Digiqole ad

Nyamagabe basezereye kwitwa “Abatebo”, agatebo kayora ivu, ubu bayora amafaranga – Kagame

 Nyamagabe basezereye kwitwa “Abatebo”, agatebo kayora ivu, ubu bayora amafaranga – Kagame

Kagame i Namagabe ati na muntu ukwiye kwitwa umutebo

Ageze i Nyamagabe aho akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, ku munsi wa gatatu, Perezida Kagame Paul Umukandida wa RPF-Inkotanyi, yizeje guhindura amateka ya “Nyamagabe” yitwaga Gikongoro, mu Batebo, aho bigeze ngo bitwa aba TresBons, Kagame “Abanyarwanda basezereye kwitwa abatebo, agatebo kayora ivu…”

Kagame i Namagabe ati na muntu ukwiye kwitwa umutebo

Imparirwamihigo za Nyamagabe, Kare cyane, bamwe bizinduye saa kenda z’urukerera, saa kumi … bajya kuri Stade ya Nyagisenyi, mu murenge wa Gasaka, mu kagari ka Nyamugari, bakereye kwakira Umukandida wa RPF-INKOTANYI, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kagame Paul Ndishimye yavuze ko uyu munsi yishimiye kubana n’ab’i Nyamagabe,  kuganira no kubasaba kugira ngo buzuze neza inshingano y’uyu munsi yo gutegura igihe “tujyamo naje nk’umukandida wa FRP-Inkotanyi, n’ubushize naraje, kandi icyatuzanye uwo munsi twaracyujuje neza.”

Ati “Uyu munsi ni bishya kandi si bishya, urebye ni ibisanzwe, ni inzira isanzwe turimo, inzira twahisemo yo kubaka igihugu cyacu, yo kwiyubaka nk’Abanyarwanda, yo kwihitiramo ibihe biri imbere bibereye buri Munyarwanda.”

Kagame yavuz eko ntawashidikanya ko ubuzima kuri bamwe bwihuse guhinduka, ariko no ku bandi ngo bwarahindutse. Yavuz eko azaharanira kugabanya ikinyuranyo cy’abakennye n’abo ubuzima bwahindutse.

Ati “Itariki ya 4 Kanama ni ukuvuga ngo nujya gutora, ndatora [abaturage bati “Ni woweee, ni woweee]. Kagame ati “Gutora umukandida wa RPF ni byo bizaguha kwihuta guhindura ubuzima bukamera neza, ni byo bizaguha umutekano urambye, bizaguha gukora amafaranga, umwana wawe kwiga akabona ishuri, ni ibizaguha umwana wawe kuticwa n’indwara, abasaza gusaza neza, ni ugutora ibiha inkumi n’abasore ubuzima bwiza, bakagira ibyo bakora bagafatanya n’abandi guteza imbere igihugu.”

Ati “gutora neza ni ugutora umukandida wa RPF, kandi ntabwo ari ukwibeshya, iyo ushaka kubyumva neza usubiza amaso inyuma ukumva ibyo Chantal yatubwiye.

Nyamagabe, babitaga iki harya “Abatebo”, muzi umugani w’agatebo, uwigize agatebo ayora ivu, ibyo abaturage ba Nyamagabe mwarabisezereye, Abanyarwanda bose twarabisezereye, nta kuba agatebo, ntakuyora ivu, ubu ni ukuyora amafaranga gusa.”

Kagame yavuze ko amafaranga atayorwa n’agatebo, ayorwa n’ibikorwa, asaba abatuye Nyamagabe n’abandi Banyarwanda bose biteguye gukora, gukora ibintu bizima gukorera hamwe bagatera imbere no niyo nzira we na RPF, n’abandi bayobozi b’amashyaka yiyemeje kuyifasha barimo.

Yabijeje amashanyarazi kandi ngo azabageraho byihuse, ariko ngo na bo bamwihutishirize kumva neza, gukorera hamwe. Yabemereye gukora umuhanda wa Nyamagabe Huye, bakajya ngo bajya mu murwa mukuru banyereza.

Ati “Uyu muhanda uraza gutunganywa vuba aha, biri mu nzira turaza kubyihutisha, kugira ngo uva Nyamagabe kugera Huye bibe kunyerera gusa, no kugera mu murwa mukuru byihute, ntibizagomba gukenera indege, imihanda iraza gukorwa.”

Ndagijimana Celestin imparirwamihigo ya Nyamugari, yavuze ko bafite byinshi bakesha Kagame ko kubivuga bwakwira bugacya.

Ati “Nyamagabe hageze itaje, batinyaga gukandagira kuri kaburimbo, Rukarara batinyaga kuyikaraba kubera ko yajugunywagamo abana b’abaziranenge, ubu Rukarara ni igisubizo kubera wowe, amashanyarazi umukecuru arinjira agakora ku rukuta, tuzabatora 100% twarabihize tuzabihigura tariki 4 Kanama bose babireba.”

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi uyu munsi byari bikuriwe na Hon Marie Rose Mureshyankwano Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Kagame Paul avuye i Nyagisenyi muri Nyamagabe, yahise ajya i Huye hafi ya Stade ahabereye igikorwa cyo kwiyamamaza kwe, nyuma arajya mu karere ka Kamonyi.

Kagame Paul asuhuza ab’i Nyamagabe

Amafoto@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • niko bimeze FPR-Inkotanyi nge mbona ari umuryango wacu “ABANYARWANDA” Not only a political party.

    • Jyewe nk’umuntu utagize aho mbogamiye iyo nitegereje FPR, nkareba Puissance na Organisation ifite bintera ubwoba bigatuma mbona n’ikirenze u Rwanda yakiyobora! Nubwo kugeza ubu ntarayijyamo ngo ndahire, mu matora niyo ntora…
      Impamvu ituma nyitora ni STABILITY mbona mu Rwanda (abenshi bibagirwa kuyivuga bakavuga kuri Security gusa)
      Reka twibaze; byatumarira iki kugira demokarasi nk’iyo muri kiriya gihugu ntavuze abasirikare birirwa barasa hejuru basaba uduhimbaza-musyi??????????

  • Abitwaga abatebo basigaye bayora amafranga ubwo ni abahe? Cyeretse niba ari abasigaye babarizwa mu Ndorwa. Ariko ntabwo udutebo twose dukora umurimo wo kuyora ivu. Kandi nabyo biba bikenewe. Nta rugo rwagira isuku ihagije rutayora ivu. Jye mba numva mu rwego rwo guteza imbere “Made in Rwanda”, ahubwo ubwo bukorikori bwakongera guhabwa agaciro. No kwitwa abatebo nta pfunwe byari biteye abanyagikongoro.

    • @ Ngofero. Nibyo koko ntabwo udutebo twose tuyora ivu, kuko hari n’utuyora amabyi. Ariko ikiza ni ukutaba agatebo, kandi abagomba kunva bunvishe.Ntabantu bagombye kuba ABATEBO, kandi uwari yarabise abatebo, yarahemutse kuko yarababeshyeye. Ntibizongera, kuba agatebo kayora ivu.

      • @Kiiza, Cyeretse niba amase cyangwa amahurunguru ayoreshwa udutebo ari yo wita amabyi . Waba ugaciye kabisa! Ariko hari n’udutebo dutwarwamo imyaka ikanahunikwamo. Ni natwo twinshi, n’imitiba ukayibaramo Hakaba udukoreshwa mu bwubatsi batwara itaka cyangwa imicanga iyo nta mifuka ihari. Ndetse ntitukibagirwe ko ababoha utwo dutebo ari nabo babohaga inkangara n’ibirago birimo ibyo gukoresha mu ngo n’iby’imirimbo. Ntidushobora rwose guteza imbere Made in Rwanda twumva ko ibyacu bisuzuguritse, kandi bikoreshwa raw materials dufite, zihendutse, dushobora no guhinga tukazisarura.

  • Ngo basigaye bayora amafaranga? reka ntange urugero. Umuntu ufite abana babiri uba mu giturage utunzwe no guhinga kugirango atunge urugo nabwo bigoranye.Amafaranga ya mitiweli,amafaranga y’ishuli agahimbaza n’ibindi abigenza gute? Uwo aba ayora amafaranga? Dutete ariko two gukina ku mumbyimba abantu.

    • @ Ngabo. Ntakintu nakimwe dushobora kuzageraho tutakivunikiye, kandi ni uko bimeze ku isi yose. Biradusaba gukora cyane cyane cyane. None se uravuga ngo umuntu ufite abana babiri akaba abona mituelle bimugoye, None se umuntu ahitamo kubyara abana babiri gute kandi aziko ntamikoro afite??

      Mbega ubu mubona abazungu batakibyaraguzwa mukagirango ni uko banga abana cyangwa ni uko batabikeneye. Non, mon cher. Ni uko bo bazi kubanza bakibaza ibibazo mbere yo guhubuka. Nagirango nkwibutse ko natwe turamutse tudahinduye imyunvire, imibereho yacu, izagumiza kuba mibi kandi ntituzatera imbere.

      Harageze ko duhindura imyunvire, tubishaka tutabishaka. Niba hari n’undi muntu ushobora kutubeshya ko azaduha, ibintu, abantu bakagira amafaranga n’ibindi…. ndabibutse ko ibyo bizaba ari ikinyoma kandi ntibishoboka. Uzamenya ubwenge, akareka kugendera kumagambo y’amadini yoshya abantu kubyaraguzwa ngo barimo baruzuza isi, kandi agakora neza ndetse cyane, uwo azakira kandi mu Rwanda dufite amahirwe. Abatayabona ni uko bafite ibindi barangamiye.

      Changement des mentalités mes chers amis sinon la pauvreté va régner à jamais.

  • @Kiiza, uwo iminsi igicira inyuma y’urugo agira ngo arusha abandi kuraguza. Uzafata umuntu udashobora no kukubwira icyo azarya ku munsi ukurikira, maze umusabe gukora planning familial y’imyaka icumi cyangwa 20? Ibyo bikorwa n’abagishyize ubwenge ku gihe. Abantu barakena bagahahamuka bagata umutwe, bikivanga, tugashaka ko batekereza nkamwe mufite byose. Ubu se wibwira ko umuntu urwara malariya akaryama mu buriri agapfa kubera ko yabuze ayo kwivuza aba acyumva ko afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi? Mwarimu ujya kwigisha atameshe kuko yabuze isabune, wibwira ko aba yarize ishuri atazi cyangwa atarigishijwe isuku icyo ari cyo. Ariko ntabwo wasubije ikibazo abantu bibazaga: uyora amafranga muri Nyamagabe cyangwa Nyaruguru ni nde? Niba nka mwarimu ahembwa serumu, 65% by’abaturage bo muri kariya gace bafite ubutaka buri munsi ya are 30 bayora amafranga hehe? Ayorwa se n’abahinzi b’icyayi ko mbona ari cyo kigezweho kimura n’abaturage benshi? Ko bahabwa amafranga nets atarenga 50 ku kilo mu gihe bagombye kubona arenga 80 ku kilo ngo bave mu gihombo! Abayayora ni bande? Ni bariya bacuruzi mbarwa bahasigaye ko uyagwije wese yigira i Kigali ngo ahunge… Reka nicecekere. Uwibera Majyambere yabibera umuhamya aho ari Mabuso.

Comments are closed.

en_USEnglish