Digiqole ad

Nyamasheke: bakurikiye Telephone muri WC umwe arapfa undi ararembye

 Nyamasheke: bakurikiye Telephone muri WC umwe arapfa undi ararembye

Saa moya za mugitondo kuri iki cyumweru abantu babiri mu mudugudu wa Karango mu kagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri baguye mu musarane wa metero 15 umwe ahasiga ubuzima undi avanwamo arembye bikomeye. Umwe yari akurikiye telephone ifite agaciro katageze ku bihumbi 15 undi ajyamo kumutabara nk’uko bitangazwa n’umwe mu batabaye.

Seleverien Ndahinyuka wo muri aka kagari ka Mariba ari mu batabaye, yabwiye Umuseke ko umugabo uwitwa Mwerekande wo mu murenge wa Shangi uhana imbibi na Nyabitekeri yari yaje kuri centre ya Kiruhura maze Alexandre Senyezi  amubwira ibya telephone ye yaguye muri WC, uyu nawe yiyemeza kuyivanamo.

Mwerekanande yamanutse mu musarani maze ntiyagaruka.

Uwitwa Simeon Mpakaniye nawe wo mu murenge wa Shangi yashatse kujyamo kugoboka uwagiyemo mbere ye nawe agwamo ariko abasha kuvanwamo agihumeka nubwo arembye cyane.

Mpakaniye wavanywemo agihumeka yahise ajyanwa ku bitaro bya Bushenge.

Jacques Niyonzima Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri yabwiye Umuseke ko bibabaje kubona abagabo bashyira ubuzima bwabo mu kaga hejuru ya telephone y’amafaranga ibihumbi 12.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage bakeneye gukangurirwa kurushaho kumenya ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga no guhindura imyumvire.

Kugeza mu masaha ya saa mbili z’ijoro ryo kuri iki cyumweru, Mwerekande wapfiriye muri uyu musarani yari atarabasha kuvanwamo, abaturage ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano bakaba bari kugerageza kumuvanamo…

Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Imbeba yakurikiye akaryoshye mu nsi y’ibuye, ihakura inda y’akabati!!!!!!!

  • Uwiyishe naririrwa

Comments are closed.

en_USEnglish