Digiqole ad

Nyaruguru: Abaturage 4 bakomerekejwe n’abakekwa ko ari 'amabandi'

 Nyaruguru: Abaturage 4 bakomerekejwe n’abakekwa ko ari 'amabandi'

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 11, mu mudugudu wa Cyamutumba, akagari ka Mukuge mu murenge wa Ngera, Nyaruguru, abantu bitwaje intwaro gakondo bakomerekeje abaturage basahura n’ibikoresho bya bamwe.

Valentine avuga ko yakomerekejwe n’ikintu kimeze nk’ishoka bamukubise mu mutwe

Bane muri aba bakomerekejwe bikabije bari mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye.
MUKANKUSI Valentine, NSENGIYUMVA Emmanuel na bagenzi babo, ubwo twabasangaga mu bitaro bya Kabutare aho bari kuvurirwa, badutangarije ko aba bagizi ba nabi bose bari bafite intwaro gakondo, uwo bagezeho wese bamukubita bakanamwambura utwo afite twose.
Mukankusi ati “Jyewe navuye ku isko rya nimugoroba hari nka saa mbiri z’ijoro, nsanga bateye urugo duturanye bari gusahura ibikoresho byaho, television, radio, kuko ba nyir’urugo bari birutse bahunze,… ubwo bahise bamfata bantega umutego bankubita igishoka mu mutwe no mu rubavu.”
Aba bagizi ba nabi ngo bavugaga ko bashaka amafaranga.
Aba baturage bahuye n’ibyago basaba ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu gucunga umutekano dore ko atari ubwa mbere biba muri kariya gace, ngo no mu mwaka ushize abantu nk’aba barabateye bakomeretsa benshi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko  bamwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bari gukurikiranwa.
Habitegeko yagize ati “Ni ibisambo byatoboye inzu bakomeretsa abantu, ubu abakomeretse bari kwa muganga ku bitaro bya Kabutare, sindamenya niba bamwe mu bakekwaga Polisi yaba yabataye muri yombi kuko hari amazina y’abakekwaga, biracyari mu iperereza.”
Aba baturage bakomerekejwe bavuga ko ubu bugizi bwa nabi nta mwaka washira butabayeho.
NSENGIYUMVA, iburyo avuga ko bamukubise inkoni y’icyuma

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

0 Comment

  • Aha se si i Cyahinda? Ntibigoye kumenya ababatera abo ari bo. Ntabwo watabaza n’induru ngo bapfe kurenga iriya misozi ihakikije. Wahagose neza ibyibwe byose wabisanga mu ngo n’ibigo biri hariya. Cyeretse igikorwa cyo kuhagota rero kinaniranye kubera impamvu runaka. Ibi ni nka bimwe by’abatemaguraga abantu mu nsengero za ADEPR iyo za Huye mu myaka ishize.

  • Ahantu hateye abantu nka bariya bitwaje intwaro gakondo ari ikivunge, abaturage bari ku irondo bakora iki?
    1)bahangana nabo;
    2)bakwirwa imishwaro bakoma akaruru, buri wese yiruka ataha iwe ngo arebe ko bari amahoro;
    3)bakurikirira kure abo bagizi ba nabi kugeza ubwo abapolisi cyangwa abasirikare babatabaye;
    4)ikindi (vuga icyo ari cyo).
    Ngaho hitamo igisubizo cyawe muri iyo multiple choice.

Comments are closed.

en_USEnglish