Digiqole ad

Nyaruguru: Kwifuza gufashwa bituma abaturage binubira ibyiciro by’ubudehe barimo

 Nyaruguru: Kwifuza gufashwa bituma abaturage binubira ibyiciro by’ubudehe barimo

Uyu musaza Athanase Munyentwari we yishimira ko yashyizwe mu kiciro cya mbere.

Mu Karere ka Nyaruguru, hari abaturage benshi batari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bavuga ko bashyizwe mu byiciro badakwiye kuko ngo batashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de santé”. Ubuyobozi bwo buvuga ko impamvu ibitera ari uko baba bashaka kujya mu kiciro cyo hasi kuko bazi ko hari ikintu runaka abari muri icyo kiciro bazafashwa.

Uyu musaza Athanase Munyentwari we yishimira ko yashyizwe mu kiciro cya mbere.
Uyu musaza Athanase Munyentwari we yishimira ko yashyizwe mu kiciro cya mbere.

Muri aka Karere ka Nyaruguru, imiryango 13,221 ingana na 20,58% by’imiryango igize akarere, niyo iri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Iyi miryango, Akarere kakaba kiteguye kuyifasha kubaho, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, ndetse ngo ku ikubitiro kagiye guha amatungo magufi imiryango 11,000 muriyo.

Kuri iyi nshuro, umuntu yatangaga amakuru ku mibereho ye n’ubutunzi atunze, hanyuma ayo makuru agashyirwa muri ‘software’ yabugenwe ikaba ari nayo igena ikiciro umuntu abarizwamo bitewe n’amakuru yatanze.

Gusa, ntibibujije ko hirya no hino mu gihugu abaturage benshi usanga binubira ko bashyizwe mu byiciro badakwiriye. Dore ko abenshi baba banazi ko ari abayobozi babishyizemo.

Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yasuraga Akarere ka Nyaruguru, hari umuturage wamweretse ikarita y’ubwisungane mu kwifuza bigaragara ko umwaka ushize atigeze yishyura ubwisungane mu kwivuza, avuga ko n’ubu nta bushobozi bwo kuyishyura kandi ngo yashyizwe mu kiciro cy’abatarihirwa.

Yagize ati “Nubu ntayo natanze (mutuelle), nayitanga nkuyehe amafaranga? Kereka bampaye akazi bakayikuramo naho nintakabona reka da. Ndi mu kiciro cya gatatu…abayobozi nibo bakinshyizemo.

Ndabizi nicyo ndimo, nonese ko ntarihirwa nkaba numva ko ikiciro kirihirwa ari icya mbere, hanyuma icya kabiri n’icya gatatu kikirihira. Ndabizie barabimbwiye ngo ninshake amafaranga, nkibaza nti ese ndayashakishahe ko nta n’itungo mfite mu rugo.”

Ku rundi ruhande, hari abagize icyo bita amahirwe kuba barashyizwe mu kiciro cya mbere, ubu barahuze bahinduza amarita bishyuriraho ubwizigame mu kwivuza.

Uwitwa Athanase Munyentwari ati “Jyewe nagize amahirwe banshyira mu cya mbere, banshyizemo kubera ko nshaje kandi n’umukecuru wanjye akaba yaramugaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko ikibazo gituma abantu binubira ibyiciro bashyizwemo ari uko baba bifuza gufashwa, bagasaba ko babashyira mu kiciro cya mbere kuko bumvise ko hari ubufasha buteganirijwe abo muri icyo kiciro.

Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza Colette Kayitesi na Mayor Habitegeko Francois (iburyo) baganira n'abanyamakuru.
Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza Colette Kayitesi na Mayor Habitegeko Francois (iburyo) baganira n’abanyamakuru.

Akavuga ko abaturage badakwiye kwita ku byiciro barimo kuko ngo biba bireba abayobozi bo baba bakeneye kubakorera igenamigambi, kandi akamara impungenge abakeka ko hari uburiganya bwabayemo.

Habitegeko ati “Baravuga ngo hajemo amarangamutima, ntibyari gukunda kuko amakuru (umuturage) yatanze niyo banditse, ayo makuru yatanze niyo agenda akagena ikiciro. Bivuze ngo naho ikosa riri hari uburyo bwashyizweho bwo kurikosora.”

Uyu muyobozi w’Akarere ka Nyaruguru kandi avuga ko mu bitera ukutanyurwa n’ikiciro umuntu aba yajemo, ngo ni ukwigereranya n’abandi kandi umuntu aba yaratanze amakuru ku giti cye.

Abanye-Nyaruguru bari mu kiciro cya mbere bagera kuri 20,5%, ijya guhura n’ibyavuye mu ibarura rya kane ku mibereho y’Abanyarwanda ryagaragaje ko 20% by’abatuye Akarere ka Nyaruguru babayeho mu bukene bukabije.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abaturage bifuza gufashwa mukabamagana ngo nibige kwigira. Reka mbibarize: ese buriya abayobozi bakuru b’igihugu, udafashwa mu misoro y’abaturage ni uwuhe? Guhabwa imodoka ukishyura igice si ugufashwa? Guhembwa umuashahara ukagenerwa n’ibindi birenze ubushobozi bw’abaturage batanga imisoro ntibirenze gufashwa? Kuguza mu izina ry’abaturage inkunga usanga inyinshi zarangiriye mu mifuka y’abategetsi, bakubaka amagorofa bakagura na za V8 si ugufashwa? Ngo bwitirirwa umwana (ubunnyano) bugatera nyina akabondo. Hari ubwo njya nsanga nk’umubyeyi usabiriza ku muhanda yaryamishije uruhinja kuri trottoir cyangwa mu twatsi aho hafi, kugira ngo abantu bahise nibabona uruhinja barusheho kugirira impuhwe nyina. Jye ndababaza buri gihe ngo: ari wowe na ruriya ruhinja, utunze undi ni nde?

    • Safi ubivuze neza kandi mu magambo asobanuye.????????????????????????

  • ko utekereje kure cyane muvandimwe Safi?gusa nge mbona wibajije ibyo wasara kuko niko ku isi hose bimeze.

Comments are closed.

en_USEnglish