Digiqole ad

Nyaruguru: Abimuwe ahazubakwa uruganda rw’icyayi bahawe inzu 100 bubakiwe

 Nyaruguru: Abimuwe ahazubakwa uruganda rw’icyayi bahawe inzu 100 bubakiwe

Abaturage bazahabwa inzu zigezweho zirimo n’ibyangombwa nkenerwa

*Uwimuwe azahabwa inzu ifite agaciro ka miliyoni 10,

*Abaturage bazahabwa ibikorwa remezo n’amatungo yo korora.

Inzu 100 zubakiwe abaturage bimuwe ahazubakwa uruganda rw’icyayi n’ahazahingwa icyayi mu mirenge ya Munini na Mata mu karere ka Nyaruguru zashyikirijwe abaturage muri gahunda yo kubatuza no kubazamurira imibereho mu rwego rwo kutajya kure y’iterambere riza ribasanga.

Abaturage bazahabwa inzu zigezweho zirimo n'ibyangombwa nkenerwa
Abaturage bazahabwa inzu zigezweho zirimo n’ibyangombwa nkenerwa

Buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 10 kandi ngo uruhare rw’umuturage ni ruto kuko ari agaciro k’inzu yari asanzwe atuyemo, kandi abenshi ngo inzu zabo ntizari zirengeje Frw 500 000.

Abaturage 800 ni bo bimuwe ahagiye kubakwa uruganda runini rw’icyayi mu murenge wa Munini ndetse n’ahazahingwa icyayi muri uyu murenge no mu murenge wa Mata.

Muri gahunda yo gufasha abaturage bimuwe, Akarere ka Nyaruguru katangiye kubakira abaturage bimuwe inzu zigezweho zifite ibyangombwa byose, zubakwa ahatari kure y’ibyo bikorwa byatumye bimuka kugira ngo na bo bizabashe kubateza imbere.

Habitegeko Francoins umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru agira ati: “Twashatse gufasha aba baturage kuzamura imibereho yabo no kubatuza heza, dushaka ahandi tububakira hatari kure y’iryo terambere rije ribasanga.”

Akomeza avuga ko izi nzu zizaba zirimo ibyangombwa byose, birimo amazi n’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo abaturage bakenera nk’amashuri y’abana, ivuriro, isoko n’imihanda.

Avuga ko aba baturage bazahabwa n’amatungo arimo inka n’amatungo magufi ndetse bajye banafashwa kubona akazi muri uru ruganda no muri iyi mirima y’icyayi.

Avuga ko uruganda ruzubakwa ku Munini ruzaba rufite ubushobozi bwo guha akazi gahoraho abaturage 5000 cyangwa bakarenga.

Igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane ngo si ugutaha izo nzu ahubwo kwari ukuzishyikiriza abaturage kugira ngo bakurikirane imirimo yo kuzirangiza na bo banitegura kuzijyamo muri uku kwezi twatangiye.

Abaturage bazaba bakora uturima tw’igikoni, batera n’ubwatsi bw’inka bazahabwa. Umuyobozi w’akarere avuga ko uruhare rw’umuturage uzahabwa inzu  ruba rukenewe mu kuyubaka ngo nubwo rwaba ari ruto, ngo ni yo mpamvu habazwe ko uruhare rw’umuturage ari Frw 500 000.

Ati: “Amafaranga y’indi mitungo nk’isambu n’indi mitungo iba ku butaka umuturage arayahabwa. Hanyuma ay’inzu tuyaheraho tukamwubakira iriya yo kurwego rwo hejuru.  Uruhare rw’umuturage ruba rukenewe muri icyo gikorwa.”

Akarere kagiye gutangira kubaka izindi nzu 165 muri phase ya kabiri na zo zizahabwa abimuwe. Izahawe abaturage ni inzu 50 kuri site ya Ngeli muri Munini na 50 kuri site ya Gogwe muri Mata.

Habitegeko Francois avuga ko bagiye kubaka izindi nzu mu cyiciro cya kabiri
Habitegeko Francois avuga ko bagiye kubaka izindi nzu mu cyiciro cya kabiri
Uruhare rw'umuturage kuri iyi nzu ngo ni Frw 500 000
Uruhare rw’umuturage kuri iyi nzu ngo ni Frw 500 000
Abatuye muri izi nzu bazabona ibikorwa remezo nk'isoko, ivuriro, amazi n'amashanyarazi, iterambere bazaba barigezeho!
Abatuye muri izi nzu bazabona ibikorwa remezo nk’isoko, ivuriro, amazi n’amashanyarazi, iterambere bazaba barigezeho!
Mu mirenge ya Munini na Muganza barongera ususo bw'icyayi kuko bagiye kubona uruganda ruzubakwa ku Munini.
Mu mirenge ya Munini na Muganza barongera ususo bw’icyayi kuko bagiye kubona uruganda ruzubakwa ku Munini.
Nyaruguru hafi imirenge yose ihingwa mo icyayi, nyuma mu murenge wa Munini naho hagiye kubakwa urundi ruganda.
Nyaruguru hafi imirenge yose ihingwa mo icyayi, nyuma mu murenge wa Munini naho hagiye kubakwa urundi ruganda.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nibabura aho bahinga ingandurarugo ntabwo bazaguma hariya. Bazagurisha (niba babifitiye uburenganzira) mubasange bapagasa mu Mutara n’ahandi hakiri amasambu afatika.

  • Amazu ntabwo ahagije.nkurikije nuko bari batuye bivuzeko bavuye mucyaro aho bihingiraga amasambu yabo bimukiye mu mugi.kubamumugi bisaba Kuba uhafite icyo ukora wakibura ukiba.ndabona hariya uretse ibyo bikorwa remezo ntamafara nga nibura bateganyije kuri buri muryango muburyo bwo Kongera kwiyubaka. umuseke muzasubireyo mumyaka ibiri muzasanga abahasigaye arimbarwa.

    • Irindi nyabu,abo bareke kuko nayo mazu bubakiwe ntabwo hakoreshejwe ibibabi kandi leta ntabwo ibuze icyo yaba abaturage bayo.ibyo gutega abantu iminsi bivemo ushobora no kuzasanga nyuma y’umwaka uvuga baraguze imodoka.

  • Abaturage barahabwa amatungo bakore ubworozi n’ubuhinzi bya Kijyambere. Abo baturage mubareke bature mu mazu agezweho yicyerekezo.

  • Ariko indwara yokamye abantu yo kubona ibibi mu gikozwe cyose izavurwa nande? Leta irakura abaturage bayo munsi y’imikingo ikabubakira inzu zisobanutse zirimo ibyangombwa byose ntimunyurwe, mukabatega iminsi. Mu buzima mwifuza iki, mushima iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish