Digiqole ad

Rwiyemezamirimo yahindutse bihemu Umurenge wamwambuye urigaramiye

 Rwiyemezamirimo yahindutse bihemu Umurenge wamwambuye urigaramiye

*Hashize imyaka ibiri yujuje urwibutso rwaranatashywe ariko ntarishyurwa yose
*Imbere y’abakozi atishyuye na banki yagujije yabaye bihemu
*Avuga ko kenshi ba rwiyemezamirimo bagwa mu kibazo nk’iki bakitwa ba bihemu
*Minisitiri w’Intebe aherutse kuvuga ibisa n’ibi aho ba rwiyemezamirimo bakwa ruswa batayitanga ibintu bikadindira

Niyirora Jeseph, rwiyemezamirimo utuye mu karere ka Nyamagabe yatsindiye isoko ryo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi mu 2014 ararurangiza, muri miliyoni zigera kuri 24 yagombaga guhabwa yishyuwemo 15, ntazi igituma atishyurwa asigaye kuko yandikiye inzego zose bireba, kandi ngo abandi batsindiye amasoko nyuma ye barishyuwe.

Mu karere ka Nyamagabe
Mu karere ka Nyamagabe

Amasezerano yo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi hagati y’Umurenge wa Mushubi na rwiyemezamirimo Niyirora Joseph yasinywe tariki ya 13 Gashyantare 2014, ubuyobozi bwari buhagarariwe na Kimite Nshingwabikorwa yo kubaka urwibutso.

Muri aya masezerano, Niyirora Joseph yagombaga gukora imirimo 13 ijyanye no kubaka neza urwibutso no gutunganya imva no gushyiraho urugi runini (portail) kandi yose akaba yaragomba kuyihemberwa, imirimo igakorwa mu minsi 90, ndetse by’agateganyo urwibutso akarushyikiriza abamuhaye akazi.

Agaciro kose k’iri soko kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 24 169 460, akaba yaragombaga gusora 3%.

Byari biteganyijwe ko narangiza fondation y’urwibutso azishyurwa 20%, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 4 833 892, nyuma yarangiza linteau nabwo akishyurwa 30% ni ukuvuga amafaranga 7 250 838, yarangiza igisenge akishyurwa amafaranga 30%,  ni ukuvuga 7 250 838, igice cya kane cyo kurangiza imirimo yose iri mu masezerano akishyurwa 20% ni ukuvuga 4 833 892.

Akarere ka Nyamagabe katashye urwibutso tariki ya 29 Kamena 2014, icyo gihe kari kamaze kwishyura Niyirora amafaranga y’u Rwanda 15 861 392, kamusigaramo umwenda wa 8 308 066 n’ubu akishyuza nk’uko abisobanura.

Niyirora Joseph yandikiye Akarere ka Nyamagabe amabaruwa atatu yishyuza ntiyishyurwa, avuga ko yanditse iya mbere kuwa 30 Mutarama 2015, indi ayandika ku ya 14 Kamena 2015 indi ayandika ku ya 4 Werurwe 2016, kugeza ubwo yandikira Guverineri w’Intara y’Amajyepfo tariki ya 6 Nyakanga 2016, ngo nta kirakorwa.

Bitewe no kutishyurwa avuga ko yahindutse bihemu muri Banki, yambuye abo yakoresheje, ndetse ngo nta rindi soko ashobora kubona n’ibye ngo bigiye gutezwa cyamunara kandi Akarere n’Umurenge bigaramiye.

Nyamara, avuga ko abandi batsindiye amasoko mu karere nyuma ye bishyuwe ariko we ngo ntazi impamvu umwenda afitiwe utishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert avuga ko iki kibazo akizi ngo yari yagiranye amasezerano n’Umurenge wa Mushubi harimo uruhare rw’abaturage n’inkunga y’Akarere, mu bagombaga kumwishyura.

Ariko ngo mu isoko hajemo ibibazo Akarere katahise gasobanukirwa neza, bityo ngo bategereje igenzurwa riri gukorwa n’Akarere nyuma yaho ngo nibasanga hari amafranga rwiyemezamirimo agomba kwishyurwa hazarebwa ibisabwa Akarere kakamwishyura.

Mugisha Philbert ati “Habonetsemo ikibazo, twazakurikirana uwo twasanga afite ikibazo ku ruhande rwe, ariko rwiyemezamirimo tukamurenganura kuko imirimo yakoze irahari, ariko tukareba uko isoko ryatanzwe, uko byagenze, no kureba ko imirimo yakoze ihwanye n’agaciro k’amafaranga yishyuza, iryo ni ryo genzura turimo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye Umuseke ko ubugenzuzi ari bwite bw’Akarere kandi ngo uko biteganywa ni uko mu ngengo y’imari 2016/17 ibyo by’igenzura bizaba byarangiye n’uwo ari we wese akarere kagomba kwishyura akishyurwa.

Ni kenshi hakunze kuvugwa ba rwiyemezamirimo bambura abaturage cyangwa bagata amasoko batsindiye, ariko ntihavugwe uruhare rw’abatanga amasoko butinda kubishyura cyangwa bukabambura.

Mu kumurika ibyagezweho mu mihigo ya 2015/16 Minisitiri w’Intebe yakomeje ku kibazo nk’iki avuga ko usanga hari abayobozi barushanwa kwaka ruswa ba rwiyemezamirimo ngo babahe amasoko cyangwa babishyure vuba, batabikora ibintu bikadindira.

Rwiyemezamirimo avuga ko yarangije imirimo afashe amadeni ariko n'ubu akarere kakaba kataramwishyura na we ngo yishyure abandi
Rwiyemezamirimo avuga ko yarangije imirimo afashe amadeni ariko n’ubu akarere kakaba kataramwishyura na we ngo yishyure abandi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • uyu siwe wenyine! Uzegere abakoze iriya mihanda yo muturere tw’Umujyi wa Kigali! imihanda ntiyubatswe ngo irangire! hashize imyaka ibiri! Leta ubanza yarabuze amafaranga! bakoze inzira z’abanyamaguru gusa hagati mumuhanda ni imigunguzi! Meya w’umujyi we yavuze ko ngo babuze amabuye! Nibayishyiremo kaburimbo rero kuko ari nayo ihendutse! Naho ba rwiyemezamirimo bo burya amarira yabo akenshi atemba ajya munda! Wasanga n’amafaranga atarabuze ahubwo ari abo mu karere bakimushakishamo icya 10! Niba nawe yaranze kugitanga urumva ko ariya asigaye bazabanza bamugore! Rwiyemezamirimo asigaye ameze nka Taxi bus zo muri gare! Aho buri hose inyuze baba bayishakamo amafaranga!

    • HARI ABAJYA BAVUGA KO RWIYEMEZAMIRIMO YAHINDUTSE RWIYEMEZAMIRUHO !!!

  • Nyamagabe ntibitunguranye na gato. Muzi ibizamini by’akazi twakoze tukabitsinda hagashira umwaka akazi kari gukorwa n’umuntu wari watsinzwe. Mbona kutishyura urwibutso harimo gupfobya gukomeye no kudaha agaciro imibiri ibitswemo. Igenzura kugira ngo rikorwe bisaba imyaka ingahe? Rwose mbabajwe cyane n’igisubizo Mayor atanze kandi ndakomeretse.

  • Ibibera Nyamagabe ni agahomamunwa. Akanama gashinzwe amasoko karitanga hagendeye ku cyo mwumvikanye. Ubwo nyine niba atarabyubahirije azishyurwa yiyushye akuya nta nicyo akimumariye. Muzabaze impamvu akarere kamaze amezi 6 katagira uwatsindiye isoko rya transport? Ngo ridahawe abigerera kwa boss ntibyakunda da! Ese amategeko yemerera abajyanama guhabwa amasoko mu karere bari muri njyanama? I Nyamagabe, umujyanama agomba gufata rimwe, umwana we agafata irindi, umukozi we agahabwa irindi ……. Ngayo nguko. Niyirora yihangane, igihugu cyacu gifite abagabo b’inyangamugayo ubwo byamenyekanye bazamurenganura.

  • Ariko Meya Nyamagabe arasetsa ye!Ikibazo cy’urwibutso cyagaragaye ku rwibutso rwa Mushubi rwapatanywe miliyoni 24 rukuzura,mu gihe izindi 3 zagombaga kubakirwa rimwe na rwo(Musange,Mbazi na Tare) zapatanywe buri rwose arenze miliyoni 40 kandi n’ubu zikaba zitaruzura?Meya yitubeshya ahubwo hari ikibyihishe inyuma.None se ubu izi zindi nzibutso zishyuye ntizinuzure kandi zihenze ni zo zatanze isoko neza?

Comments are closed.

en_USEnglish