Digiqole ad

Nyaruguru: Ku Munini baratangira kuhubaka ibitaro bikomeye umwaka utaha

 Nyaruguru: Ku Munini baratangira kuhubaka ibitaro bikomeye umwaka utaha

Igishushanyombonera cy’ibyo bitaro

Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko ibitaro bijyanye n’igihe byemerewe akarere ka Nyaruguru bizubakwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015-2016. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabwiye Umuseke yavuze ko ibi bitaro bizafasha abaturage batuye aha, ariko bikanafasha Abarundi n’abandi bose bagana aka gace barimo n’abakerarugendo bajya i Kibeho, ashimira Perezida Paul Kagame watanze iki gitekerezo.

Igishushanyombonera cy'ibyo bitaro
Igishushanyombonera cy’ibyo bitaro

Ibi bitaro ngo bizatangwaho akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 8,5. Bizubakwa ahari ibitaro biciriritse bya Munini mu murenge wa Munini mu kagari ka Ngarurira, bikaba bidasaba Leta kuzatanga amafaranga yo kwimura abaturage.

François Habitegeko umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru ati “Inyigo y’ibitaro yararangiye n’inzego zibishinzwe zemeje ingengo y’imari ingana na miliyari 8,5 y’u Rwanda, bizubakwa mu ngengo y’imari itaha.”

Habitegeko yavuze ko ibitaro bizafasha mu kubungabunga ubuzima bw’abatuye Nyaruguru, ndetse ngo bizahindura cyane serivisi yatangwaga n’ibitaro bya Munini bisanzwe muri Nyaruguru.

Ati “Twari dufite ibitaro biciriritse ariko tugiye kubona ibitaro byo ku rwego rwo hejuru. Twari dufite ikibazo cy’abaganga b’inzobere ariko kizaba nacyo gikemutse.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bitaro bizafasha n’abaturanyi b’Abarundi bo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Habitegeko yavuze ko ibi bitaro nibyuzura bizafasha kuzamura ubukerarugendo ahanini bushingiye ku iyobokamana, kuko ngo abantu baza mu mutambagiro i Kibeho hari ubwo bakenera sirivisi zo kwa muganga nziza, ku Munini aho ibi bitaro bizubakwa akaba ari muri kilometero nke uvuye i Kibeho.

Igitekerezo cyo kubaka ibi bitaro cyazanywe na Perezida Paul Kagame mu rwego rwo guteza imbere Nyaruguru n’ubukerarugendo.

Yagize ati “Tuboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko ni we wazanye igitekerezo cyo kubaka ibi bitaro, mbere mu myaka yose nta bitaro Nyaruguru yagiraga, yari ifite amavuriro acirirtse.”

Icyo kizaba ari igice kimwe cy'inyubako
Icyo kizaba ari igice kimwe cy’inyubako
Imbere ni uko hazaba hameze
Imbere ni uko hazaba hameze
Ibitaro bya Munini bizavugururwa bikubakwamo ibitaro byo ku rwego rwo hejuru
Ibitaro bya Munini bizavugururwa bikubakwamo ibitaro byo ku rwego rwo hejuru
Ku Munini muri Nyaruguru ahagiye kubakwa ibitaro bigezweho
Ku Munini muri Nyaruguru ahagiye kubakwa ibitaro bigezweho
Abatuye mu majyaruguru y'u Burundi nabo ngo bazungukira kuri ibi bitaro
Abatuye mu majyaruguru y’u Burundi nabo ngo bazungukira kuri ibi bitaro

Amafoto/Kigabo TheoBlaise

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Waouh ku munini nzajyayo ryari …. mbega ibitaro bizaba ari byiza nukuri bizaba ari hatari pe

  • Nibyiza kuba tuzabona ibyo bitaro ariko rero bizahita byandura kubera umuhanda mubi wigitaka

  • Bizuzura umuhanda warakozwe

  • ni byiza cyane kuko ibi bitaro bizafasha abanyamunini n’ibice bikikije munini

  • Paul Kagame, imvugo ijyana n’ingiro

  • Dushonje duhishiwe kbsa!

Comments are closed.

en_USEnglish