko mu byo yishimira cyane bamaze kugeraho ndetse ngo ashobora kubwira n’abazamusimbura, ngo ni uko bajya kuyobora Akarere ka Nyaruguru basanze abaturage bangana na 85% bari munsi y’umurongo w’ubukene; Muri 2011, iyi mibare yaramanutse igera 61%, muri 2014 baramuka cyane bagera kuri 47,9%.

HABITEGEKO akavuga ko iki kimenyetso cyo kuvana abaturage mu bukene kigaragaza ko n’imibare isigaye ishobora kugabanuka hatabayeho kwirara.

Yagize ati “Hari abaducaga intege, bavuga ko kuyobora Akarere gafite abaturage bakennye gutyo ndetse n’ubutaka busharira bigoranye, ariko ibi birabereka ko byose bishoboka cyane cyane iyo habayeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye,…bizanshimisha n’igihe ntazaba ndi Umuyobozi kubona abaturage bangana gutyo bivanye mu bukene.”

Abajijwe icyo abaturage bahawe cyangwa bakorewe cyatumye bivana mu bukene ku gipimo kingana gutyo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru HABITEGEKO yavuze ko hari gahunda nyinshi zakozwe; Ku isonga hari inka bahawe muri gahunda ya Girinka, dore ko ngo muri iyi myaka ishize hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi bitanu ku baturage batishoboye.

Kuri iyo gahunda hakiyongeraho inguzanyo zirenga Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda zahawe abaturage muri gahunda ya VUP kugira ngo bakore imishinga ibafasha kwivana mu bukene.

Ikindi, ngo abaturage benshi bagejejweho umuriro w’amashanyarazi, ngo bituma umubare munini w’abaturage utera imbere kubera amahirwe anyuranye bawubyaje. Mu myaka 5 ishize ngo abaturage bari bafite amashanyarazi banganaga na 0,8%, mu gihe ubu bageze kuri 18,5%.

Akarere kandi ngo kashyizeho gahunda zo kuvugurura ubuhinzi mu rwego rwo kongerera umusaruro ubutaka busharira bw’ako Karere.

Gusa, Umuyobozi w’Akarere avuga ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo barusheho guteza imbere abaturage, kandi ngo hari icyizere ko muri Manda itaha iyi mibare izagabanuka.

Bamwe mu baturage bavuga ko batejwe imbere n'amatsinda yo kuzigama no kugurizanya.
Bamwe mu baturage bavuga ko batejwe imbere n’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

6 Comments

  • Nyaruguru irasobanutse pe

  • 37,1% ????
    IKINTU BITA “STATISTICS” NI KIMWE MU BINTU NTAGIKUNDA MU BUZIMA (Uwashaka yahamya ko “Even the Science is not Scientific”)

  • Songa mbere Nyaruguru. Imiyoborere myiza iragenda ikosora amateka.
    Imana ikomeze u Rwanda n’Abanyarwanda.

  • MAMA SHENGE!!!!!!

  • Iyo mibare ni ukuva 2006 ntabwo ari mu muaka 5 ishize

  • ariko ntitukabeshye ku mangwa y’ihango

Comments are closed.

en_USEnglish