Digiqole ad

Nyamagabe: Abatutsi ibihumbi 50 bishwe mu gihe cy’amasaha 9

 Nyamagabe: Abatutsi ibihumbi 50 bishwe mu gihe cy’amasaha 9

Hirya y’Ibendera Ry’abafaransa niho hari ibyobo baroshyemo Abatutsi.

Ubwo abakozi b’ikigo nderabuzima  cya Gasovu mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga, basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi  rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, Umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Gatabazi  Eric, yatangaje ko mu gihe kitarenze amasaha 9 gusa Abatutsi ibihumbi 50 bari bamaze kwicwa.

Hirya y'Ibendera  Ry'abafaransa  niho hari ibyobo baroshyemo Abatutsi.
Ku rwibutso rwa Murambi hirya y’ahari ibendera ry’Ubufaransa niho hari ibyobo baroshyemo Abatutsi.

Muri iki gikorwa cyo gusura urwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, Abakozi b’ikigo nderabuzima cya Gasovu babanje gusobanurirwa uko Jenoside yakoranywe ubukana  muri aka karere, kuko mbere yuko Abatutsi bicwa babwiwe ko bagiye gushyirwa hamwe kugira ngo babarindire umutekano naho ari ukugirango bahahungire ari benshi bize korohera interahamwe, n’abasirikare  kubica vuba.

Gatabazi Eric, Umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ukorera kuri uru rwibutso, avuga ko kimwe n’ahandi hose mu gihugu jenoside yakoranywe ubukana ariko ko muri aka karere ka Nyamagabe aha i Murambi mu gihe gito kitarengeje amasaha 9 hari hamaze kwicwa abatutsi bakabakaba ibihumbi 50 kubera ko abasirikare b’abafaransa babeshye Abatutsi ko bagiye  kubarinda nyuma bakabaha interahamwe ngo zibicire.

Gatabazi ati:«Uruhare runini mu rupfu rw’abatutsi rwakozwe n’abafaransa kuko abatutsi bari bagerageje kwihagararaho, ariko   amasasu, ibisongo n’imihoro bibarusha imbaraga»

Sindayigaya Wikleaf, umukozi w’ikigo nderabuzima cya Gasovu, avuga ko ari inshuro ye ya mbere asuye urwibutso rwa Jenoside kuko ngo ubusanzwe yajyaga yitabira ibiganiro bwo kwibuka ariko akavuga ko amateka yumviye aha ndetse n’ibyo abonye bigiye kumufasha  guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukantwari Claudine, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gasovu, yavuze ko bahisemo gusura uru rwibutso rwa Murambi bitewe n’aya mateka yarwo yihariye, akibaza inyungu abakoze jenoside bakuyemo usibye gusiga umurage mubi mu banyarwanda.

Uru rwibutso rwa Jneoside rwa Murambi rugiye gutunganywa ku buryo bw’ikoranabuhanga  bizafasha  kubika imibiri mu gihe cy’imyaka  iri hagati y’ijana na 200. Abatutsi barenga ibihumbi 50  bari bahungiye  aha  muri bo harokotse  gusa  12.

Abakozi b'ikigo nderabuzima  cya Gasovu bavuze ko bagiye guhangana n'abahakana bakanapfobya  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakozi b’ikigo nderabuzima cya Gasovu bavuze ko bagiye guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Nyamagabe

7 Comments

  • Erega Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarushije ubukana izindi zabayeho kuisi tekereza nawe ibihumbi by’abatutsi 50 bikicwa mu masaha atageze icumi. Ubumwe n’ubwiyunge ni bwiza kabisa ababishe baridegembya bakarya bakaryama ariko bibuke ko nta mahoro mu nyabyabha abaho.

  • Usibye kubanisha abanyarwanda nta kindi Muzee wacu yari gukora nuko usanga hari abagifite ingengabitekerezo bakiyibagiza amateka yacu nihanganishije imiryango yarokotse.

  • Yemwe yemwe abafaransa bazasaba Imbabazi ryari koko? Badukina ku mubyimba ngo barokoye abantu aba ko bishwe bahari babisobanura gute banyarwanda nzabandora

  • Ibi bintu nizereko nitubara abanyarwanda bari batuye u Rwanda muri 1994 tutazasanga baruta imibare tuvuga.Ntabwo arugupfobya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ariko rero tujye twitonda rimwe na rimwe.Abantu ibihumbi 50 mu masaha icyenda? ahaaa.

    • Uriha gusasira uburozi se ngo bigende bite? Niba atari UGUPFOBYA se biriya wanditse wabyita iki? njye impamvu ntashidikanya iriya mibare ni uburyo abantu bakusanyirizwaga hamwe babeshywa umutekano icyo ni icya mbere, icya kabiri ni uko Génocide yitabiriwe na Leta ni ukuvuga ingabo n’ Abaturage cyane cyane abari bateze ibihembo k’uzitabira ubwicanyi kurusha abandi nk’uko byagaragaye kuva ku bwa Kayibanda na ba Kajerijeri na ba Gatete abaturage bo bateze kuzigarurira imitungo y’abaturanyi ni ukuvuga ngo Abicanyi benshi banga n’abicwa bensjhi!! ikindi Mutumeyezu namwibutsa aha babandi bahinduraga ubwoko mu ndangamuntu, muri 1994 byataye agaciro ndetse n’abahutu b’ukuri bafite isura abicanyi bitiranyaga n’iya abatutsi ntibasigaye. MUTUMEYEZU n’abandi nkawe rero ndabona ushishikajwe n’imibare nk’uko abandi nkawe babikoze mbere yawe wabihakana wagira Génocide yarabaye, yakorewe Abatutsi, ubwo wowe uvuga double génocide cg ko Abatutsi biyishe!!!! ni hahandi hawe niba hari n’abo ushaka ko bahungabana ntuzabibona!! A bon entendeur salut!

  • Nanjye Mutumeyezu ,statistiquement si ukuli,niyo wakwibaza uti 1994 abanyarwanda ese bari bangahe??,birahagije guhita wumirwa!naho kwica ibihumbi 50 mu saha 9????ngaho bitekerezeho,uburyo byakozwe??!!,Mana nufasha abanyarwanda tukavugisha ukuli,niyo ntambwe ya1 y’ubwiyunge,naho ubundi wapi

  • abatutsi barapfuye hiryanohino mugihugu nikigaragaza ko yateguwe nareta yaririho nonese iyakabiri yateguwe nande ? nanyakubahwa kagame we wasanze umuryangowe warashize abawumaze nanubu bakaba bidegebya nje mbona abahutu bapfuye icyo gihe arabiciwe bamuciye mujisho bagashaka kwihorera nabo ntibabigezeho kuko yarabatesheje kandi barahanwe nahubundi jenoside nimwe murwanda yakorewe abatutsi

Comments are closed.

en_USEnglish