Digiqole ad

Nyaruguru: Imbuto z’ibirayi zihatuburirwa bazisagurira abandi na bo batarakwirwa

 Nyaruguru: Imbuto z’ibirayi zihatuburirwa bazisagurira abandi na bo batarakwirwa

Muri pepiniere ya ADENYA ngo barashaka kongera ingano y’imbuto batubura

*Abaturage bavuga ko imbuto z’intuburano zitanga umusaruro mwinshi ariko ngo ntiziboneka,

*ADENYA mu gihembwe gishize yatubuye T 90 i Nyaruguru hahingwa T 40 zonyine.

Igihingwa cy’ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera cyane mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo kikaba no mu bihingwa bine byatoranyijwe guhingwa muri aka Karere muri gahunda yo guhuza ubutaka, nubwo muri aka karere hari umutubuzi w’imbuto z’ibirayi ntibibuza ko abaturagebo bagihura n’ikibazo cyo kutabona imbuto nziza z’ibirayi.

Muri pepiniere ya ADENYA ngo barashaka kongera ingano y'imbuto batubura
Muri pepiniere ya ADENYA ngo barashaka kongera ingano y’imbuto batubura

Kubera ko imbuto zituburwa n’umushinga wa ADENYA (ikorera Nyabimata muri Nyaruguru) ariko inyinshi zikigira mu tundi turere no mu gihugu cy’U Burundi, biri mu bituma abaturage batabona imbuto ibakwira.

Ibirayi bihingwa hafi mu mirenge yose igize Akarere ka Nyaruguru ariko, imbuto zituburwa n’ikigo kimwe gusa, cya ADENYA.

ADENYA ifite ubushbozi bwo gutubura Toni 100 ku gihembwe cy’ihinga, ariko kuko imbuto nyinshi zigira mu terere duturanye na Nyaruguru izindi zigatwarwa n’Abarundi, bituma abaturage benshi batabona imbuto nziza.

Mu mwaka ushize iki kigo ngo cyatubuye Toni 90 ariko ngo Toni 40 gusa nizo zahinzwe mu karere ka Nyarugurru. Abaturage bavuga ko iyi mbuto iba ari nke ndetse nibonetse ikaba ibahenda. Gusa, abaturage bavuga ko izi mbuto z’intuburano iyo zabonetse zibaha umusaruro mwiza ukeranza uw’imbuto zabo zisanzwe.

Nkundimana Jean Damascene umuturage mu murenge wa Nyabimata agira ati: “Imbuto z’intuburano iyo nazibonye ndazihinga. Itanduakaniro, ibirayi by’ibinyesoko ubihinze ni ukuma hagasigara intabire n’igisigaye ugasanga kirera ubuntu bw’ubucecegeri ntihagire ikirenza n’inusu y’ikilo.”

Avuga ko imbuto z’intuburano iyo uzihinze, ngo n’iyo zaba nke umuntu arasarura kuko aho byeze igiti kimwe gishobora kuvaho ngo ibiro bitatu (kg 3).

Abaturage ariko ngo nubwo baba babizi ko nibahinga imbuto zisanzwe ibirayi bishobora kuma ntibasarure ngo bapfa kuzihinga iyo babuze izo zifite ubuziranenge.

Rugirabaganwa Domitien ushinzwe imishinga n’ibikorwa muri ADENYA avuga ko imbuto batubura zikoreshejwe muri aka karere gusa ngo zishobora guhaza abaturage.

Ariko ngo hari na gahunda yo gukorana n’akarere, kakazajya kabanza kagafata imbuto abaturage bazakenera, bakabona kugurisha nyuma, kandi ngo ADENYA na yo ifite gahunda yo kongera ingano y’imbuto batubura ikava kuri T 100 ikagera kuri T 250.

Habitegeko Francois  Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru na we avuga ko hari gahunda yo gufasha andi makoperative kujya zituburira imbuto z’ibirayi abazirimo bigishijwe n’aba babisanzwemo.

Ku kijyanye n’igiciro cy’imbuto ngo giterwa n’icyiciro, imbuto nini harimo izidahenda, iziheruka ngo zagurishije kuri Kg 1 amafaranga 300 naho iziringaniye Kg 1 igurishwa ku mafaranga 350, uturayi dutoya imbuto igurishwa kuri Kg 1 amafaranga 400.

Gusa mu murenge wa Muganza, hari abaturage batangarije Umuseke ko ibirayi bahinze, imbuto baziguze ku mafaranga y’u Rwanda 500 kuri Kg 1.

Imbuto z’intuburano ngo iyo zikoreshejwe neza umuhinzi azihinga mu myaka ibiri, ni ukuvuga ibihembwe bine, ngo agahita azihindura agashaka izindi kuko izo ziba zashaje.

Imbuto z'ibirayi zihenda bitewe n'icyiciro birimo
Imbuto z’ibirayi zihenda bitewe n’icyiciro birimo
Uburyo ADENYA bakoresha batubura imbuto y'ibirayi
Uburyo ADENYA bakoresha batubura imbuto y’ibirayi
ADENYA ikorera i Nyabimata ni yo yonyine itubura ibirayi mu karere ka Nyaruguru
ADENYA ikorera i Nyabimata ni yo yonyine itubura ibirayi mu karere ka Nyaruguru

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mundebere inyubako ikoreramo namwe kandi mubonako ifitiye runini igihugu? Mpise menya Nzaramba icyayiteye.

Comments are closed.

en_USEnglish